Kigali

RFI yagaragaje inyungu zitezwe mu bufatanye na MTN Iwacu Muzika Festival

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:10/09/2023 9:48
0


Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera”RFI” cyasobanuye ko cyabaye umufatanyabikorwa wa MTN Iwacu Muzika Festival kugira ngo basakaze Serivisi zabo mu banyarwanda dore ko iri serukiramuco rizazenguruka igihugu rigasorezwa mu mujyi wa Kigali.



Ni ibyatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye kuri BK Arena ku itariki 07 Nzeri 2023. Umunyamakuru wa InyaRwanda yashatse kumenya icyo RFI ihishiye abazibatira iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika,Umuyobozi w’imirimo rusange muri Rwanda Forensic Institute”RFI” Habyarimana Ildephonse yasobanuye ko serivisi batanga zisaga umunani bifuza ko buri munyarwanda anywana nazo kuko nibo zigenewe mbere y’abandi bava i mahanga dore ko iki kigo mu bakiriya gifite harimo n’abo mu bihugu byo hanze y’u Rwanda nka RDC iza ku isonga. 


Ati:”MTN Iwacu Muzika Festival ni Platform nziza twifuza ko twabyaza umusaruro kandi abanyarwanda bakamenya serivisi dutanga”.

 

Zimwe muri serivisi abantu bakwitega zizaba zigarukwaho muri ibi bitaramo bizazenguruka igihugu bigasorezwa  Kigali harimo: Serivisi y'uturemangingo ndangasano ADN

Serivisi yo gupima uburozi n'ingano ya Alukoro mu maraso

Serivisi yo gupima ibiyobyabwenge n'ibinyabutabire

Serivisi yo gupima Inyandiko zigibwaho impaka n'ibikumwe

Serivisi yo gusuzuma ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga

Serivisi yo gusuzuma inkomere n'imibiri y'abitabye Imana

Serivisi yo gusuzuma ibyahumanyijwe na mikorobe

Serivisi yo gupima ibimenyetso by'imbunda n'amasasu


 

Habyarimana Ildephonse, umuyobozi w'imirimo rusange muri RFI yasobanuye inyungu ziri mu gutera inkunga MTN Iwacu Muzika Festival


Riderman yashimiye ibigo bikomeje gutera ingabo mu bitugu umuziki nyarwanda



Chriss Eazy azafasha abazitabira ibitaramo kumva neza Serivisi za RFI


Alyn Sano ashimira abantu bose bashyira itafari ku muziki nyarwanda ari naho RFI ihita iziramo kuko yateye inkunga iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika


Alyn Sano umuhanzikazi uhagaze neza mu muziki nyarwanda



Mushyoma Joseph afatwa nka sekuru w'abategura ibitaramo neza mu Rwanda


Bushali ufatwa nk'impirimbanyi ya Drill yashimiye RFI kuba yaraje mu muziki nyarwanda

Niyo Bosco ashimira RFI kuba izajyana nabo mu ntara zose


Bwiza ni umuhanzikazi ukunzwe mu gihugu hose. Ashimira RFI kuza mu muziki nyarwanda


Bruce Melodie ashimira abafatanyabikorwa ba MTN Iwacu Muzika Festival


Afrique, Bwiza na Niyo Bosco


RFI na MTN Rwanda ni abafatanyabikobwa b'iri  Serukiramuco

REBA AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND