Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Nzeri 2023, ni bwo inkongi ikomeye yibasiye inzu y’imyidagaduro y’ahazwi nko kuri L’Espace ku Kacyiru muri Kigali- Ni muri metero nke na Sitasiyo ya Essence, Supermaket ndetse n’Isomero Rikuru rya Kigali (Kigali Public Library).
Ni hamwe mu hantu hari
hafatiye runini uruganda rw’umuziki w’u Rwanda-Abahanzi bahakoreye ibitaramo
byubakiye ku muziki, Cinema, umuco, kumurika ibitabo n’ibindi bahafite
urwibutso ahanini bitewe n’imiterere y’aho yoroherezaga buri wese.
Saa Moya n’iminota 15 z’ijoro
ryo kuri uyu wa Gatatu, Police y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kuzimya inkongi
yari yibasiye L’Espace.
Mu butumwa bwo kuri
Twitter yagize ati “Umuriro wazimijwe, Isomero rikuru rya Kigali na Sitasiyo ya
esanse ya Engen nta kibazo byagize.”
Umwe mu baturage wabonye
iyi nkongi itangira kwibasira iyi nyubako, yabwiye Radio Rwanda ko umwe mu
bayobozi ba Supermarket yegereye L'Espace ariwe wabegereye abasaba kumufasha
kuzimya L'Espace 'ariko n'ubundi birangiye hahiye'.
Uyu muturage yavuze ko
muri iriya nyubako habagamo ibintu byinshi atabasha gusobanura, ariko 'habagamo
abantu bakundaga gukodesha igipande (igice) cyo haruguru bakunda gukoresha
ibintu bya 'events' (ibitaramo) bitandukanye."
Yavuze ko mu bakoreragamo
ibikorwa muri iyi nyubako harimo n'abanyeshuri bo ku ishuri rya muzika rya
Nyundo bahakoreraga ibitaramo buri wa kane w'icyumweru mu rwego rwo gushyira mu
bikorwa ibyo biga mu ishuri.
Uyu mugabo yavuze ko hari
harimo ibikoresho by'umuziki, ndetse harimo igice cy'iyi nzu cyarimo bimwe mu
bikoresho bya nyirinzu.
Yanavuze ko zimwe mu
mudoka zari ziparitse hafi y'iyi nzu byasabye ko bamena ibirahure 'kugirango
tuzikize'. Ati "Ibirahure twabimenaguye."
Donatien we yavuze ko
byatangiye insinga z'amashanyarazi zituragurika, bihutira kujya gukupa umuriro,
biba iby'ubusa kuko amarido y'ahantu bakiniraga filime yahise afatwa n'umuriro
mwinshi hatangiye gushya.
Yavuze ko kimwe mu bintu
byatumye iyi nyubako yibasirwa cyane n'umuriro harimo n'ibyuma byari byashyizwemo
bigabanya urusaku (Sound Proof). Yavuze ko we na bagenzi be muri iyi nyubako bakoreragamo
icyayi, kandi bari bafite 'kontineri' eshatu bagombaga kohereza hanze y'u
Rwanda 'zose zahiye'.
Yanavuze ko hari harimo
imashini zikora Sositomate (Sauce Tomate) bari barashyizemo, kuko bashakaga gukora uruganda
rukora sositomate. Ati "Zose zirahiye."
Yanavuze ko hari umugore
wari ufitemo ibyuma yakodeshaga nabyo byahiye. Uyu musore yavuze ko acyeka ko
iyi nkongi yatewe n'amashanyarazi. Ati "Umuriro wabaye mwinshi
cyane."
Habereye
ibitaramo byatanze ibyishimo kuri benshi:
Ni hamwe mu hantu hari hagezweho
muri iki gihe haberaga ibitaramo by’abahanzi, hanamurikirwa ibihangano birimo
nka filime, imitako igezweho, ibitabo by’abanditsi n’ibindi.
Ku wa 7 Nyakanga 2022,
umuhanzikazi Nirere Shanel yahakoreye igitaramo cyahuje abarenga 150. Yitaye ku
kuririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe.
Ni igitaramo yakoze nyuma
yo gutaramira abanya-Kigali mu 2019 mu gitaramo cy’iserukiramuco ryiswe “Hamwe
Festival” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali.
Ku wa 21 Nyakanga 2022, Umukiragitananga
Deo Munyakazi yahakoreye igitaramo gikomeye yise ‘Inkuru y’Inanga’, aho
umuhanzi wo mu Burafansa Daniel Ngarukiye yamusanganiye ku rubyiniro batanga
ibyishimo kuri benshi.
Ku wa 22 Kanama 2022,
umucuranzi wa Gitari Deo Salvator yahakoreye igitaramo, yahuje no kumvisha
abantu album ye yise ‘Life within Vol.1 ‘
Ku wa Gatanu tariki 25
Ugushyingo 2022, Itorero ribyina imbyino gakondo, Intayoberana ryahakoreye
igitaramo gikomeye cyasusurukije benshi. Ni igitaramo bari bise “Igitaramo
Iwacu.”
Ku wa 18 Kamena 2023,
Alyn Sano yahamurikiye album ye ya mbere yise ‘Rumuri’ iriho indirimbo 13. Izi
ndirimbo zigaruka ku muco, urukundo, ubuzima n’ibindi.
Ku wa 14,15, 16 Nyakanga
2023 habereye ibitaramo by’iserukiramuco ‘Ubumuntu’ ryabanereye ku Rwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Umuryango w'imbere wanyuragamo winjira muri 'L'Espace' wangiritse mu buryo bukomeye
Ingoma ya kizungu, iri mu bicurangisho by'umuziki byarokotse
Ku marembo y'inyuma ubona uko iyi nkongi yibasiye ibice byinshi by'iyi nyubako
Bamwe mu baturiye iyi nyubako bavuze ko iyi nkongi yatewe n'amashanyarazi
Kuva mu myaka itatu ishize, iyi nyubako yari imaze kuba igicumbi cy'ubuhanzi
Polisi yabashije kuzimya inkongi y'umuriro itaragera mu baturanyi
Iyo winjiraga imbere muri iyi nyubako wasanganirwaga n'ibikorwa binyuranye
L'Espace yari yubatse mu buryo bworohereza abahanzi kuhakorera ibitaramo
Iyi nyubako yari ifite ibice byinshi bikodeshwa, harimo ibikoresho byari kuzakoreshwamo uruganda rwa Sositomate (Sauce Tomate)
Kimwe mu bikoresho bifashishe mu kuzimya umuriro ariko biranga mbere y'uko Polisi ihagera
Ku ruhande rw'iyi nyubako hari Super Market
Ahagana saa moya z'ijoro ry'uyu wa Gatatu, Polisi yatangaje ko yabashije kuzimya inkongi
Iyi modoka yahiye igice kinini cy'imbere
InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko umwe mu ba Polisi ariwe wavanye iyi modoka mu muriro ubwo yari itangiye gufatwa
Nyiri imodoka yazindukiye mu mbuga ya l'Espace ashaka uko yakoresha iyi modoka
Iyi modoka yari yatangiye gufatwa ibice by'imbere kugeza ku mapine
Vista Supermarket ndetse na Sitasiyo ya Engen ntacyo byabaye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, benshi mu bajyaga ku kazi bitegerezaga uburyo inkongi yibasiye iyi nyubako
Ku marembo y'inyuma winjira muri L'Espace ni uku hameze
Bimwe mu bitaramo byabereye kuri L'Espace ku Kacyiru muri Nyakanga 2023
Umuhanzi Sax Water yahakoreye igitaramo yamurikiyemo injyana yahimbye yise "Nkombo Fusion"
Ku wa 24 Ugushyingo 2022, hamurikiwe igitaramo "Petit Pays" cya Gael Faye
Ku wa 9 Ukwakira 2022, Jules Sentore yahakore igitaramo gikomeye
Abanyarwenya babyaje umusaruro inyubako ya L'Espace
Ku wa 7 Nyakanga 2022, Shanel yahakoreye igitaramo
Ku wa 31 Werurwe 2022,
Mani Martin yahuje imbaraga na Kaya Byinshi bahakorera igitaramo
Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza uko inkongi yibasiye iyi nyubako
AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO