RFL
Kigali

Ibyamamare byaherekeje Nyiramana warwaye akabura n’uwamuha imbuto-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:5/09/2023 15:05
0


Nyakubyara Chantal wari uzwi ku izina rya Nyiramana yakoreshaga muri filimi y’uruhererekane yitwa Seburikoko yasezeweho bwa nyuma mu muhango witabiriwe n’abo bakinanye imyaka 9 yamaze muri sinema. Barimo abafite amazina azwi nka Siperansiya, Clapton Kibonke n’abandi tugarukaho muri iyi nkuru.



Nyiramana wamaze imyaka 9 akina muri filimi n’amakinamico atandukanye ariko iyo yabayemo cyane ni Seburikoko aho yabayemo nk’umuryango. 


Ni nako byagenze ubwo yasezerwagaho bwa nyuma. Siperansiya wari uhagarariye umuryango mugari w’abakina muri Seburikoko yagaragaje umurava wa Nyiramana kugeza nubwo yigeze kugwa aho bakinira yacitse intege. 


Siperansiya ati:”Namusabye kureka kuza gukina, twari mu ntara turi gukina ikinamico ariko aranga araza kuko yakundaga ibyo akora. Yaraguye turamuterura bagirango nabyo byateguwe nyamara yari yacitse intege.”


Clapton Kibonke yashimiwe uruhare yagize mu gufasha 

Clapton Kibonke yaherekeje Nyiramana



Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri Zacu Entertainment , Valens Nsengumuremyi yagarutse ku buzima bwa Nyiramana 


Sonia Mutako yaherekeje Nyiramana


Ndimbati yatabaye Nyiramana



Mama Sava yaje gutabara Nyiramana


Alufonsina yababajwe no kubura Nyiramana



Nyiragitariro na Mukarujanga


Siperansiya yagize uruhare mu guherekeza Nyiramana


Kecapu yaje gutabara Nyiramana


Kecapu yaherekeje bwa nyuma Nyakubyara Chantal


Njuga ari mu baje guherekeza bwa nyuma Nyiramana

Apotre Liliane uyobora Umusozi w'Ibyiringiro



AMAFOTO: DIEUDONNE MURENZI

VIDEO: DIEUDONNE MURENZI

">

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND