Minisiteri y'ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) yamuritse gahunda yiswe “Smart City Hub”, izimakaza imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abatuye Imijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika mu bihe bitandukanye.
Yamuritswe kuri uyu wa
Gatatu tariki 6 Nzeri 2023 mu Nama “Africa Smart Cities Investment Summit” iri kubera
muri Kigali Convention Center.
Iriga ku ishoramari
rigamije iterambere ry’imijyi ishyize imbere ikoranabuhanga (Smart Cities), aho
ifite insanganyamatsiko igira iti "Imiyoborere mu kubaka Imijyi igezweho:
Gushora imari mu kubaka imijyi y'ahazaza iramba kandi idaheza" [“Leadership
for Smart Cities: Investing in Inclusive and Sustainable Cities of the Future”.
Ni inama y’iminsi itatu
(3) yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 6 Nzeri 2023 ikazasohozwa ku wa Gatanu
tariki 8 Nzeri, 2023 ibera muri Kigali Convention Centre, ikaba yarateguwe ku
bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, UN-Habitat na Smart Africa.
Ihurije hamwe abo mu bihugu birenga 40 byo hirya no hino ku Isi. Kandi yitabiriwe n’abayobozi bafata ibyemezo muri za Guverinoma, abashakashatsi mu nganda, abashyiraho imirongo migari, abayobozi b’imijyi n'abashakashatsi muri za Kaminuza.
Ni inama igamije kurebera
hamwe uko imishinga y’udushya mu ikoranabuhanga yashorwamo imari mu rwego rwo kubaka Imijyi ya Afurika ikoresha ikoranabuhanga rishingiye ku guhindura
ubuzima bw’umuturage.
Bagamije kurebera hamwe
uburyo imijyi yo kuri uyu mugabane wa Afurika yakwimakaza imikorere ishingiye
ku ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi, mu rwego rwo korohereza abayituye.
Iyi nama kandi yanahujwe
no kumurika (exhibition) imishinga itanga ibisubizo ku bibazo imijyi ihura
nabyo kandi iyo mishinga igacyemura ibibazo by’abaturage.
Muri rusange, abateraniye
muri iyi nama barasuzumira hamwe icyakorwa kugira ngo abatura mu mijyi bayibemo
iboneye mu nzego zose z’ubuzima.
Iyi nama yitabiriwe n’abarenga
1000 bo mu bihugu birimo Nigeria, Kenya, Benin, Israel, u Bushinwa, Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Tunise, Angola n’abandi.
Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire
Paula, yagaragaje ko ‘Smart City Hub’ izahuriza hamwe ibitekerezo, ubufatanye
no guhanga udushya mu guteza imbere abatuye umugabane wa Afurika binyuze mu
koroherwa na serivisi hisunzwe ikoranabuhanga.
Ati “Smart City Hub’, twatangije uyu munsi ihuje
n'icyerekezo cy'igihugu cyacu (U Rwanda) cyo kugerageza, kureba no guteza
imbere ibisubizo bigezweho.”
“Turizera ko binyuze muri iyi gahunda (yatangijwe)
hazabaho ubufatanye kugirango dushyigikire ibisubizo mu guhindura u Rwanda
umujyi w’ikoranabuhanga. Byongeye kandi, amasomo twize ashobora gusangirwa n'indi
mijyi yo muri Afurika.”
Paula yashimye abagize uruhare mu ishyirwa mu bikorwa
rya ‘Smart City Hub’, ahamagararira abafatanyabikorwa kugira uruhare muri iyi
gahunda izatuma imijyi ya Afurika yisunga ikoranabuhanga mu mitangire ya
serivisi zinyuranye.
Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa avuga ko
gutangiza 'Smart City Hub' bijyanye n'icyekerezo cyo kureba uko barushaho
kunoza imikorere iganisha ku iterambere ryihuse kandi rishingiye ku bisubizo
abatuye Imijyi bishakamo byubakiye ku ikoranabuhanga.
Imibare igaragaza ko mu 2050, 70% by'abaturage ku Isi baza
batuye mu Mijyi. Kuri Meya Rubingisa, iyi mibare ni umukoro kuri buri wese
ndetse n'ubuyobozi mu kunoza serivisi kandi hakisungwa ikoranabuhanga; yaba ari
mu gutwara abantu, serivisi zihabwa abantu n'ibindi.
Kugeza ubu mu Rwanda serivisi 101 zashyizwe ku ikoranabuhanga
aho ziboneka ku rubuga Irembo.
Rubingisa avuga ko abayobozi b'imijyi bari gutekereza
uko bashyira hamwe mu gutegura Imijyi abantu batura ariko kandi inaborohereza mu
buzima bw’abo bwa buri munsi, babona serivisi zihuse kandi zishingiye ku ikoranabuhanga.
Uyu muyobozi avuga ko ariyo mpamvu muri iyi nama hatumiwe
abashoramari kugirango “n’abo ibyo bisubizo turi kubona biganisha ku iterambere
ryihuse, riganisha ku iterambere ridaheza kubaza batuye muri iyo Mijyi
n'abayituyemo uyu munsi babe babona uburyo ki bashoramo imari."
Rubingisa asobanura ko hari gukorwa ibishoboka byose
kugirango buri serivisi umuturage akenera ayibone binyuze mu ikoranabuhanga
kandi mu buryo bwihuse.
Yumvikanisha ko hari ibimaze gukorwa, ariko kandi
n'ibindi bigikenewe gukorwa. Ati "Ni ugukoresha ikoranabuhanga mu buryo
Umujyi udaheza umuntu uwo ari we wese. Ariko noneho tunabireba mu gihe
cy'imyaka iri imbere aho imijyi izaba ituwe cyane."
Iyi nama yitabiriwe kandi n'abayobozi b'uturere
twunganira Umujyi wa Kigali. Ni muri gahunda yo gushakira hamwe ibisubizo no
kureba uko ikoranabuhanga ryakimakazwa muri serivisi zose umuturage akenera.
Rubingisa avuga ko hakenewe abashomari cyane cyane mu
mishinga iba yaratangijwe itanga ibisubizo no guhanga udushya mu
ikoranabuhanga.
Yasobanuye ko 'Smart City Hub' ari ukubumbira hamwe
serivisi zose 'kugirango tudakomeza gukora dutatanyije imbaraga'.
Iyi gahunda izahurizwamo serivisi z'ibisubizo
bishingiye ku ikoranabuhanga zitangwa n'ibigo binyuranye, bigizwemo uruhare na Minisitiri
w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Rubingisa ati”'Ni ukugirango duhuze izo mbaraga,
duhuze ibyo bisubizo byorohe kumenya umurongo ndengerwaho tugiye gufata."
Minisiteri y'ikoranabuhanga no guhanga udushya (MINICT) ifatanyije n’izindi nzego yamuritse gahunda yiswe “Smart City Hub”
Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula, avuga ko ‘Smart City Hub’ izaba urubuga rwiza mu gusangira amakuru ku ikoranabuhanga mu Mijyi itandukanye yo muri Afurika
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa,
yavuze hari gukorwa ibishoboka byose kugirango serivisi zose abaturage bakenera
zishyirwe mu ikoranabuhanga
Jean Philbert Nsengimana,
Umujyanama wihariye muri Smart Africa, yashimye
abarenga 1000 bo mu bihugu birenga 40 bitabiriye iyi Nama
Umuhuzabikorwa wa UN mu
Rwanda, Ozonnia Ojielo, yashimye Guverinoma n’uburyo ishyira
imbaraga mu gutuma Imijyi yimakaza Ikoranabuhanga
Umuyobozi ushinzwe Smart
Cities muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Alice Higiro, yagaragaje
ko ‘Smart City Hub’ yugururiye amarembo abantu bahanga udushya, ba
rwiyemerezamirimo, imishinga mito n’iciriritse, imiryango itegamiye kuri Leta n’abandi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Ibikorwa Remezo n'Imiturire, Dr Mpabwanamaguru Merard, yerekanye ubufatanye bw’inzego kugirango bamenye kandi bakemure ibibazo bitandukanye mu Mujyi wa Kigali
(Rtd) Maj. Gen Albert Murasira, Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (Minema)
Meya w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi [Iburyo] ndetse na Mbonyumuvunyi Rajab wa Rwamagana
Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza 'Smart City Hub'
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO