Kuva tariki 06 Nzeri 2023 kugeza kuya 09 Nzeri 2023, mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini ku cyicaro cy'ububyutse mu itorero Angilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Gahini, harabera igiterane kidasanzwe kizitabirwa n'abasaga ibihumbi 10.
Iki giterane ngarukamwaka cy'ububyutse gisanzwe kibera i Gahini ahatangiriye ububyutse, gifite intego iboneka mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaroma:12:1 havuga ngo "Mutange imibiri yanyu ibe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana ari ko kiyikorera kwanyu gukwiriye."
Mu guhitamo iyi ntego, Bishop Dr Gahima Manasseh, Umushumba Mukuru wa Diyoseze ya Gahini mu itorero Anglican mu Rwanda, yasobanuye ko nk'uko basanzwe bagira ibiterane nk'ibi buri mwaka, nyuma yo kubona ineza Uwiteka yabagiriye babonye igihe ari iki ngo batange imibiri yabo babe ibitambo bizima byera bishimwa n'Imana, bayikorera ibikwiye harimo no kuba abanyarwanda bakwiye.
Bishop Gahima ntiyashatse guhita atangaza ababwirizabutumwa bateganijwe kuzigisha ijambo ry'Imana muri iki giterane kuko si cyo cy'ingenzi kuri we ahubwo icya mbere ni uko abantu babasengera bakazayoborwa n'Umwuka w'Imana, aho yavuze ngo "Njye amatsiko mfite abantu bose bakwiye kugira ni ukugendererwa n'Umwuka Wera".
Bishop Manasseh yakomeje avuga ko umwihariko wa mbere w'iki giterane ari umubare w'abantu bazacyitabira cyane ko kuva cyatangira ari bwo bwa mbere cyigiye kwitabirwa ku rwego rwo hejuru. Agashya ka kabiri muri iki giterane, ni uko abantu bamaze amezi abiri mu biterane mu maparuwasi agize iyi Diyoseze bacyitegura.
Yagize ati: "Buzuye imbaraga, buzuye ubushake bw'Imana bazaza buzuye kandi hari abahisemo kwitanga bakazaza n'amaguru bakagera hano i Gahini". Muri iki giterane Imana igiye kuboneramo ko hari abantu "bamenye Imana yabo," hatirengagijwe ko muri iyi minsi isi yugarijwe n'ibibazo bikomeye birimo ubutinganyi, gukuramo inda, ibiyobyabwenge n'ibindi.
Uyu mushumba yagize ati: "Mwese muzaze tugaragarize isi ko nubwo yanduye, nubwo yuzuye ibyaha bibi abantu batabasha kurondora hari abari kumwe n'Imana yabo batatakaye kandi abo nibo bazavuga ubutumwa kugeza Kristo agarutse. Tuzatendeleza, tuzahimbaza Imana!".
Yakomeje avuga ko bazaba bashima Imana ku bw'ibyo Imana yabakoreye by'umwihariko muri iyi diyoseze ya Gahini n'igihugu muri rusange, anakomoza ku banyamahanga bamaze iminsi bari kugera i Gahini baje muri iki giterane cy'ububyutse.
Ati: "Igihe kigiye kongera Imana yongere imanure izindi mbaraga z'ububyutse bushya kandi bizaza muri context turimo, ku buryo abantu bazatsindwa bakihana ibyaha, urwego baba barimo urwo arirwo rwose imirimo y'Imana itangire bushyashya."
Bishop Gahima yamaze abantu impungenge ku mutekano wabo kuko nka Diyoseze bari gukorana bya hafi n'inzego z'umutekano kugira ngo abantu bazatangire igiterane banagisoze batekanye, ndetse ko n'amacumbi bazazaramo iyo minsi yose ateganijwe.
Abiyandikishije haba abo mu Rwanda n'abo mu mahanga nibo bazitabira iki giterane ku mpamvu z'umutekano, aho aba mbere batangiye kugera aho cyizabera tariki 03 uku kwezi nk'uko yabitagarije Radio Inkoramutima.
Bishop Gahima umushumba wa Diyoseze Angilikani ya Gahini
TANGA IGITECYEREZO