RFL
Kigali

Ahari ubwana haje ubwanwa! Asake utegerejwe i Kigali ari kwereka igihandure ibihangange-VIDEO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:9/09/2023 11:54
0


Umuhanzi Asake uri mu bagezweho muri Afurika no ku isi muri rusange, akomeje kwereka igihandure abahanzi bakomeye mu muziki w’Afurika barimo Davido, Wizkid, Burna Boy na Sebuja Olamide.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nzeri 2023, i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuhanzi Asake yanditse amateka akomeye muri iki gihugu, agomba gusiga abanditsi bakojeje ibaba muri wino bagahamya ubuhangange akomeje kugaragaza.

Ahmed Ololade wamamaye nka Asake yanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere ukomoka ku mugabane w’abirabura wujuje sitade ya Barclays Center Yakira abarenga ibihumbi 19, mu gitaramo yahakoreye cyitiriwe alubumu nshya yise ‘Work of Art’.

Uyu musore w’imyaka 28 uvuka mu murwa mukuru w’ubucuruzi muri Nigeria uzwi nka Lagos, yanditse aya mateka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mbere y’ibihangange mu muziki w’Afurika n’isi muri rusange birimo Davido, Wizkid, Burna Boy na Sebuja Olamide.

Asake umaze imyaka itagera kuri ibiri, kandi yakoze aya mateka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kwanikira abahanzi b’ikiragano cye barimo Rema, Fireboy, Omah Lay n’abandi akuzuza 02 Arena Yakira ibihumbi 20 by’abafana mu gihugu cy’u Bwongereza.

Aka gahigo ko kuzuza 02 Arena ku bahanzi bo muri Afurika, Asake ubarizwa muri YBNL yakagezeho nyuma y’abahanzi baserukira uyu mugabane ku ruhando Mpuzamahanga barimo Davido, Wizkid, Burna Boy, Tiwa Savage n’abandi.

Uyu muhanzi uherutse kwegukana ibihembo bibiri birimo ‘The Next Rated’ n’icya ‘Album of the Year’ mu bihembo ngarukamwaka bya ‘The Headies’ akomeje kuca uduhigo mu isi abikesha ibitaramo bizenguruka ibice bitandukanye yise ‘Work of Art World Tour’

Asake uzwi ku kabyiniriro ka ‘Mr Money with the Vibe’ amaze kubaka izina mu ndirimbo zirimo ‘Amapiano’ yakoranye na Sebuja Olamide, ‘Sungba Remix’ yakoranye na Burna Boy, ‘Lonely at the Top’ iyoboye intoned z’imiziki muri Afurika yose n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi kandi ari mu bahanzi mpuzamahanga bitezweho gutanga ibyishimo ku banya-Kigali mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards 2023 bizatangirwa mu Rwanda tariki 21 Ukwakira 2023 muri Bk Arena. 

Asake azafatanya n’abarimo Davido, Kizz Daniel, Tay C, Black Sheriff, Bruce Melodie, Bwiza, n’abandi bahanzi baturutse imihanda yose.


Asake yabaye umuhanzi wo muri Afurika wa mbere, wujuje Barclays Center Arena iherereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika


Asake yaciye aka gahigo mbere y’ibihangange bikomeye mu muziki w’Afurika birimo Davido, Wizkid, Burna Boy na Sebuja Olamide



Uyu muhanzi yaciye aka gahigo muri USA, nyuma yo kwandika amateka yo kuba umuhanzi umaze igihe gito mu muziki w’Afurika wabashije kuzuza 02 Arena mu Bwongereza


Asake akomeje guca uduhigo mu isi mu gihe nta myaka ibiri amaze mu muziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO ASAKE YUZUZA BARCLAYS CENTER ARENA


HAFI MILIYONI 10 BAMAZ KUREBA "LONELY AT THE TOP" MU BYUMWERU BITATU GUSA

">

REBA INDIRIMBO YA ASAKE IRI MU ZIKOMEJE GUCA IBINTU MURI AFRIKA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND