Abahanzi bo ku Mugabane wa Afurika bubakiye umuziki w’abo ku njyana Afrobeat barimo Davido, Tay C, Bruce Melodie, Benjamin Dube, Kizz Daniel bashyizwe ku rutonde rw’abanyamuziki barenga 25 bazaririmba mu muhango wo gutanga ibihembo by'umuziki bya "Trace Awards 2023."
Ibirori byo gutanga
ibihembo bya Trace biteganyijwe ku wa 21 Ukwakira 2023, bizaza bikurikiye
iserukiramuco rizaba rimaze minsi ibiri ribera mu Rwanda.
Mu byiciro 22
by'abahatanye muri ibi bihembo baturuka mu bihugu 30, harimo icyiciro
cy'abahanzi bo mu Rwanda bahatanye harimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz,
Bwiza na Chriss Eazy.
Urutonde rw’abahanzi
bazaririmba muri ibi bihembo ni: Davido (Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French
Guiana), Benjamin Dube (South Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South
Africa), Bruce Melodie (Rwanda), Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct
(Morocco), Janet Otieno (Kenya), Josey (Ivory Coast), Kalash (Martinique),
KizzDaniel (Nigeria);
Lisandro Cuxi (Cape
Verde), Locko (Cameroon), Mikl (Reunion), Perola (Angola), Plutonio
(Mozambique), Princess Lover (Martinique), Ronisia (France), Rutshelle Guillaume
(Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc (France), Terell Elymoor (Mayotte)
ndetse na Viviane Chidid wo muri Senegal).
Trace Africa yavuze ko
abandi bahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bazatangazwa mu minsi iri imbere. Ni mu gihe hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko umunya-Nigeria Burna Boy nawe ashobora kuririmba muri ibi bihembo.
Biteganyijwe ko ibirori
byo gutanga ibi bihembo bizitabirwa n’ababarirwa hagati ya 7000 na 10, 000
barimo ibyamamare ku migabane itandukanye yose ku isi.
Umuyobozi Ushinzwe
imenyekanishabikorwa akaba n’umuyobozi wa Trace Awards & Fesival, Valerie
Gilles-Alexia, aherutse kubwira itangazamakuru ko bahisemo gutangira ibi bihembo mu
Rwanda kugirango berekane uburyo Afurika ifite ibikorwa byinshi byo kwishimira,
ndetse no kugaragaza' ibikorwaremezo birimo nka BK Arena, Camp Kigali n'ahandi
hashobora kwakira inama mpuzamahanga. Ati "Ni byiza gukorana namwe.”
Yavuze ko u Rwanda rufite
umurongo mwiza wo guteza imbere ubukerarugendo, kandi nka Trace Africa bamaze
igihe kinini bateza imbere cyane umuziki.
Valerie yavuze ko kimwe
mu byatumye abahanzi bo mu Rwanda bahabwa icyiciro cy'abo 'ni uko u Rwanda ari
rwo rwakiriye'.
Yumvikanishije ko inyungu
ya mbere abahanzi b'i Kigali bazakuramo muri ibi bihembo ari uko Trace Africa
izabafasha kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga.
Ati "Twashakaga
gufasha abahanzi bo mu Rwanda kugaragara ku ruhando Mpuzamahanga. Twatekereje
ko gushyiraho icyiciro cyihariye byaba ari byiza."
Yavuze ko bazanakora
ibishoboka byose abahanzi bo mu Rwanda bagakorana indirimbo n'abahanzi bo mu
bindi bihugu byo mu mahanga bahatanye muri ibi bihembo. Ati "Ntabwo ari
icyiciro gusa bashyizwemo, ahubwo bizarenga ibyo."
Valerie yavuze ko bafite
icyizere cy'uko ibi bihembo bizongera gutangirwa mu Rwanda umwaka utaha.
Uyu mugore umaze imyaka
16 akorana n'iyi Televiziyo yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda, kandi
yanyuzwe n'uburyo 'bwiza nakiriwemo'.
Yabwiye abahanzi bo mu
Rwanda ko bari gukora neza, kandi ko amaze igihe yitegereza indirimbo z'abo ku
buryo bigaragara ko ziri ku rwego mpuzamahanga.
Valerie yasabye aba
bahanzi gukorana indirimbo n'abandi kuko ari byo bizafasha kwisanga ku mbuga
zitandukanye za Trace Africa. Ati "Bakeneye gufata akazi kabo nk'umwuga
w'ubushabitsi."
Ariella Kageruka ukuriye
Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu
cy'Iterambere (RDB), ku wa Gatanu tariki 25 Kanama 2023, yabwiye itangazamakuru
ko kuba irushanwa rya Trace Awards rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere
ari amahirwe akomeye ku gihugu, ku banyarwanda ndetse no ku bahanzi.
Yavuze ko ibi bihembo ari
urubuga rwiza ku bahanzi kugirango bamenyekanishe ibihangano byabo. Avuga ko
amahirwe ari muri ibi bihembo atazagera ku banyarwanda gusa kuko bizagera no ku
batuye Afurika yose.
Ati "Ni amahirwe ku
banyafurika bose. Akaba ari amahirwe rero kuba igikorwa kije mu Rwanda,
amahirwe y'ubukerarugendo ariko n'amahirwe yo kuba twakoresha uru rubuga
kugirango tumenyekanishe igihugu cyacu."
Uyu muyobozi yavuze ko
ibi bihembo ari umwanya mwiza wo kumenyakanisha u Rwanda, kandi bizaba urubuga
rwiza ku bahanzi, abikorera ndetse n'abandi.
Kageruka yavuze ko kuba
Trace Awards&Festival igiye kubera mu Rwanda kandi bihuye n'intumbero
y'Igihugu mu kwakira ibikorwa by'imyidagaduro, imurikagurisha n'ibindi.
Ati "Kuba Trace
yarahisemo u Rwanda ntabwo nkeka (ko) byikoze, habayeho kureba intambwe tumaze
gutera nk'Igihugu mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, ndetse no
ku bikorwa by'imyidagaduro..."
Davido agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya kabiri nyuma yo gutanga ibyishimo mu iserukiramuco "Giants of Africa"
Kizz Daniel wamamaye mu ndirimbo "Buga" yakoranye na Tekno yaherukaga i Kigali mu iserukiramuco "ATHF" ryabereye muri Canal Olympia muri Nzeri 2022
Ni ubwa mbere Asake wamamaye mu ndirimbo zirimo "Sungba" agiye gutaramira i Kigali nyuma y'igihe bigeragezwa
Bruce Melodie ategerejwe
kuririmba mu birori byo gutanga ibihembo bya 'Trace Awards 2023"
Burna Boy ntari ku
rutonde rwatangajwe mu bazaririmba muri Trace Awards nyuma y'igihe bivugwa
Ariella Kageruka ukuriye
Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga Pariki z'Igihugu mu Ikigo cy'Igihugu
cy'Iterambere (RDB), avuga ko hari inyugu
nyinshi ku Rwanda n'abahanzi kwakira itangwa ry'ibi bihembo
Umunyamuziki w'indirimbo zihimbaza Imana, Benjamin Dube umaze igihe kini afasha abantu kwegerana n'Imana ategerejwe i Kigali
Umuhanzikazi Bwiza uherutse kuririmba mu birori byo Kwita Izina ategerejwe muri Trace Awards
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UNAVAILABLE' YA DAVIDO NA MUSA KEYS
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOVE ME' YA TAYC
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BANDANA' ASAKE YAKORANYE NA FIREBOY
">
TANGA IGITECYEREZO