Mu minsi ishize umuhanzi wo muri Tanzaniya Rajab Abdul Kahali wamamaye nka Harmonize yavuye mu Rwanda ahasize inkuru ndetse yerekana ko ari umuhanzi w’udushya n'udukoryo dutandukanye.
Uyu muhanzi igihe gito yamaze i
Kigali, yari amaze kuyihindanya mu myidagaduro dore ko umunsi ku munsi yabaga
yakoze udutendo dutandukanye.
Harmonize ukomoka muri Tanzaniya, iyo
atavugwaga mu nkuru z’urukundo we na Yolo, yavugwaga mu bindi.
Si udutendo cyangwa ibyamuranze i Kigali
tugiye kugarukaho, ahubwo tugiye kugaruka ku buryo uyu muhanzi yavuye i Kabuga
kuri Moto agaruka kuri Hotel.
Uko byagenze kugira ngo Haromonize ave i Kabuga n’amaguru.
Ubwo Harmonize yari atashye we na Yolo
The Queen bagiye i Rwamagana aho uyu mukobwa atuye, imodoka yaje kugira ikibazo
mu nzira, biba ngombwa ko yiyambaza moto bwangu imusubiza kuri Hotel.
Umumotari watwaye Harmonize ariko utifuje ko dukoresha amazina ye, yabwiye
inyaRwanda.com ko ari we watwaye Harmonize amukura i Kabuga ndetse ko batigeze
bavugana amafaranga ahubwo yamwishyuye kandi neza.
Motari yavuze ko atwara Harmonize, atari yamenye ko ari we cyane ko yari yitwikiriye amaso yose, ahubwo ko yaje
kubimenya nyuma agiye kumwishyura.
Harmonize na Yolo The Queen
ntibagisiba kwerekana urukundo rwabo banyuze ku mbuga nkoranyambaga ndetse
umunsi ku munsi bakunze kwerekana bari kumwe.
Harmonize aherutse gushyira hanze
indirimbo ari kumwe na Bruce Melodie ndetse aha akaba anavugamo uyu mukobwa.
Yolo The Queen kandi aherutse
kwerekana ari muri Tanzaniya, aho yagiye guhurira na Harmonize nyuma y’uko
avuye mu Rwanda.
Harmonize yavuye i Kabuga kuri moto
Yolo The Queen akunda kugaragaza amarangamutima ye kuri Harmonize
TANGA IGITECYEREZO