Kigali

Ibigwi n'amateka ya Shalom choir ya ADEPR Nyarugenge igiye gutaramira muri BK Arena

Yanditswe na: Niyigena Geovanis
Taliki:6/09/2023 9:08
0


Korali Shalom ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n'ijambo ry'Imana rivuga ngo "Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi rirenga, N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye". (Zaburi 59:17)



Korali Shalom yashinzwe mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.

Mu 1986, abari bayigize bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y'amavuko. Yaje kuba korali y’urubyiruko, icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.

Mu mwaka 1990, ni bwo Shalom choir yaje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze igihe kirekire ari iy'abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom choir. 

Iyi korali yahise izamukana imbaduko mu murimo w'Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate dore ko abagiye inama, Imana ibasanga.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, Shalom Choir nayo yagizweho ingaruka nyinshi nk'uko mu gihugu hose nta kanyamuneza kaharangwaga n'ibyishimo. 

Nyamara n'ubwo baciye muri byinshi, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka kugira ngo agahinda katabatwara bakibagirwa gukorera Imana kandi ariyo igena byose imenya ikiri imbere umuntu atazi.

Nyuma yo guca muri ibyo bihe bitoroshye, bongeye gukora Album ariko nanone ntibayigurisha kuko bumvaga iri ku rwego rwo hasi bitewe n'umwimerere bashakaga muri album yabo.

Nyamara n'ubwo batakoze album, bakoze indirimbo nyinshi zo kuvuga no kwamamaza imirimo y'Imana harimo indirimbo nka; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi', ‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’, ‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.

Shalom choir, niyo korali rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album yabo nshya.

Bitari ukuririmbira abantu gusa, Shalom Choir ijya ikora ibikorwa by'urukundo bagafasha abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira ijambo ry'Imana gusa.

Shalom Choir yahuye n'ibigusha, ibisitaza n'ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko kubera umuhamagaro n'umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro.

Muri uwo mujyo wo gukorera Imana no kuvuga ubutumwa bwiza, Shalom Choir irimo gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri BK Arena akaba ariyo korali ya kabiri igiye gukorera muri iyi nyubako nyuma ya Chorale de Kigali. Ariko niyo ya mbere muri ADEPR igiye kwandika aya amateka.

Ijambo ry'Imana riravuga ngo "Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n'i Yudaya yose n'i Samariya, no kugeza ku mpera y'isi." (Ibyakozwe n'Intumwa 1:8). Ni yo mpamvu mu mbaraga z'Imana Shalom Choir igiye gukoresha imbaraga zose yahawe mu kuvuga ubutumwa bwiza bw'Imana.

Iki gitaramo cy'aba baririmbyi b'i Nyarugenge giteganyijwe kuba ku wa 17 Nzeri 2023 muri BK Arena, bakaba baragitumiyemo Israel Mbonyi kandi kwinjira azaba ari ubuntu mu rwego rwo kwamamaza ijambo ry'Imana nta kiguzi. Imiryango izaba ikinguye kuva saa sita z'amanywa.

Ku wa 17 Nzeri 2023, Shalom choir igiye gukorera igitaramo muri BK Arena batumiyemo Israel Mbonyi aho kwinjira ari ubuntu

Imbaraga z'Imana n'impano yo kuririmba ni byo byiganje mu baririmbyi ba korali Shalom

Korali Shalom iva ku ruhimbi ikajya gukora ibikorwa by'urukundo hirya no hino

Korali Shalom igiye kuba iya kabiri mu Rwanda ibashije gukorera igitaramo muri BK Arena

REBA INDIRIMBO NSHYA YA SHALOM CHOIR YA ADEPR NYARUGENGE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND