RFL
Kigali

Israel Mbonyi yahinduye umuvuno nyuma yo guca agahigo muri Kenya

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/09/2023 10:37
0


Umuhanzi w’indirimbo ziha ikuzo Imana, Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu gukora ibihangano byubakiye ku rurimi rw’Igiswahili, ni nyuma y’uko indirimbo ye “Nina Siri” ibonetse ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe cyane kandi zigezweho mu gihugu cya Kenya.



Aravuga ibi mu gihe umuyoboro (Channel) we wa Youtube wamaze kurenza abantu ibihumbi 500 (Subscribers) biyandikishije kumurikirana umunsi ku munsi.

Israel wavukiye i Mulenge muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yumvikanisha ko yahamagawe n’Imana kuyibera icyambu yifashisha igera ku bwoko bw’ayo, kandi akayikorera binyuze mu bihangano n’ivugabutumwa ryagutse.

Ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana, kandi ufite igikundiro cyihariye. ‘Channel’ ye ya Youtube yafunguye ku wa 16 Gashyantare 2012, iriho ibihangano 62 bimaze kurebwa cyangwa se kumvwa n’abantu barenga Miliyoni 93.

Urutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Kenya rwasohotse kuri iki Cyumweru tariki 3 Nzeri 2023, ruriho indirimbo nka 'Enjoy' ya Diamond na Jux iri ku mwanya wa mbere, 'Honey' ya Zuchu' iri ku mwanya wa kabiri;

'Nina Siri' ya Israel Mbonyi iri ku mwanya wa Gatanu, 'Achili' Diamond yakoranye na Koffi Olomide iri ku mwanya wa Kane, 'Who is Your Guy' ya Spro na Tiwa Savage iri ku mwanya wa Gatau, ku wa Gatandatu hariho indirimbo 'Terminator' ya King Promise n'izindi.

Indirimbo 'Fou de Toi' ya Element, Ross Kana ndetse na Bruce Melodie iri ku mwanya wa 49. Ni abahanzi babiri gusa (Israel Mbonyi na Element) bo mu Rwanda bafite indirimbo zikunzwe cyane mu gihugu cya Kenya

Israel Mbonyi yabwiye InyaRwanda ko akora indirimbo ‘Nina Siri’ yari afite gushidikanya muri we yiyumvisha ko itazakundwa cyane, ahanini biturutse ku kuba yarakunze kuririmba cyane mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Uyu muhanzi yavuze ko kuva yasohora iyi ndirimbo yabonye ubutumwa bw’abantu benshi bashimye uburyo yayikozemo n’ubutumwa bukubiyemo.

Yumvwa cyane n’abantu bakoresha ururimi rw’Igiswahili. Ati “Kuba iri ku mwanya wa Gatatu muri Kenya, byatumye ntekereza uburyo nashyira imbaraga mu bihangano biri mu giswahili, urabona ko yakunzwe mu gihe gito kandi abantu bakomeje kuyumva cyane.”

Imyaka itanu irashize u Rwanda rwemeje Igiswahili nk’ururimi rwa Kane mu zemewe zikoreshwa. Igiswahili ni rumwe mu ndimi 10 zivugwa cyane ku Isi aho abarenga Miliyoni 200 barukoresha.

Ibarura rusange ry’abaturage ryatangajwe muri Gashyantare 2023 ryerekanye ko Igiswahili mu Rwanda kivugwa n’abagera kuri 2,97%.

Indirimbo ‘Nina Siri’ iri kuri Album Israel Mbonyi aherutse gushyira hanze yise ‘Nk’Umusirikare’ yakoreye mu Intare Conference Arena.

Uyu muhanzi ari kwitegura kuririmba mu gitaramo “Siryo herezo Live Concert” cy’itsinda The Messengers Singers ryo mu Itorero Adventiste kizaba ku wa 9 Nzeri 2023, ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground'.


Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gushyira imbaraga mu gukora indirimbo zo mu rurimi rw’igiswahili


Indirimbo ya Israel Mbonyi iri ku mwanya wa Gatatu mu ndirimbo zikunzwe muri Kenya





KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NINA SIRI’ YA ISRAEL MBONYI

">

INDIRIMBO 'FOU DE TOI' IRI KU MWANYA WA 49 MU ZIKUNZWE MURI KENYA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND