Tariki 06 Nzeri 2023, i Bugesera mu ntara y'Iburasirazuba habereye umuhango wo gusoza iminsi 10 Intore zisaga 84 zibarizwa mu itorero Intagamburuzwa z'Ishuri Rikuru ry'Ubuhinzi n'Ubworozi butangiza ibidukikije (RICA) icyiciro cya gatatu, zimaze zitozwa indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda.
Ni umuhango waranzwe n'udushya dutandukanye aho intore zerekanye ibyo zatojwe, zigahabwa impanuro n'abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa, ariko imvura ikaza kwivangamo nubwo ntacyo yahagaritse intore zerekanye ko zatojwe kutagamburuzwa n'ikintu na kimwe.
Intore zimaze iminsi 10 zitozwa zasezeranije abanyarwanda ko zigiye gushyira mu bikorwa ibyo zikuye mu itorero. Abatojwe bose uko ari 84 ni abanyeshuri bashya bajyiye gutangira kwiga mu ishuri rikuru rya RICA ryigisha ubuhinzi n'ubworozi bubungabunga ibidukikije.
Abitabiriye iri torero bahamije ko bigiyemo byinshi bishya birimo imyitozo ya gisirikare
Izi ntore zasezeranije abanyarwanda ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo batojwe birimo gukunda igihugu, gukorera hamwe ku gihe kandi vuba, bityo bakazavamo abanyarwanda bishimiwe kandi baberanye n'icyerekezo cy'igihugu.
Niyompano Benitus, intore yo ku mukondo
Niyompano Benitus, intore yo ku mukondo yagize ati: "Twasobanuriwe neza indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda. Ikindi nuko twatojwe imyitozo ngororamubiri itandukanye kuko hari abantu batari basanzwe bakora siporo bazikoreye muri iri torero.
Twatojwe imikino njyarugamba, aho twigishijwe uko intore yakwirwanaho iramutse isagariwe. Twigishijwe n'intambwe idasobanya (imyiyereko ya gisirikare) ikubiyemo indangagaciro yo kujyendera hamwe nta gusobanya, dutozwa n'imbyino nyarwanda."
Rukundo Mugeni Ornella, intore yo ku ruhembe rw'iburyo ashyikirizwa 'certificate'
Rukundo Mugeni Ornella nawe ni intore yo ku ruhembe rw'iburyo. Yatangaje ko kuba Leta y'u Rwanda yaragaruye itorero muri 2007 nyuma y'amateka mabi yabaye mu gihugu ari igitekerezo cyiza kuko byatumye nabo bagira amahirwe yo kwigiramo byinshi birimo kuba intwari, kubera abandi banyarwanda urugero.
Ornella kandi yashimangiye ko inyigisho bahakuye zigiye kubagirira umumaro munini cyane ko indangagaciro bahigiye bazazifashisha mu masomo yabo no hanze y'ishuri.
Intore zihangarariye izindi mu itorero Intagamburuzwa
Yagize ati: "Kuba twaraje kwiga ubuhinzi tukabanza itorero ni ingirakamaro cyane ko nkeneye kuzajya mbyuka kare nkajya kureba ko inka zabonye ibyo kurya cyangwa gushaka ibyo kwifashisha mu buhinzi".
"Kuba ubuhinzi buhujwe n'itorero bivuze ko nzarangiza kwiga ariko ndacyari n'umunyarwanda sosiyete icyeneye kuko nzasoza nge gusangiza abandi banyarwanda ibyo nize mbyinyujije muri bwa bumwe no gukunda igihugu nigiye mu itorero."
Abatojwe bose bahurije ku gitekerezo cy'uko muri kaminuza zose bajya batangirira ku itorero kuko ryigirwamo iby'ingirakamaro
Abantu bose banejejwe no kubona ibyo uru rubyiruko rwigiye mu itorero
Abanyeshuri bose bahurije ku gitekerezo cy'uko byaba byiza n'andi mashuri makuru yose agiye atangiza itorero kuko ari ingenzi cyane bifasha abanyeshuri kumenyerana vuba, bakitoza gukorera hamwe kare ndetse bakabona n'amahirwe yo kuganirizwa n'abayobozi batandukanye ku mateka y'igihugu.
Intore kandi zasangiye ku ntango nyuma yo kwiyemeza kwesa imihigo zahize
Gasana Pascal, Umuhuzabikorwa w'itorero muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yavuze ko iri torero ryatekerejweho nyuma y'uko mu 2020, byagaragaye ko abana bari bavuye mu itorero Indangamirwa batorejwe i Gabiro bagize imyitwarire itandukanye cyane n'abana bari bazanye kubera ko bari bagize amanota menshi.
Nyuma yaho ni bwo ishuri rya RICA ryahise rifata umwanzuro wo kuzajya ritoza abanyeshuri baryo bose bagiye gutangira mu mwaka wa mbere nk'uko Umutoza w'ikirenga yabivuze ko nta shuri riruta itorero mu 2011 ubwo yasozaga itorero Isonga, basobanukirwa neza ko abana bagiye mu itorero n'abatarigiyemo batandukana muri byose.
Gasana Pascal, umuhuzabikorwa w'itorero muri MINUBUMWE yasabye abarimu bakubiye mu itorero Indemyabigwi gutoza abanyeshuri bigisha ibyo batojwe
Batangiye batozwa mu minsi irindwi ariko ubu batojwe iminsi 10 nyuma yo kubona umusaruro w'iri torero ku byiciro bibiri byabanje. Muri iyo minsi bahawe ibiganiro icyenda bikubiyemo mateka n'ubumwe by'abanyarwanda, ku cyerekezo cy'igihugu n'indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda, ndetse banatozwa imyitozo itandukanye no gutarama no guhiga.
REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE MURI UYU MUHANGO
VIDEO: Jean Nshimiyimana - inyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO