Ibitaro bya Rwamagana byahawe inkunga y'ibitanda n'amagare by'abarwayi byatanzwe n'uruganda rwa SteelRwa. Ibi bikoresho bizunganira ibyo bitaro mu mitangire ya serivisi zihabwa abarwayi babigana.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeri 2023, uruganda rukora Ferabeto rwitwa SteelRwa ruherereye mu Kagari ka Cyarukamba, Umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, rwashyikirije ibitaro bya Rwamagana, inkunga y'ibitanda bitandatu by'abarwayi n'amagare atandatu y'abarwayi.
Nyuma yo guhabwa iyo nkunga, ubuyobozi bw'ibitaro bya Rwamagana, bwagaragaje ko iyo nkunga izabifasha gukemura ibibazo by'abarwayi barimo n' abakomerekera mu mpanuka zibera mu muhanda.
Mu muhango wo gushyikiriza ibyo bitaro inkunga y'ibitanda n'amagare by'abarwayi wabereye ku bitaro bya Rwamagana. Muri uwo muhango itsinda ry'abakozi b'uruganda rwa SteelRwa ryari riyobowe na Bwana Sandeep Phadnis, umuyobozi Mukuru warwo mu gihe ibitaro bya Rwamagana byari bihagarariwe na Dr Placide Nshizirungu.
Uwo muhango kandi wanitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab wari umushyitsi Mukuru.
Umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana, Dr Nshizirungu Placide, yashimiye uruganda rwa SteelRwa kubera inkunga y'ibitanda by'abarwayi ndetse amagare afasha abarwayi batabasha kugenda bahawe n'urwo ruganda.
Yagize ati: "Inkunga duhawe n'uruganda rwa SteelRwa, ni inkunga ikomeye kuri twe ndetse no ku baturage bavurirwa mu bitaro byacu. Nk'uko mubizi, ibitaro bya Rwamagana, byakira abarwayi benshi ndetse harimo abazanwa bakoze impanuka zo mu muhanda, ibi bitanda by'abarwayi baduhaye bizunganira ibyo twari dufite 239."
Yakomeje agaragaza ko amagare bahawe azabafasha kunoza serivisi zihabwa abarwayi bafite intege nke. Ati: "Ubusanzwe abarwayi barembye cyangwa abafite intege nke bakenera kubashyira kudusunikwa bitewe nuko kugenda mu buryo basanzwe biba byabagoye, aya magare baduhaye rero azadufasha guha abo barwayi serivisi zibanogeye kandi ubuzima bwabo busigasiwe."
Umuyobozi Mukuru wa SteelRwa Industries Limited, Sandeep Phadnis, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo gushyikiriza ibitaro bya Rwamagana inkunga y'ibitanda by'abarwayi ndetse n'amagare afasha abarwayi batabasha kugenda, yavuze ko mu bikorwa urwo ruganda rukora, buri mwaka rugira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
Yagize ati: "Uyu munsi twahaye ibitaro bya Rwamagana ibitanda by'abarwayi bitandatu ndetse twanabashyikirije amagare atandatu yo gutwaramo abarwayi. Ibikorwa nk'ibi byo gufasha abaturage, dusanzwe tubikorera mu karere ka Rwamagana kubera ko ariho dukorera ibikorwa. Buri mwaka tugira uruhare mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kandi tukibanda ku bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse bigamije guteza imbere imibereho myiza yabo."
Ibitanda n'amagare by'abarwayi byashyikirijwe ibitaro bya Rwamagana
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko uruganda rwa SteelRwa buri mwaka rukora ibikorwa bigamije guhindura imibereho y'abaturage batuye muri aka Karere. Yagize ati: "Uruganda rwa SteelRwa, mu bikorwa rusanzwe rukora harimo no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza".
"Ibitanda abarwayi baryamaho ndetse n'amagare agendamo abarwayi bahaye ibitaro bya Rwamagana, twabyakiriye neza ndetse byadushimishije cyane. Ibi ni ibitaro urwego byashyizweho bituma bikenera abaganga benshi ariko bikanakenera n'ibikoresho bigezweho bifasha abaganga kuzuza inshingano zabo zo kuvura abarwayi bagana ibitaro."
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje ashimira SteelRwa Industries Limited, uruhare igira mu bikorwa bigamije gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza mu karere ka Rwamagana. Agira ati: "Baduteye inkunga idufasha mu cyerekezo cyo kugira ibitaro biteye imbere mu buvuzi kandi ni abafatanyabikorwa dusanzwe dufatanya mu gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza".
Iki ntabwo ari cyo gikorwa cyonyine bakoze kuko SteelRwa, buri mwaka hari ibindi bikorwa ifashamo abaturage bacu mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza yabo. Hari ibikorwa byinshi bamaze gukora mu karere kacu nko gutanga inka muri gahunda ya Girinka.
Mu buzima, bishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza,baradufasha mu gihe cyo kubakira abatishoboye baduha amabati yo gusakara inzu zabo ndetse hari n'ibindi bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage bakaba banabikora buri mwaka."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye SteelRwa uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
SteelRwa Industries Limited ni uruganda rukora ferabeto ( Fer a beton), rukaba rumaze imyaka 13 rukorera mu karere ka Rwamagana kuko rwatangiye kuhakorera mu mwaka wa 2010.
Ibitanda by'abarwayi bitandatu ndetse n'amagare atandatu agendamo abarwayi bifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda, miliyoni esheshatu n'ibihumbi magana arindwi mirongo icyenda n'umunani (6.798.000Frw).
Mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, muri uyu mwaka SteelRwa yatanze amafaranga y'u Rwanda miliyoni enye n'ibihumbi agana atanu 4.500.000frw yatanzwe tariki ya 7 Kanama 2023.
Ni mu rwego rwo gufasha abaturage batishoboye bo mu miryango 1500 mu Murenge wa Munyiginya kubona ubwisungane mu kwivuza. Muri Werurwe uyu mwaka, uruganda SteelRwa rwahaye Akarere ka Rwamagana amabati 800 yo kubakira amacumbi imiryango 32.
Mu bindi bikorwa urwo ruganda rwkoze mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, harimo gushyigikira uburezi, rukaba rwaratanze inkunga ya miliyoni icumi (10.000.000) mu rwego rwo gufasha abana biga mu kigo mbonezamikurire (ECDs). Mu guteza imbere uburezi kandi SteelRwa ishyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu Murenge wa Munyiginya.
Mu rwego kurengera ibidukikije urwo ruganda rwagize uruhare mu gufasha abaturage batishoboye mu Murenge wa Munyiginya bahabwa amashyiga aronderereza ibicanwa.
Ibitaro bya Rwamagana byahawe inkunga y'ibitanda n'amagare by'abarwayi
SteelRwa izwiho ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abatishoboye
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana bwashimiye uruganda SteelRwa rugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage
TANGA IGITECYEREZO