Ni album iriho indirimbo
zirimo ubutumwa bwo kwiringira Imana, kwemera kuyoborwa na Roho Mutagatifu abantu bakaruhuka imitwaro ibashengura, bakishimira ubuzima Roho w’Imana
yabahaye akababumbira hamwe.
Bityo bakamugirira
icyizere, bakagendana na Nyagasani mu byo bakora byose. Hejuru y’ibyo,
bakishimira ineza abagirira n’uko abibutsa abantu no kwikinga mu gishura cy’umubyeyi
‘Bikira Mariya’ ngo ababere ingabo ibakingira.
Iyi korali ikorera
ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo muri Paruwasi yitiriwe Umuryango Mutagatifu
[Ste Famille]. Album bagiye kumurika bamaze imyaka ibiri n’amezi bayitegura,
kuko batangiye kuyitegura neza kuva mu mwaka wa 2021.
Visi-Perezida wa Chorale
BUUIA, Niyonsenga Cassien, yabwiye InyaRwanda ko kuva batangaza iki gitaramo
batangiye imyiteguro, aho bayishyira ku ijanisha rya 70% kugeza ubu.
Iki gitaramo bazagikora
ku wa 22 Ukwakira 2023 kuri Saint Famille. Ati “Kuko gahunda irateguye buri
kintu mu mwanya wacyo. Abaririmbyi bariteguye indirimbo zizakoreshwa inyinshi
zakorewe imyitozo."
Uyu muyobozi avuga ko ari
igitaramo kidasanzwe kuko buri wese ‘azakibonamo’, yaba umwana, ari umusore
n'inkumi ndetse n'ababyeyi.
Akomeza ati “Umuntu wese
uzitabira iki gitaramo azishima bidasanzwe kuko azumva amajwi meza ayunguruye, azabyina,
azishima yidagadure rwose by'agahebuzo azasingiza Imana."
Muri iki gitaramo
abanyeshuri bazishyura ibihumbi 3 Frw. Niyonsenga avuga ko abanyeshuri bahawe umwihariko
mu rwego rwo ‘kuborohereza ngo nabo ntibasaguke kuri ibyo byiza kuko tuzi neza
ko n'ubushobozi bwabo buba bukeneye kunganirwa.’.
Imyaka ishize bari mu
muziki avuga ko bafite ishimwe rikomeye ku Mana, kuko yabanye n’abo mu bikorwa
byo kuyikorera binyuze mu ivugabutumwa
Ati “Turashima Imana ko
ariho ibyiza byose itugenera byuzurizwa. Muri make turashimira Imana ko
yatugiriye icyizere ukadushinga ubutumwa bwayo binyuze muri Chorale BUUIA
dukunda kandi twishimira."
Baherukaga gukora
igitaramo cy’indirimbo zisingiza Imana n’izirata u Rwanda. mu 2019
cyabanjirijwe n’icyo bakoze mu 2018.
Mu gitaramo cyo mu 2019 baririmbye indirimbo zirimo nka “Yezu kristu Mwami wacu ", “Amategeko yacu ", “Amahoro y’umutima ", ‘Tis so sweet’, “Allellua du Messie " n’izindi.
Muri iki gitaramo kandi
hacururijwe 'CD' ziriho indirimbo zatunganyijwe mu mwaka wa 2018. 'CD' imwe
yaguraga 5000Frw.
Benshi mu bitabiriye iki
gitaramo baharaniraga gufata amafoto n'amashusho bazasangiza abo basize mu ngo
akaba n'urwibutso kuri bo.
Chorale Bikiramariya
Umubyeyi umara intimba abayifite yatangiye ivugabutumwa ku wa 23 Ukuboza 2001;
icyo gihe yari ifite abanyamuryango barenga 60. Ibarizwa mu ikoraniro
Bikiramariya Umubyeyi umara intimba abayifite.
Mu gihe cy’imyaka irenga18 bamaze mu iyogezabutumwa bamaze gukora ‘CD’ y’indirimbo 13; zimwe mu ndirimbo zamenyekanye ni nka: “Mariya mubyeyi utumara intimba ", “Ikaze iwacu Bikiramariya ", “Mubyeyi muzirantege " n’izindi.
Indirimbo ziri kuri album "Nzashimira Imana" ku kwemera no kuyoborwa na Roho Mutagatifu
Visi-Perezida wa Chorale
BUUIA, Niyonsenga Cassien, yavuze ko batangira imyiteguro y’iki gitaramo
bazakora ku wa 22 Ukwakira 2023
Chorale BUUIA yatangaje ko igiye kumurika album bamaze imyaka ibiri bategura
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NYEMERERA TUGENDANE"