RFL
Kigali

Abafana bagiye kujya bishyura kureba ibitaramo MTN Iwacu Muzika Festival- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/09/2023 9:25
0


Ibi bitaramo by'iserukiramuco byatangiye mu 2019 bibera mu Ntara zitandukanye. Mu 2020 byarasubitswe bitewe n'icyorezo cya Covid-19 n'indi myaka yakurikiyeho bituma ibitaramo bibera kuri Televiziyo Rwanda, aha hose abafana n'abakunzi b'umuziki babirebaga batishyuye.



Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki 7 Nzeri 2023, kuri BK Arena, Umuyobozi wa East Africa Promoters (EAP), Mushyoma Joseph [Boubou] yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba ibi bitaramo bigiye kongera kuba imbona nkubone, kandi byashobotse ku nkunga ya sosiyete ya MTN, Rwanda Forensic Institute n'abandi.

Ati "Ndashima MTN ku bwo kubana natwe muri uru rugendo rw'iserukiramuco ry'ibitaramo. Ndashaka no gushimira Rwanda Forensic Institute kuba umufatanyabikorwa, ndashaka no gushimira Inyange kuba umufatanyabikorwa, mboneraho no gushimira cyane abahanzi twegereye batwemerera kuba twakorana ibi bitaramo."

Bamwe mu bahanzi n’abafana bakunze kumvikana bavuga ko kuba ibitaramo nk’ibi binini byitabirwa bidasabye ko abantu bishyura ari ugusubiza inyuma umuziki.

Mushyoma avuga ko mu gutangira guhindura iyi migirire, kuri iyi nshuro kwinjira mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ukwishyura 3000 Frw, ni mu gihe ahasanzwe kwinjira ari ubuntu. Ati "Kwinjira muri VIP bizaba ari 3000 Frw ahandi ari ubuntu."

Uyu muyobozi bavuze ko bafite intego y'uko umwaka utaha kwinjira muri ibi bitaramo bizajya bisaba ko abantu bishyura.

Aha niho ahera ashima MTN igiye kugendana na Iwacu Muzika Festival mu gihe cy'imyaka itanu, kuko bazakorana urugendo rwo 'kumenyereza abantu ko umuziki atari ubuntu'. Ati "Bizaduha n'umwanya wo gutegura hakiri kare."

Mushyoma yavuze ko kuva batangira ibi bitaramo bahoranye icyifuzo cy’uko abantu babyitabira bagomba kwishyura. Ati “Abari baziko umuziki ari ubuntu ntibumve ko atari ubuntu noneho. Byari ibyifuzo byacu, Turashimira cyane MTN ko tubigezeho.”

Uyu mugabo avuga ko aho ibi bitaramo bizabera kuri iyi nshuro bahahisemo bashingiye ‘aho twakoreye mu 2019’. Kandi avuga ko uko ibi bitaramo byaguka bizagera no mu bindi bice bitandukanye by’Igihugu.

Kuri iyi nshuro abahanzi umunani nibo bazaririmba muri ibi bitaramo barimo: Bruce Melodie, Bushali, Alyn Sano, Chriss Eazy, Riderman, Niyo Bosco, Bwiza ndetse na Bwiza.

Kuva ibi bitaramo byatangiye kuba ni ubwa mbere Bwiza, Afrique, Alyn Sano, Chriss Eazy na Bushali bagiye kubiririmbamo. Ni mu gihe Bruce Melodie na Riderman babiririmbyemo mu bihe bitandukanye.

Ibi bitaramo bizatangira mu Karere ka Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bizakomereza mu Mujyi wa Huye ku wa 30 Nzeri 2023, i Ngoma bizahagera ku wa 7 Ukwakira 2023 n’aho ku wa 14 Ukwakira 2023 ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Rubavu mu Burengarazuba bw’u Rwanda.

Ibi bitaramo kandi bizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2023 ri nacyo gitaramo cya nyuma kizabishyiraho akadomo.

Ni igitaramo kinini cyagutse kizaririmbamo abahanzi kugeza ubu bitaratangazwa. Mu 2019, igitaramo nk’iki cyaririmbyemo umunyamuziki Diamond wo muri Tanzania.

Kuri Mushyoma Joseph washinze East African Promoters (EAP), avuga ko mu gihe kiri imbere bazatangaza imigendekere y’iki gitaramo cya nyuma.

Mushyoma Joseph yatangaje ko kwinjira muri VIP bizasaba kwishyura 3000Frw, kandi barashaka ko guhera umwaka utaha kwinjira muri ibi bitaramo abantu bazajya bishyura

Umukozi Ushinzwe Imenyakanishabikorwa muri Sosiyete ya MTN Rwanda, Saint Hillary, yavuze ko hari ibihembo MTN izatanga bizaherekeza serivisi bazasobanurira abakiriya bayo

 

Abahanzi umunani bazaririmba muri MTN Iwacu Muzika Festival igiye kuba imbona nkubone




Kanda hano urebe amafoto yaranze ikiganiro n'itangazamakuru kuri 'MTN Iwacu Muzika Festival'

AMAFOTO: Serge Ngabo-Inyarwanda.com





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND