Binyuze muri Zacu TV, Canal + yashyize hanze Filime 8 nshya zo mu kinyarwanda, harimo izizatangira gutambuka muri Nzeri.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri, mu gikorwa kiswe “Back to School”, ni bwo Canal+ yashyize ahagaragara izi filime.
Muri izi filime harimo; Ishusho ya Papa, Shuwa Dilu, Kaliza wa Kalisa, Iris, The Incubation, Injustice, La Pecheuse de Lac Kivu na i Muhira yakozwe na Tom Close.
Muri izi Filime, Ishusho ya Papa niyo izatambuka mbere, kuko izatangira guca kuri Zacu Tv tariki 12 Nzeri 2023 saa 19:00 kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu. Izindi filime nyinshi, zizatangira guca kuri Zacu TV mu 2024 mu ntangiriro.
Filimi nyinshi muri izi, zakiniwe mu ntara mu turere nka Karongi na Rubavu, mu rwego rwo kwerekana ibyiza by’u Rwanda binyuze no muri gahunda ya Visit Rwanda nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Nelly Wilson.
Ikindi wamenya ni uko, Filime Seburikoko yatambukaga kuri Tereviziyo Rwanda, izajya itambuka kuri Zacu TV ku buryo buhoraho.
Uretse gutangaza filime nshya, Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko Zacu TV iri muri shene eshanu zarebwe cyane mu gihe cy’umwaka.
Ati “Mu Ukwakira, Zacu TV izaba yujuje umwaka itangiye gukora, ariko iri muri shene eshanu zirebwa cyane kuri Canal+.”
Muri Nyakanga 2022, Canal+ Group ni bwo yaguze Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda yaba izo bakoze ndetse n’izo baguze ku bandi, ikaba ari shene ya 38.
Ubuyobozi bwa Canal+ kandi, bwatangaje ko amarembo akinguye ku bantu bashaka kwamamaza kuri Zacu TV, ndetse n'abantu bashaka kwamamaza ahantu habereye umukino.
Ni igikorwa kitabiriwe n'abakinnyi benshi ba Filime mu Rwanda kandi bagezweho
Bamenya nyuma ya Filime 'Bamenya' akinamo itambuka kuri Zacu TV, azagaragara no muri Filime Shuwa Dilu we na Papa Sava na Dr Nsabi
TANGA IGITECYEREZO