Paji y’ubuzima bwe nini izwi na benshi nk’umunyarwenya, ariko mu bihe bitandukanye Anne Kansiime ni umuririmbyi nubwo abantu benshi batagiye bamenya ibihangano yagiye ashyira hanze, yaba ibye ndetse n’ibyo yakoranye n’abandi bahanzi.
Arazwi cyane kuva mu
myaka irenga 16 ari mu rugendo rwo gutera urwenya. Hari bamwe bamufata nk’umwamikazi
w’urwenya ku Mugabane wa Afurika, ahanini biturutse ku buryo agaruka ku ngingo
zinyuranye z’ubuzima agatembagaza benshi.
Kansiime Kubiryaba Anne
[Anne Kansiime] ‘Video’ zinyuranye yagiye akora zahererekanyijwe mu bihe
bitandukanye n’abandi ku mbuga nkoranyambaga, bimwubakira izina mu buryo
bukomeye kandi asaruramo amafaranga.
Uyu mugore w’imyaka 36 y’amavuko
ategerejwe mu gitaramo cya Seka Live kizaherekeza ukwezi kwa Nzeri 2023, aho
azataramira abakunzi be ahuza urwenya n’umuziki, aho azaba afashijwe n’itsinda
ry’abaririmbyi n’abacuranzi bazazana i Kigali.
Afite indirimbo zirimo
nka "My Africa", "Kigezi", "Romeo and Juliet"
yasubiyemo ya Johnny Drill, "Mwanjari" n’izindi.
Yaherukaga i Kigali muri
Nzeri 2022. Icyo gihe yatembagaje abantu yisunze ingingo zijyanye n’uburyo
yahuye n’umukunzi we Abraham Tukahiirwa [Skylanta] barwubakanye muri iki gihe
kugeza abyaye imfura ye.
Muri iki gihe Kansiime
ashyize imbere kugaragaza impano z’abanyarwenya bakizamuka muri Uganda, ari
nayo mpamvu byinshi mu bitaramo yitabira ahitamo abo bajyana.
Ubwo muri Nzeri 2022
yataramiraga i Kigali, uyu mugore yazanye Dr. Okello Hillary arigaragaza muri
Seka Live, bituma yongera gutumirwa muri Gen-Z Comedy ndetse na Seka Live
yakurikiyeho.
Icyo gihe hari hashize
imyaka itanu abanyarwanda batamuca iryera. Ageze ku kibuga cy’indege yabwiye
itangazamakuru ati “Ndumva nishimye birenze. Ndabinginze, namwe mutekereze
ku byo nateguye mu myaka itanu ishize. Ndashaka kubamenyesha ko hari byinshi byahindutse.”
Kuri iyi nshuro Kansiime
azaza i Kigali ari kumwe n’abazamufasha gutera urwenya anaririmba ndetse azaba
ari kumwe n’abanyarwenya bashya bazigaragaza.
Anne ni umunya-Uganda
w’umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umushyushyarugamba akaba n’umushabitsi
ubimazemo igihe.
Ibinyamakuru bitandukanye
muri Afurika bimwita ‘Africa’s Queen of Comedy’. Ni umwe mu banyarwenya batunze
agatubutse muri Afurika.
Afite akabyiniro kitwa
Kubby’s Club gaherereye mu gace ka Naalya akagira na Hoteli iherereye mu gace
ka Kabale. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo n’amashimwe yegukanye yahawe
n’abarimo Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.
Yabonye izuba ku wa 13
Mata 1986, avukira mu Mujyi wa Mparo mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bwa
Uganda.
Se yari umukozi wa Banki
n’aho Nyina yitabye Imana muri Kamena 2021. Amashuri abanza yize i Kabale naho
ayisumbuye yize Bweranyangi.
Afite icyiciro cya Kabiri
cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye na ‘Social Science’.
Mu 2007, nibwo yatangiye
urugendo rwo gutera urwenya ubwo yari muri Kaminuza ya Makerere. Ni umwe mu
bari bagize itsinda ry’abanyarwenya ‘Theater Factory’, ryasusurukije ibirori
bikomeye muri Uganda n’ahandi.
Yaje kuva muri iri tsinda
ajya mu itsinda ‘Fun Factory’ ryakoraga ibitaramo buri wa Kane. Bimwe mu byo
bakinaga byatambukaga kuri Televiziyo NTV ya Uganda.
Kansiime yanakoraga
ikiganiro ‘MiniBuzz’ afatanyije na Brian Mulondo cyatambukaga kuri NTV, aho
baganiraga n’abaturage mu muhanda ku ngingo zinyuranye.
Mu 2014, nibwo Kansiime
yatangiye kunyuza kuri Youtube ibiganiro by’urwenya yakoraga, kuva icyo gihe
atangira guhangwa amaso na benshi, ibitekerezo birisukiranya ku mpano ye.
Impano n’igikundiro
byabaye mahwi nyuma y’uko Televiziyo yo muri Kenya Citizen imuhaye akazi
atangira gutambutsa ikiganiro cy’urwenya yise ‘Don’t’ mess with Kansiime’
ubundi miliyoni y’abantu barenga batangiye kumuhanga ijisho, impano ye irakura.
Kansiime yatanze
ibyishimo mu bitaramo yakoreye i Blantyre, Gaborone, Kigali, Kuala Lumpur, Lagos,
Lilongwe, London, Lusaka, Harare n’ahandi.
Ni Ambasaderi wa Wild Aid
yo muri Afurika, DSTV bakoranye mu 2016, Sasuza Visa, Lato Yoghurt, Mukwano Indusrties,
Chipper Cash n’abandi.
Mu 2013, Kansiime
yarushinze na Gerald Ojok mu birori byari binogeye ijisho, Ariko mu 2017
baratandukanye buri umwe aca inzira ze.
Yabaye mu bihe bikomereye
umutima, akira ibikomere mu 2017 arushinga n’umunyamuziki Tukahiirwa Abraham
[Skylanta] bafitanye umwana bise Selassie Ataho.
Ikinyamakuru Flash Ug News cyo muri Uganda, kivuga ko Anne Kansiime atunze Miliyoni 1.5$.
Anne Kansiime agiye
gutaramira i Kigali nyuma y’umwaka ushize atanze ibyishimo
Kansiime azataramira i
Kigali ahuza urwenya n’umuziki mu gitaramo cya Seka Live
REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MY AFRICA’ YA ANNE KANSIIME
KANSIIME YAFATANYIJE N’UMUGABO WE BASUBIRAMO INDIRIMBO ‘ROMEO AND JULIET’
TANGA IGITECYEREZO