Kigali

Police FC yagabanye amanota na Mukura mu mukino witabiriwe n'abantu mbarwa - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:3/09/2023 14:56
0


Mukura inganyije na Police FC igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wa shampiyona y'umunsi wa gatatu, wabereye kuri Kigali Pele Stadium.



Police FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Didier, mu gihe Mukura yabonye igitego mu minota ya nyuma y'umukino, ku gitego cyatsinzwe na Kubwimana Cedric usanzwe ukina inyuma.

UKO UMUKINO WAGENZE

94" Umukino wahuzaga ikipe ya Police FC n'ikipe ya Mukura VS, urangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino w'umunsi wa gatau wa shampiyona.

90" Umusifuzi yongeyeho iminota ine

86" Igitego cya Mukura. Mukura yabonye igitego cyo kwishyura, ku mupira uzamukanwe na Bukuru ashota mu izamu biranga umupira uragaruka, usanga Kubwimana Cedric ahagaze mu rubuga rw'amahita, arekura ishoti rikomeye, umupira uruhukira mu izamu.

80" Mukura ihushije igitego cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Bukuru, ahereza Pimpong wasigaranye n'umunyezamu ariko yifunze mu izamu ashose umupira ukubita umunyezamu ujya hanze.

75" Police FC ihushije igitego ku mupira uzamukanwe na Mugisha Didier, ahereza Shami wahise ashitura umunyezamu ko agiye gupasa, ubundi umunyezamu, agwa hasi, ubundi shami ateye umupira ujya hanze.

70" Mukura yari ibonye amahirwe agana imbere y'izamu, ku mupira utewe na Bukuru, ariko umunyezamu awushyira muri koroneri

Kwitonda Ally yavuye mu kibuga yababaye, ahita asimbuzwa


Umutoza wa Mukura afashe umwanzuro wo kwataka Police FC, nyuma yo kugabanya abakinnyi bakina mu kibuga bugarira.

64" Mukura irasimbuje. Mukura isimbuje abakinnyi bagera kuri bane, Iradukunda, Gerard, Mohamed na Aboubakar bavuye mu kibuga, hinjira Bukuru, Nkinzingabo Fiston, Pimpomg, na Nsabimana Emmanuel

58" Igitego cya Police FC. Police FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Mugisha Didier ku mupira ahawe na Bigirimana Abedi, asigarana n'umunyezamu, umupira awutera munguni atarimo igitego kina kiranyoye

Amakipe atangiye igice cya kabiri kuko yakinnye igice cya mbere, ubona ko bari gukinira mu kibuga hagati

45" Igice cya kabiri kiratangiye

45" igice cya mbere kitaranzwe n'uburyo bwinshi kirarangiye, amakipe yombi anganya ubusa ku busa 

Umukino uheruka guhuza aya makipe mu mukino wa Shampiyona, wabaye tariki 11 Gashyantare, 2023 ubwo Police FC yatsindaga Mukura ibitego 2-0. Mukura ariko nayo yari yatsinze umukino ubanza igitego 1-0, mu mukino wari wabaye tariki 17 Ukuboza 2022, ubera i Huye

30" Police FC ikoze isimbuza ritunguranye kubera imvune Kwitonda Ally agize, ahita ava mu kibuga, hijira Rurangwa Mose

20" Mukura VS ihushije igitego cyari cyabazwe ku mupira uzamukanwe na Manishimwe Djabel ahereza Iradukunda, wahise akata umupira imbere y'izamu, umupira usanga Aboubakar ahagaze wenyinye, ahita yamurura izamu ryari ryambaye ubusa

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Rukundo Onésime

Shami 

Rutanga Eric

Ndizeye Samuel

Kwitonda Ally

Ngabonziza 

Aboubakar Akuki

Nshuti Savio

Bigirimana Abedi

Mugisha Didier

Niyonsaba


15" Koroneri ya Police FC itewe na Savio ntiyagira icyo itanga

Gasana Jerome wahoze ari MD wa Mukura, Musoni Protais MD wa Mukura ndetse na Perezida wa Mukura, bose babukereye

Nyirigira Yves Perezida wa Mukura, yitabiriye uyu mukino

Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga

Sebwato Nicolas

Alex Ngirimana

Kayumba Soter

Hakizimana Zubel

Cedric

Aimable

Gerard

Manishimwe Djabel

Iradukunda Elie Tatu

Aboubakar

Mohamed Sally

10" Mukura yaciriye umurongo ikipe ya Police FC, ariko nayo kubona igitego biragoye

01" kufura ya mbere ya Mukura, ikaba kufura ya mbere muri uyu mukino, ibonetse ku ikosa rikorewe Iradukunda Elie Tatou ari nawe uhannye ikosa umupira ujya muri koroneri

15:05" Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda, ku mukino wa shampiyona y'u Rwanda y' umunsi wa 3, aho ikipe ya Police FC yakiriye ikipe ya Mukura, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium. Mugisha Didier wa Police FC niwe utangije umukino.

15:00" Police FC na Mukura VS barimo kwifotoza amafoto y'u rwibutso

14:55" amakipe agarutse mu kibuga, ikipe ya Mukura ikaba igiye gushaka amanota 6 yikurikiranya, mu gihe Police FC igiye gushaka amanota 3 ya mbere nyuma yo gitsindwa na APR FC.


Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi bari bubanze mu kibuga



14:45" abakinnyi bashoje kwishyushya, basubiye mu rwambariro, bakaba baribugaruke batangira umukino.

14:30" akavura katangiye kujojoba, kuri sitade ya Pele. Ni imvura itari nyinshi, umuntu atagerekaho impamvu y'uko abafana bakiri bacye

Mukura Victory Sports igiye gukina umukino wayo wa mbere hanze ya sitade mpuzamahanga y'akarere ka Huye, nyuma y'umukino w'umunsi wa mbere yakiriwemo n'Amagaju FC, ndetse n'umukino yakiriyemo Marine FC.

Police FC ifite amanota 3 kuri 6, nyuma yo ngutsinda umukino umwe, igatsindwa uwa kabiri.

Mukura ifite amanota 4 kuri 6, aho yanganyije umukino wa Amagaju FC itsinda Marine FC.

Kanda hano urebe amafoto yaranze umukino wahuje Police FC na Mukura Fc

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND