Muri 2016 hari amashusho yagiye acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abakobwa basuka amarira nyuma y’uko bahuye imbona nkubone n’umuhanzi Mugisha Benjamin [The Ben] wari ugarutse i Kigali nyuma y’imyaka itandatu yari ishize aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariho akorera umuziki.
Ibyabaye kuri The Ben
byanageze kuri Meddy ubwo yageraga i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu 2018. Aba
bahanzi bombi baririmbye mu bitaramo byaherekeje ibitaramo by’umuziki bya ‘East
African Party’ byatanze ibyishimo ku mubare munini.
Hari bamwe mu bakoresha
imbuga nkoranyambaga baherutse kwibaza ibyabaye kuri bamwe mu bakobwa, kuko
batakigaragara basuka amarira imbere y’abahanzi.
Hari umwe mu bakobwa ‘Joyeuse’ uherutse gukoresha urubuga rwe rwa Instagram aca ibintu yumvikanisha ko
yimariyemo umuhanzi Juno Kizigenza, kandi yifuza guhura nawe- Hamwe n’imbaraga
z’itangazamakuru byarakunze aba bombi barahura.
Juno Kizigenza
yamusohokanye muri Kigali Convention Center, amugurira imyambaro mu inzu
y’imideli Zoi yashinzwe n'abakobwa bibumbiye muri Mackenzie kandi
bagirana ibiganiro birambuye.
Kimwe mu bishimisha
umutima ni uguhura n’umuntu wahoze ari inzozi zawe, mbese ubona ko utazigera
ugira amahirwe yo kuramukanya nawe, cyangwase kwicarana ku meza amwe.
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, muri BK Arena ubwo hatangazwaga abahanzi umunani
bazaririmba muri ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, byagaragaye ko abahanzi batandatu
ari ubwa mbere bagiye kuririmba muri ibi bitaramo.
Bruce Melodie na Riderman
si bashya muri ibi bitaramo bigera mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda, ariko
Afrique, Bushali, Bwiza, Chriss Eazy, Alyn Sano na Niyo Bosco ni ubwa mbere bagiye
gutaramira muri izi Ntara bigizwemo uruhare na East African Promoters (EAP).
Ibi bitaramo bizatangira
mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa
30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n’aho ku wa 14 Ukwakira
2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw’u Rwanda.
Ibi bitaramo kandi
bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya
nyuma kizabishyiraho akadomo.
Ni igitaramo kinini
cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo
nk’iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.
Alyn Sano uri mu
bazaririmba muri ibi bitaramo ku nshuro ye ya mbere, avuga ko ari ibyo
kwishimira kuri we, kuba agiye guhurira ku meza amwe na Bruce Melodie
na Riderman yakuze yifuza kuzahurira n’abo ku meza amwe.
Uyu mukobwa yavuze ko
abashije kugera kuri iyi ntambwe kubera uruhare rw’itangazamakuru rwashyigikiye
inganzo ye kugeza aho “aho nshobora kwicara hano n'ibihangange [Yakebutse
areba Riderman na Bruce Melodie] bya 'danger' nahoze nifuza kwicarana nabyo.”
Yavuze ko ibi bimuteye
imbaraga, kandi afite ibintu byinshi ari gutegurira abafana be n'abakunzi
b'umuziki.
Chriss Eazy wo muri Giti Business Group yashimye East African Promoters yabahurije muri ibi bitaramo, kuko bigiye gutuma bahura n'abahanzi bakuru mu muziki bigiraho byinshi.
Ati "Ndashimira ababyeyi bakuru ku bw'iyi ntambwe badufashije gutera
[...] Twiteguye gutanga ibyiza byose dufite ku bantu bose tuzabana (n'abo). Iryo ni
isezerano tubahaye."
Umuraperi Bushali
yumvikanisha ko amavugurura yakozwe muri ibi bitaramo kugeza ubwo byiswe
"MTN Iwacu Muzika Festival" atanga icyizere mu guteza imbere abahanzi
bashya n'abamaze igihe kinini mu muziki.
Uyu mugabo avuga ko kuba
agiye kuririmba 'bwa mbere' muri ibi bitaramo bizagera mu Ntara afite umukoro
wo kuhakorera amateka.
Bruce Melodie umaze imyaka irenga 10 mu muziki, avuga ko bitewe n’ibibazo birimo icyorezo cya Covid-19 n’izindi gahunda, yari amaze imyaka ine ataririmbira mu Ntara.
Akavuga
ko ari ibyo kwishimira kuko agiye kongera kwegera abafana be no kubataramira
binyuze mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’.
Niyo Bosco ugiye
kuririmba bwa mbere muri ibi bitaramo, yavuze ko byamukoze ku mutima kuba
yicaye ku meza amwe n'abahanzi bakuru mu muziki.
Yashimye East African Promoters 'kuba nanjye ndi mu bona yatekereje(ho) kugirango mbe muri 'MTN Iwacu Muzika Festival'.
Yizeje ko yiteguye gutanga ibyishimo binyuze mu kuririmba mu
buryo bwa 'Live' nk'uko bizagenda ku bandi bahanzi.
Bwiza yavuze ko ari bwo
bwa mbere agiye kuririmba muri ibi bitaramo. Avuga ko ibi bitaramo yabirega
kuri Televiziyo atarinjira mu muziki.
Ati "Njyewe ni ubwa
mbere ngiye kuririmba muri Iwacu Muzika nahoze mbibona kuri Televiziyo ubundi
nkabyumva mu makuru. Nishimiye ko kuri iyi nshuro nanjye nagiriwe icyizere cyo
kuzaba umwe mu bahanzi bazaririmbamo."
Uyu mukobwa uzwi mu
ndirimbo zirimo 'Ready' yavuze ko yiteguye guha ibyishimo abanyarwanda nk'uko
bagenzi be babisezeranyije.
Afrique yavuze
ko amahirwe yabonye yo kuririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival adateze kuyapfusha
ubusa, kuko agiye gukora uko ashoboye ku buryo azajya agaruka ku rutonde
rw'abagomba kuririmba muri ibi bitaramo.
Ati "Ni ku nshuro
yanjye ya mbere muri 'MTN Iwacu Muzika Festival' ariko siyo nshuro ya nyuma.
Kubera ko bitewe n'ibintu tugiye kuhakorera 'Iwacu Muzika' yose izajya iza
nizeye neza ko tuzajya tuba turimo."
Bwiza yavuze ko ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival yabirebaga kuri Televiziyo none agiye kubiririmbamo
Chriss Eazy yavuze ko we na bagenzi be biteguye kunezeza abakunzi b'umuziki mu Ntara
Bruce Melodie yatangaje ko imyaka ine yari ishize adataramira mu Ntara bitewe n'impamvu zirimo icyorezo cya Covid-19
Riderman yavuze ko bishimishije kuba MTN igiye guhekereza ibi bitaramo mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere
Niyo Bosco yavuze ko yiteguye gususurutsa abafana be binyuze mu buryo bwa LiveHilary Saint Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri MTN [Uri iburyo], yavuze ko biyemeje gutera inkunga ibi bitaramo kubera ko bashaka kugira uruhare mu iterambere ry'umuhanzi Nyarwanda
Afrique yavuze ko yiteguye kujya agaruka ku rutonde rw'abaririmba muri ibi bitaramo
Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ikiganiro cyagarutse ku itangizwa ry'ibi bitaramo
KANDA HANO UREBE IBYATANGAJWE N'ABAHANZI BAZARIRIMBA MURI IWACU MUZIKA FESTIVAL
">
Kanda hano urebe amafoto menshi ya 'MTN Iwacu Muzika Festival'
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO