Kigali

Ibihembo bya The Headies byasize Rema na Asake baciye impaka, Diamond ataha amara masa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:4/09/2023 8:26
0


Mu ijoro ryakeye mu mujyi wa Atlanta muri Leta zunze ubumwe za Amerika hatanzwe ibihembo bya The Headies byasize abahanzi nka Rema, Asake na Burna Boy bibitseho byinshi ku rundi ruhande Black Sherif ahagararira Ghana.



Ku nshuro ya 19 hatangwa ibihembo bya The Headies, hatangwa ibihembo ku bahanzi biganjemo abaririmba injyana ya Afrobeats (ni ukuvuga Nigeria na Ghana) baba baritwaye neza mu mwaka. 

Muri uyu mwaka, ibirori byo gutanga ibi bihembo byabereye muri Atlanta Georgia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika birangira abahanzi bakiri bato aribo biganje mu begukanye ibihembo.

Icyavuzwe cyane muri ibi bihembo, ni ukutagaragara kwa Wizkid muri ibi bihembo ababitegura bakavuga ko akwiye icyubahiro ariko akwiye gukora cyane kugira ngo azongere kugaruka guhatana muri ibi bihembo. 

Nyuma y'igihe kitari gito, ibihembo byabonye ba nyirabyo muri iki gitondo mu mujyi wa Atlanta mu birori byataramyemo Odumodublvck, Young Jonn, Wande Coal, Kcee, Black Sherif, Asake.  

Diamond Platnumz wari uhagarariye Afurika y'Iburasirazuba,  yatashye amara masa nyuma y'uko Rema amutwaye igihembo cya Best African Artist akaba ari nacyo cyiciro cyonyine Diamond Platnumz yari ahatanyemo.

Dore urutonde rw'abegukanye ibi bihembo. 

BEST RAP SINGLE

'Declan Rice' – ODUMODUBLVCK

BEST MALE VOCAL PERFORMANCE

'Kpe Paso' - Wande Coal

BEST ALTERNATIVE SONG

'Tinko Tinko' - Obong Jayar

BEST VIDEO DIRECTOR

'Calm Down' - Director K (Rema)

BEST RAP ALBUM

'Young Preacher' by Blaqbonez

LYRICIST ON THE ROLL

'Flytalk Only' by Payper Corleone

PRODUCER OF THE YEAR

'Abracadabra' by Rexxie

BEST MALE ARTIST

REMA (Calm Down)

ROOKIE OF THE YEAR

ODUMODUBLVCK

BEST INSPIRATIONAL SONG

'Eze Ebube' - Neon Adejo

AFROBEATS SINGLE OF THE YEAR

'Last Last' - Burna Boy

SPECIAL RECOGNITION'

Sound Sultan

DIGITAL ARTIST OF THE YEAR

Rema (Calm Down)

BEST STREET HOP SINGLE

'Chance' - Seyi Vibez

NEXT RATED ARTIST

Asake

ALBUM OF THE YEAR

'Mr. Money With The Vibez' - Asake

SONG OF THE YEAR

'Last Last' - Burna Boy

BEST COLLABORATION

'Who's Your Guy' - Spyro featuring Tiwa Savage

BEST AFRICAN ARTIST

Rema

WEST AFRICAN ARTIST OF THE YEAR

Black Sheriff






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND