Igitaramo East Africa Gospel Fesival cyanditse amateka atazibagirana kubera urufaya rw’indirimbo z’abahanzi bakunzwe muri Gospel barimo James na Daniella, Josh Ishimwe, Dominic Ashimwe, ndetse na Alex Dusabe ndetse bakihanisha benshi biganjemo urubyiruko.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’inzago z’abantu zitandukanye, yaba iza leta, iz’abikorera, abakozi
b’Imana batandukanye ndetse n’abizera bo mu matorero atandukanye.
Kuwa 2 Nzeri 2023 nibwo habaye igiterane cyari
gitegerejwe iminsi itari mike, hagamijwe guhimbaza Imana, kwamagana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, inda
ziterwa abana bakiri bato, agahinda gakabije kangiza intekerezo z’urubyiruko n’abakuze bitewe n’ubuzima bananiwe kwakira n'ibindi.
Karinijabo Issa Noël Umunyamakuru wa Isango Star yayoboye
iki giterane, asaba buri wese guturiza imbere y’Imana akakira ijambo ryayo kuko
ihora yiteguye kumva abana bayo no kubagirira neza.
Umunezero winjiye mu mitima y’abitabiriye,ubwo
abahanzi bakunda batangiraga kuririmba.A lex Dusabe umaze imyaka irenga 20 mu
muziki,yatangije igiterane aririmba indirimbo zakunzwe cyane zirimo iyitwa Mfite Umukunzi,Ni nde wavuguruza n’izindi.
James na Daniella itsinda ry’abahanzi bakaba n’umuryango
ukundwa na benshi,bongereye umunezero wa benshi ubwo baririmbaga indirimbo zabo
arizo “Barihe?, Narakijijwe”,benshi
babyinira Imana bahamya ko amahoro y’Imana yabatashyemo ku bwo guhitamo Yesu 'nkuko
indirimbo y’iri tsinda ibivuga.
Umuhanzi ukiri muto Josh Ishimwe uririmba injyana
gakondo,yaserutse ku rubyiniro n’itsina ribyina neza, maze aririmba zimwe mu
ndirimbo zikunzwe n’abamukurikira umunsi ku munsi zirimo Reka ndate Imana Data n’izindi.
Dominic benshi bamenye nka Ashimwe kubera indirimbo ye yakunzwe cyane,yagaragaje ibyishimo nyuma yo kuba muri bamwe bahisemo ngo baririmbe muri iki giterane.
Ubwo yaririmbaga,yahereye ku ndirimbo “Ashimwe” abitabiriye banezezwa no
kuririmbana nawe.Umuhanzi Dominic Ashimwe yakiriwe neza,kuko byagaragaraga ko
yari akumbuwe n’abatari bake.
Iki giterane cyasize impinduka nyinshi zirimo gutaramira
abantu bakanezerwa,umubare munini w’abantu biganjemo urubyiruko bihannye
bakakira agakiza,guhuza abantu bavuye mu madini atandukanye bagafatanya kuramya
n’ibindi.
Umugabura w’ijambo ry’Imana, Twahirwa Lemond
yigishije ijambo ry’Imana rikubiyemo ubuhamya bwe, akora ku mitima ya
benshi ariko benshi basobanukirwa n’ibitangaza by’Imana.
Yagize ati “Ndashimira Imana yankijije kuko nanjye
nari umwe mu babaswe n’ibiyobyabwenge birimo n’urumogi, nari inzererezi ku
muhanda,ariko ukuboko kw’Imana kunkoraho ndakizwa mba umwe mu bayivugira”.
Yasabye abantu bakiri mu byaha,ababuze
ibyiringiro,ababaswe n’ingoyi za Satani,gusanga Imana bagahabwa
icyerekezo kizima.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali akaba n’umushyitsi
mukuru wari utegerejwe mu giterane, Martine Urujeni, yashimye Imana,ndetse ashimira
iryo vugabutumwa ryakozwe hagamijwe kwegera Imana no kuvuga kugira neza
kwayo,ndetse yitsa no ku ntego idasanzwe yacyo yo kurwanya ibiyobyabwenge mu
bantu cyane cyane urubyiruko.
Yagize ati “Iri vugabutumwa ryakozwe rirahindura
imico ya benshi harimo na bamwe babaswe n’ibiyobyabwenge nk’urubyiruko”.
Abitabiriye batashye batabishaka,ku bwo kumva
bakomeza kwiyumvira indirimbo nziza zanyuze imitima yabo ndetse bagakomeza
kubyinira Imana yabo yabahaye umunsi mwiza wo kuyiramya.
Umuyobozi w'igiterane akaba n'umunyamakuru wa Isango Star, Karinijabo Issa yasabye urubyiruko kubahiriza inama bahawe ntizibe amasigaracyicaro
James na Daniella mu ndirimbo yabo "Barihe?" bagaragarijwe urukundo n'abafana babo
Alex Dusabe n'itsinda bafatanya kuririmba bagaragaje imbaraga ziva mu kwizera Imana binyuze mu ndirimbo nziza baririmbye
Dominic Ashimwe yakoze ku mitima y'abakunzi be ubwo yaririmbaga " ashimwe" indirimbo yatumye amenyekana
Dogiteri Nsabi ukundwa na benshi yitabiriye kandi afatanya n'abandi guhimbaza Imana
Abarimo Aline Gahongayire, Miss Nyambo bizihiwe mu giterane baramya Imana
Josh Ishimwe akaba umuhanzi mu njyana gakondo, afatanije n'itsinda rye, bahamije gukiza kw'Imana
Abantu binubiye gutaha kuko bifuzaga gukomeza gutarama bagakesha ijoro
Impinduka zasizwe n'igiterane harimo kwihana kwa benshi bakakira agakiza,kunezerwa no kwakira ijambo ry'Imana n'ibindi
Igiterane ntikizibagirana mu mitima y'abitabiriye kuko bamenye kugira neza kwayo
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo Alex Dusabe yahurijemo abaramyi bakomeye
AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO