Aya ni yo matora ya nyuma
muri iri rushanwa ryubakiye ku guteza imbere abanyamideli bo mu byiciro
binyuranye; ni nyuma y’amatora yabanje yasize hamenyekanye abakobwa 20 (Top 20)
ari nabo bazavamo aba batatu bazahatana.
Ndekwe Paulette
uhagarariye Embrace Africa yabwiye InyaRwanda ko umukobwa uzahiga abandi
akagira amajwi menshi kuri Internet “azahita atambuka muri Top 3 nta kindi kigendeweho."
Yavuze ko abakobwa bazaba
basigaye bazatoranywa n’Akanama Nkemurampaka kagendeye ku majwi (Votes) angana na
40% ndetse na 60% ijyanye n’uburyo umukobwa agaragara n’uko yigaragaza mu
kumurika imideli (Physical Look).
Ndekwe Paulette avuga ko
ku wa 23 Nzeri 2023, ari bwo hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa batatu
bazafashwa guserukira u Rwanda.
Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa ribaye. Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Mu minsi ishize iri
rushanwa ryaciye agahigo nyuma y'uko rigeze ku musozo, risohoka muri ‘Magazine’
yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Magazine, ubundi ni
ikinyamakuru ariko kiba gisohoka bitari buri munsi, ahubwo mu bihe runaka kandi
kibanda ku bintu bimwe muri ibyo harimo n’imideli.
Muri Gashyantare 2023 ni
bwo hashyizwe akadomo kuri iri rushanwa ryari rimaze amezi agera kuri atatu
ritangiye mu birori byabereye kuri Olympic Hotel Kimironko.
Ababashije kuryegukana barimo Kenson Munyana, Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Amelia Mwiza, Rwemerakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE MURI IRI RUSHANWA
Alice Muziranenge

Angel Rosine Kabatesi

Sarah Mutesi

Olivia Mutesi

Fridaus Cyurinyana

Rosine Bamurange

Gretta Iwacu

Grace Tuyizere

Sumaya Uwimana

Anita Mushimiyimana

Anet Mbabazi

Divine Maniraguha

Blessing Gihozo Gaga

Sandrine Mukamisha

Benitha Atete

Rachel Nzayihimbaza

Camila Uwineza

Bianca Yonsen

Bella Bernice Izere

Rosine Munezero
