RFL
Kigali

Yesu, Martin Luther King na Michael Jackson ku rutonde: Ibyamamare by'ibihe byose mu mateka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/09/2023 7:52
1


Uko imyaka ihita indi igataha niko Isi yunguka intwari abenshi ndetse bagasigara bibukirwa ku ruhare mu kubaka ibihugu bakomokamo hakaba n’abasigara bagawa gusa ntibibabuze kwamamara ku isi yose.



Mu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Havard yamamaye cyane , bitewe  n’impuguke isohora buri mwaka cyane cyane, mu bijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.Iyi kamunuza iherereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’igihe kinini hatangijwemo ubushakashatsi, bwo gutora umuntu ufatwa nk’icyamamare cy’ibihe byose kuva isi yaremwa.Ni ubushakashatsi ariko bugikomeza kuko amatora kuri murandasi agikomeza. Aya  matora icyo yashingiyeho, kuba umuntu utorwa yaratuye ku isi akahaba ubuzima busanzwe , agakura ndetse akanitaba Imana.

Dore abantu 10 batowe nk'ibyamamare by'ibihe byose mu mateka y'isi bitewe n'ibikorwa bakoze bigatuma bamamara hose:

1.Yesu Kristo (Jesus Christ)

Yesu , cyangwa Yezu Kristo ni, umuyahudi wavukiye muri Betelehemu , mu gihugu cya Palestina y’ubu ngubu.Hagendeye ku gitabo Gitagatifu Bibiliya ,nkuko byanditswe muri Matayo 1:1-18. Yezu Kristo  yavutse uruhande rumwe ari umuntu ariko kurundi ruhande ari Imana.

Impamvu abatora bashyize Yezu kuri uru rutonde ni uko yavutse agakura  akanapfa nk’abandi bose, ibi byagaragazaga ko ari umuntu nkatwe.Byagorana kubaho ku isi ukagera igihe cyo kuvuga,ukamara imyaka byibura  4 utazi kuvuga izian Yezu, ikindi ngo ni uko kuba yaracunguye abantu bose bimuha amahirwe yo kumenyekana kurusha undi  muntu wese aho ava akagera.

2.Martin Luther King Jr

Martin Luther King, Jr., ni umupasiteri w’Umunyamerika ,mu itorero ry’Aba BATISTA. Yavutse tariki ya 15, Mutarama umwka 1929, avukira i Atlanta , muri Leta ya Georgia.Martin Ruther King ,mu buzima bwe yaranzwe no kugira icyizere gikomeye ndetse n’amabonekerwa atandukanye.

Uyu afatwa  nk’intwari muri Amerika no ku isi hose kubwo kurwanya ubusumbane bw’abazungu n’abirabura. Zimwe mu mbwirwaruhame zamuranze  ,harimo nk’iyitwa Mfite inzozi ( I have a dream). Iyi mbwirwaruhame yagaragayemo amagambo ahumuriza abirabura ,ko nabo bazabaho mu gihugu cya Amerika nta muntu n’umwe ubagaraguza agate.Ibintu byaje no kugerwaho.

Ruther kandi yahanuye ko Amerika izayoborwa n’umwirabura, ibi byaje kuba impamo ubwo Barack Hussein Obama yabaga perezida wa Amerika. Martin Ruther King yishwe arasiwe mu gace ka Memphis kuwa 4 Mata 1968.

3. Michael Jackson

Michael Joseph Jackson  ni umuririmbyi  mu njyana ya Pop , wavukiye mu muri Indiana , imwe muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika. Yavutse Tariki ya 29 kanama 1958, aza kwitaba Imana Tariki ya 25,Kamena 2009.Impamvu nyamukuru yatumye agaragara kuri uru rutonde ni ubugwaneza bwe , kuko amafaranga yakoreraga mu muziki , amenshi yayashyiraga mu bikorwa byo gufasha abantu , imihanda yose y’isi. Ibikorwa bye byo gufasha abatishoboye byatwaye akayabao ka Miliyoni 300, z’Amadorari y’Amerika.

4.Adolf Hitler

Adolf Hitler ni umunyapolitiki w’umunya Austria , wajegukura  aba umutegetsi w’umunyagitugu. Mu gihe yari ayoboye ishyaka rya Nazi, mu  Burayi  bwose  Hitler, yaranzwe n’ubugome butigeze bugirwa n’undi muntu wese kuva isi yaremwa,yayoboye Ubudage kuva mu mwaka  wa 1934 kugeza mu mwaka 1945. Iri shyaka rya Nazi ntirizibagirana mu mitwe y’abatuye isi cyane cyane abayahudi bitewe n’a Genocide yabakoreye, imbaga nyamwinshi y'abayahudi ikahaburira ubuzima

5.Muhammad

Muhamadi ni  umwarabu ukomoka muri Arabia Soudite,yavutse mu mwaka 590 aza gutabaruka mu mwaka 633. Muhammad afatwa nk’uwashinze idini Ya Islam, ndetse afatwa nk’umuhanuzi wa nyuma wabayeho kuva isi yaremwa nkuko igitabo gitagatifu Koran kibivuga.

6.Albert Einstein

Albert Einstein  afatwa nk’igitangaza mu bumenyi (Sciences) yavutse taiki ya 14 Werurwe mu mwaka 1879, aza kwitaba Imana tariki ya 18 Mata 1955, i New Jersey ho muri Amerika.Uyu mugabo bivugwa ko yari yaravukanye ubuhanga budasanzwe mu Bugenge, yaje kwitaba Imana nyuma yo kwanga kubagwa, aho we yavuze ko adashaka gukorwa  kandi yararemwe (I do not want to Die Artificially).

7.Elvis Presley

Elvis Presley umukinnyi wa Filimi akaba n’umuririmbyi mu njyana ya Rock, uyu mugabo yavutse tariki ya 8 Mutarama 1935, avukira  muri  Amerika.Yaje kwitaba Imana mu mwaka 1977. Uyu mugabo mu gihe cye   bivugwa ko yari umwami wabamutega amatwi bose King Of Public.

8. Abraham Lincoln

Abraham Lincoln ni Perezida wa  16 wa Leta zunze ubumwe Z’Amerika  .Yavutse tariki ya  12,Gashyantare 1809, Hodgenville, Kentucky, muri Amerika.Yaje kwicwa tariki ya 15, Mata   1865, Petersen House, Washington, D.C.. Lincoln afatwa nk’intwari ya’ AMerika , yanayoboye kandi intambara yo kubohora Amerika .

9.Muhammad Ali

Muhammad Ali, ni umukinnyi w’iteramakofe w’umunya Amerika , yavutse kuya 17 Mutarama 1942. Uyu mugabo wakinaga uyu mukino  mu cyiciro cy’abafite ibiro biringaniye, yakoze amateka kuko yarangije ,uyu mukino kumugaragaro atigeze atsindwa na rimwe rizima.

10.Mahatma Gandhi

Yitwa Mohandas Karamchand Gandhi  , ni  Umuhinde wahanganye n’Abongereza mu  ntambara y’ubwigenge bw’UBuhinde. Yavutse tariki ya 2, ukwakira 1869, avukira  mu gace ka,Porbandar ,India.

Ghandi yishwe arashwe ku ya 30Mutarama , 1948,New Delhi,india . Ghandi yamamaye mu mbwirwaruhame ze zakoze ku mitima ya Benshi , nkaho yagize ati”Nta kintu nakimwe mu buzima cyabaho ,ngo gisimbure kubaho ufite ukwishyira ukizana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakim8 months ago
    Mwiriweho neza mushyiraho ibintu byiza gusa mujye mwubaha ukwemera kw'abantu nko gushyiraho ifoto ya MUHAMMAD (SAW) ntabwo byemewe knd namwe murabizi ko muri Islam bitemewe kuko nifoto muba mwashyizeho iba itariyo byaba byiza mwubashye ukwemera kw'abantu Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND