RFL
Kigali

Winston Duke wakinnye muri ‘Black Panther’ yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2023 17:24
0


Umukinnyi wa filime Winston Duke wamamaye cyane muri filime “Black Panther” ku izina rya "M'Baku" yahawe Ubwenegihugu bw’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 4 Nzeri 2023.



Uyu musore wavukiye muri Trinidad and Tobag ari ku rutonde rw’abantu 23 bise izina abana b’ingagi mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze, ku wa 1 Nzeri 2023.

Umwana w’ingagi yamwise “Intarumikwa”, uvuka kuri Akaramata mu Muryango wa Mutobo. Yavuze ko yishimiye Kwita Izina umwana w’ingagi. Ati “Byari iby’icyubahiro kuri njye.”

Ku wa 2 Nzeri 2023, Village Urugwiro yatangaje ko Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro na Danai Gurira na Winston Duke bamamaye muri Black Panther.

Duke yashimye Perezida Kagame ‘ku bwo kutwakira mu Rwanda’. Avuga ko ari umuhamya w’urugendo rw’iterambere u Rwanda rurimo.

Black Panther ni filime y’imirwano igaruka ku mibereho y’igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe ‘Wakanda’  gikoresha  ikoranabuhanga rihambaye. 

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Role ya T’Challa yakinnwaga na Chadwick Boseman witabye Imana nta wundi wigeze uyifata ahubwo mu gice cya kabiri giheruka kujya hanze, umukobwa we witwa Shuri niwe ukina ashaka guhorera se T’Challa witabye Imana mu buzima busanzwe bakabihuza na filime.

Iki gice cya kabiri cya Black Panther cyayoboye na Ryan Coogler wayoboye n’icya mbere.

Black Panther ni imwe muri filime zakunzwe cyane, aho bibarwa ko yinjije arenga miliyari y’amadorali. 

Ni yo ya mbere iri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘superhero films’ yegukanye igihembo cya filime ifite amashusho meza mu bihembo muri Oscar.


Wiston Duke wakinnye muri ‘Black Panther’ yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda 


Ku wa 2 Nzeri 2023, Perezida Kagame yakiriye Wiston Duke na Danai bamamaye muri 'Black Panther' 


Wiston ari ku rutonde rw'abantu 23 bise izina abana b'ingagi mu muhango wabereye mu Kinigi








KANDA HANO UREBE INTEGUZA Y'IYI FILIME 'BLACK PANTHER' YAMAMAYE KU ISI

">

Kanda hano urebe amafoto yaranze umuhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND