RFL
Kigali

Rayon Sports inyagiye Kiyovu Sports yegukana igikombe cya RNIT SAVINGS CUP - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:8/09/2023 17:56
1


Rayon Sports itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-0, yegukana igikombe cya RNIT SAVINGS CUP cyari kibaye ku nshuri ya mbere.



Rayon Sports ikuyeho agahigo k'imikino 8 yari imaze idatsinda kiyovuSports, kuko yaherukaga kuyitsinda tariki ya mbere Ukuboza 2019.

90+5 umukino wa huzaga ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports mu irushanwa rya RNIT SAVINGS CUP, urangiye Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports ibitego 3-0.

90" umusifuzi yongeyeho iminota 5 y'inyongera ku girango umukino uri guhuza Rayon Sports na Kiyovu Sports ngo urangire

abafana ba Rayon Sports bari kumwaza abakinnyi ba Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports, iri rushanwa rijya gutangira yari yavuzeko aho azajya afatira Rayon Sports hose, azajya ayikubita nta mpuhwe, gusa kuri iyi nshuro ntabwo bimuhiriye



84" Rayon Sports itsinze igitego cya gatatu gitsinzwe na BBale wari ukinjira mu kibuga, aho Ojera azamuye umupira awukata ugana imbere y'izamu, umunyezamu wa kiyovu Sports awufashe kuwukomeza biranga, usanga BBale ahagaze neza aterekaho akaguru.

79" Rayon Sports ikoze impindika Ngendahimana Eric asimbura Musa Essenu, Iraguha Hadji asimbura Mucyo Didier, BBale asimbura Abakar Mugadam

72" Rayon Sports itsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Luvumbu ku mupira atereye hanze y'urubuga rw'amahina

66" Kiyovu Sports ihushije igitego ku ishoti rikomeye ritewe na Mugiraneza ariko umupira unyura hejuru y'izamu gato

tubibutsa ko imikino ya 1/2, yabereye i Ngoma, Rayon Sports yatsinze As Kigali kuri penariti 4-3 nyuma yaho umukino bari banganyije ibitego 2-2. Kiyovu Sports yari yatsinze Etoile de L'Est kuri penariti 4-3 amakipe yari yanganyije igitego 1-1.

60" Kiyovu Sports ikoze impinduka, Mugunga Yves yinjira mu kibuga asimbuye Matata




52 Iracyadukunda Eric ukinira Kiyovu Sports, abonye ikarita y'umutuku nyuma yo gukorera ikosa Ojera ahabwa umuhondo wasangaga uwo yari yabonye mbere. 

48" Rayon Sports ibonye koroneri ya mbere mu gice cya kabiri ariko ntiyagira icyo itanga

45" igice cya kabiri kiratangiye hano kuri Kigali Pele Stadium aho ikipe ya Kiyovu Sports igiye kurwana no kwishyura igitego yatsinzwe, cyangwa se yacunga nabi ikaba yatsindwa ibindi

Abakinnyi bagarutse mu kibuga, mukanya igice cya kabiri kiraba gitangiye

45+4" Igice cya mbere hagati ya Kiyovu Sports na Rayon Sports, kirangiye Rayon Sports iyoboye n'igitego 1-0 bwa Kiyovu Sports


45" umusifuzi wo kuruhande amanitse iminota 4 y'inyongera kugirango igice cya mbere kirangire

42" Kiyovu Sports ihushije igitego ku buryo bwa mbere bwiza yari ibonye imbere y'izamu, ku mupira utewe na Hakizimana ariko umunyezamu Tamare akoraho ujya muri Koroneri

41" Youssef nyuma yo kongera kwicara mu kibuga bwa kabiri, bibaye ngombwa umutoza amukuramo, hinjira Bavakure Ndekwe Felix

37" Youssef asohotse mu kibuga bamurandase, asa nkaho yagize ikibazo cy'umugongo.

Tubibutsa ko umukino wabanje, ikipe ya Etoile de L'Est yegukanye umwanya wa gatatu itsinze As Kigali igitego kimwe ku busa cyabonetse mu gice cya kabiri

ikipe ya Kiyovu Sports ifite urugendo rukomeye kuko bigaragara ko abakinnyi ifite muri uyu mwaka w'imikino badakanganye cyane.

34" abafana muri sitade ntabwo bari kuvuga rumwe n'imisifurire ya Rulisa, nyuma yaho Ojera bamutegeye mu rubuga rw'amahina bakavuga ko yari penariti ya kabiri

Mu myanya y'ahadatwikiriye, abafana bakubise baruzura, gusa igicr kinini cyikaba ari icyabafana ba Rayon Sports.

28" Ojera yanze gukinana na bagenzi be, ku mupira byagaragaraga ko yari guha Youssef wari wenyine, ariko afata umwanzuro wo gushota umupira ujya hanze.

usibye Imana yonyine niyo iri bukure Kiyovu Sports Inyamirambo, kuko Rayon Sports yayiciriye akarongo


Sembagare wakiniye Rayon Sports, niwe waje acigatiye igikombe cyiza gutangwa ki ikipe iributsinde uyu mukino

18" igitego cya Rayon Sports gitsinzwe na Luvumbu kuri penariti

16" Kiyovu Sports ikoze impinduka, Mugenzi Cedric avuye mu kibuga kubera uburwayi, hinjira Tuyisenge Hakim

15" Penariti ya Rayon Sports iturutse ku mupira ukozwe na Ramadhan mu rubuga rw'amahina

14" Ikipe ya Rayon Sports yacuritse ikibuga, irimo guhiga igitego ku bubi na bwiza. Kiyovu Sports kugera imbere y'izamu byabaye amateka.


Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

Simon Tamale

Didier Mucyo Junior

Hakim Bugingo

Aimable Nsabimana

Francois Masta

Joackim Ojera

Youssef Rhrib

Kalisa Rashid

Musa Essenu

Hertier Luvumbu

Eid Abakar Mugadam

Abakinnyi 11 Kiyovu Sports igiye kubanza mu kibuga

Kalyowa Emmanuel

Mukunzi Djiblil

Ndizeye Eric

Iracyadukunda Eric

Hakizimana Felicien

Mugiraneza Froduard

Gakuru Matata

Niyonkuru Ramadhan

Mugenzi Cedric

Nizeyimana Djuma

Kalumba Brian

05" Rayon Sports ihushije igitego cya mbere ku mupira Karisa Rachid atereye hanze y'urubuga rw'amahina, umunyezamu wa Kiyovu awushyira muri koroneri itagize icyo itanga.




Azizi kapiteni w'abafana ba Kiyovu Sports arimo asuhuza abafana ba Rayon Sports

18:07" umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikiaze ku InyaRwanda.com, aho mugiye gukirikirana umukino ku buryo bwa Live, umukino wa nyuma w'igikombe cya RNIT Savings Cup, uri guhuza Kiyovu Sports na Rayon Sports.

18:00" amakipe atangiye kwifotoza, bigaragagara ko umukino utari butangirire igihe

17:55" amakipe avuye mu rwambariro, akaba aje agaragiwe n'igikombe ndetse n'imidari bagiye guhatanira

Mbere y'uko umukino utangira Ruziga Emmanuel Masantura ushinzwe imenyekanisha bikorwa n'ubucuruzi mu kigega RNIT Found yasabye abafana kubaho bizigamira kugira ngo bazagire ejo heza.

Yagize Ati"ndashaka kubabwira ko kureba umupira neza ari ukuba ufite ubuzima bwizigamira, uyu munsi ukeneye kubaho ariko nejo ubeho. RNIT ni ikigega cya Leta gifasha abantu kwizigama ndetse bagahabwa inyungu irenga 11%."

17:40" Amakipe ashoje kwishyushya asubiye mu rwambariro, aho aribugaruke atangira umukino

Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium aho amakipe yombi yakaniye kwegukana iki gikombe. Imyaka ibaye ine ikipe ya Kiyovu Sports idatsindwa na Rayon Sports, kuko tariki 1 Ukuboza 2019, aribwo Rayon Sports iheruka gutsinda Kiyovu Sports, umukino ukaba wararangiye ari igitego kimwe ku busa.

Amafoto: Ngabo Serge - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mbarushimanajclaude7@gmail.com1 year ago
    Mwiriwe neza tubashimiye amakuru acukumbuye meza mutugezaho Mukomerezeho turabashyigikiye.Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND