Kigali

Bimwe mu by'ingenzi abategura ibitaramo mu Rwanda n'abahanzi bagomba kwitaho no gukosora

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/09/2023 11:40
1


Uko umuziki wo mu Rwanda ugenda utera imbere ni nako ugenda urushaho kuba ubucuruzi cyane cyane binyuze mu bitaramo abahanzi n'abashoramari bategura. Mu gutegura ibitaramo, abahanzi n’ababafasha kubitegura hari byinshi bakwiye kwitondera muri iyi minsi dore ko bimwe mu bitaramo bimaze iminsi biba abanyarwanda bagiye babyinubira.



Niba umukunzi w’umuziki nyarwanda yishyuye amafaranga ye ndetse agafata umwanya we aza kureba umuhanzi runaka uba wateguye igitaramo, byarangira buri wese agataha ababaye kandi cyari igihe cyo kwishima, ni ibintu bibabaje cyane. Ibi byose akenshi, usanga biterwa n’amakosa amwe n’amwe agaragara mu bitaramo bibera mu Rwanda.

Ibi ariko kugirango bikosorwe birasaba ko impande zombi yaba ari abahanzi baririmba mu bitaramo n'ababitegura, hari ibintu by'ingenzi bagomba kwitaho no gukosora kugirango isura y'ibitaramo mu Rwanda ihinduke dore ko kuri ubu itameze neza bitewe n'ibintu bidasobanutse bikunze kuranga ibitaramo.

Bimwe mu bintu abategura ibitaramo n'abahanzi bakwiye kwitaho no gukosora mu maguru mashya:

1. Kutubahiriza amasaha yo gutangira ibitaramo nk'uko biba byaratangajwe

Nubwo nta gipimo gifatika wapimisha kutubahiriza amasaha mu bitaramo bibera mu Rwanda, iri ni rimwe mu makosa akunda kugaragara mu mitegurire y’ibitaramo hafi ya byose mu Rwanda. Iri kosa rimaze kuba karande mu bitaramo byose, aho kugira ngo igitaramo gitangire saa kumi n’imwe nk'uko bamwe baba babiteguye usanga gitangiye saa tatu z’ijoro. Buri munyarwanda wese witabira igitaramo mu Rwanda yishyizemo ko kidashobora gutangirira igihe.

2. Gufungwa kw’ibitaramo bitarangiye

Nubwo polisi ivuga ko ifunga igitaramo bitewe n’uko hatubahirijwe amasaha, ibi byakagombye gukoranwa ubushishozi dore ko abahanzi n'abashoramari bategura ibitaramo baba bashoye amafaranga atabarika. Nubwo ibitaramo bifungwa kandi, iyo habaye nk’umupira w’amaguru ntabwo polisi ishobora gufunga umukino kabone nubwo waba warengeje amasaha. Baba abahanzi ndetse n’abakinnyi ba ruhago baba bashaka uko babaho ,bahesha ishema igihugu cyabo kandi banasabana n’abafana babo. Bose bari bakwiye guhabwa agaciro kamwe.

Aha ni umukoro  haba ku ruhande  rw'ubuyobozi ndetse no ku rw'abategura ibitaramo   harebwa icyakorwa ngo amategeko n'amabwiriza byubahirizwe  ndetse n'uwashoye  ntahombe.

3.Kutagira gahunda ihamye y’umunsi

Mu bitaramo nyarwanda ni gake gahunda y’uko abahanzi bagomba gukurikirana mu kuririmba ikurikizwa. Nubwo gahunda yakurikizwa hari abahanzi bishyizemo ko bagomba kwitabira ibitaramo mu masaha akuze bitewe nuko biyumvamo gukomera kurusha abandi bityo bakica gahunda iba yateguwe kuri uwo munsi.

4.Kutagaragara kw’abahanzi baba bateganyijwe mu bitaramo.

Ibi si bishya ku bantu bakunze kwitabira ibitaramo, kuko usanga akenshi, ku byapa byamamaza ibitaramo, abahanzi baba ari benshi cyane, nyamara wagera mu gitaramo nyirizina, ugasanga ba bandi bose wari ukurikiye nta n’umwe uhari. Ibi rero, abenshi bakaba babibona nk’iturufu yo gushaka amafaranga, kurusha uko bakabaye  bakora inshingano zabo.

5.Ibibazo by’indangururamajwi bidashira

Ibitaramo byinshi biba mu Rwanda, iyo birangiye usanga ababyitabiriye banenga uburyo amajwi yasohokaga dore ko ahenshi haba haririmbwe Playback ugasanga n’iyo ndirimbo umuhanzi yaririmbye abafana basa n’abayumva kuri Radio nayo itabageragaho neza kubera ikibazo cy’indangururamajwi.

6. Guhutazwa kw’abafana gukorwa n’ababa bashinzwe umutekano mu birori

Iki kibazo cyo, gikunze kugaragara cyane cyane kuri Sitade, ahagana ku marembo magari, kuko abantu bahutazwa n'ababa bahawe ibiraka byo gucunga umutekano bazwi nka Bouncers  cyangwa se abashinzwe Protocol , aha hakaba nta n’uwatinya kuvuga ko hari n’abakubitwa! Aha umuntu akaba yakwibaza niba nta bundi buryo bwajya bukoreshwa, butari ugukubita abaturage, cyangwa se kubahutaza, ntibyapfa no kumvikana neza, ko umuntu agura itike ye, agiye no gukubitwa!

7. Abahanzi bitabira ibitaramo basinze

Ingero nyinshi zagiye zigaragarira mu bitaramo bitandukanye nk’aho bamwe mu bahanzi byagiye bigaragara ko baza kuririmba bahaze agatama ku buryo bugaragara, aha ariko ibi bikaba byemezwa n’uko hari na bamwe bagiye bagwa imbere y’abafana babo bitewe n’agatama.

8. Playback za buri munsi

Mu bitaramo byinshi, ukunze gusanga hatabamo ubudahinduka bwo kuririmba,  kuko akenshi usanga hakoreshwa indirimbo ziri kuri CD, maze abahanzi bagakurikira urunyurane rw’amajwi n’injyana, nabo bakajya baririmba.

Ntawakwirengagiza ko ibyuma byo gukora umuziki w’umwimerere(live) bihenda, ariko igihe ayo mahirwe abonetse ntapfushwe ubusa. Naho ubundi, iteka  abantu bajya bamenya ibigiye kuririmbwa kuko nta mpinduka!

9.Abahanzi batamenya akazi kabo

Iki ni ikibazo gikomeye cyane ku bahanzi. Niba uri umuhanzi ukaba uzi neza ko utunzwe n’umuziki  ari ko kazi kawe ka buri munsi, wagakwiye gukora igishoboka cyose abafana bakakwibonamo.

Biba bibabaje kubona umuhanzi aho kwirirwa yitoza ibyo agomba kuririmbira abafana be mu gitaramo cya nijoro ahubwo yirirwa mu kabari, rimwe na rimwe yagera ku rubyiniro akibagirwa indirimbo aje kuririmba. Bamwe bagira amahirwe y’uko baririmba playback dore ko baba bazunguza iminwa gusa. Niba uri umuhanzi ukaba uzi ko hari ibihumbi by’abafana bari buze kukureba wakagombye gufata umwanya ugatekereza ku byo uri bubaririmbire iryo joro.

10.Imiririmbire n’imyitwarire y’abahanzi idahinduka ku rubyiniro

Umuhanzi ashimisha abafana be iyo agiye akora udushya mu bitaramo byose yitabira. Imiririmbire ye iba ikwiye guhinduka buri gitaramo yitabiriye, imyambarire igahinduka, uburyo yitwara ku rubyiniro nabwo bugahinduka kugira ngo abakunzi b‘umuziki babone itandukaniro.

Birababaje kubona umuhanzi afite indirimbo nziza kandi ibyinitse, yagera imbere y’abafana be akaririmba ahagaze ahantu hamwe kandi abafana bo bashaka kubyina.

Bica intege cyane abafana ,iyo umuhanzi yitabiriye ibitaramo 10, yambaye urukweto rumwe ndetse n’imyenda imwe. Imyitwarire y’umuhanzi ku rubyiniro, ni kimwe mu bintu bituma abafana bagira amashyushyu yo kugaruka kumureba  mu bitaramo bitaha kubera udushya ahanga.

Ariko se ni gute uzagera ku rubyiniro aho kwerekana icyo uzi muri muzika ukirirwa ubwira abafana ngo bazamure amaboko ku ngufu ?

Aha umuhanzi wese w'umunyarwanda yagakwiye gufatira urugero  ku byo Davido aherutse gukorera muri BK Arena mu gitaramo cya Giants of Africa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jassy1 year ago
    Ibyo muvuze nukuri mbona akenshi biterwa no kutaba abanyamwuga bukuri rero dukwiye kubikosora kuko byamaze kugaragara ko umuziki Ari business mpuzamahanga rero tubishyire muburyo umuziki nyarwanda nawo uzamuke



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND