Akanama Nkemurampaka k’irushanwa Rwanda Global Top Model 2023 kamaze gutangaza abakobwa 20 bazavamo 3 bazaserukira u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’imideli azabera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.
Kuri uyu wa Gatandatu
tariki 2 Nzeri 2023, nibwo batangaje aba bakobwa bageze mu cyiciro kibanziriza
icya nyuma “Rwanda Global Top Model Top 20 Semi Finalist”. Ni nyuma y’amatora yo
kuri Internet bamaze igihe bahatanyemo.
Ndekwe Paulette
uhagarariye Embrace Africa itegura iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko ‘aba
bakobwa bazavamo batatu bazajya mu bikorwa Mpuzamahanga by’imideli bigamije
kubateza imbere’.
Yavuze ko abatoranyijwe
hashingiwe ‘ku majwi buri umwe yagize binyuze mu itora ryo kuri Internet ndetse
n’uburyo buri umwe agaragara (Physical Look)’.
Ndekwe Paulette avuga ko
ku wa 23 Nzeri 2023, ari bwo hazaba umuhango wo guhitamo abakobwa batatu bazafashwa
guserukira u Rwanda.
Ni ku nshuro ya kabiri
iri rushanwa ribaye. Ndekwe Paulette avuga ko ashima Leta "idufasha mu
gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha muri byinshi, aho guta
umwanya mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo hazaza.
Aba bakobwa 20 bakomeje
bavuye muri 44 bari biyandikishije. Ndetse bagiye bahatana mu matora yabereye
ku rubuga Noneho Events.
Mu minsi ishize iri
rushanwa ryaciye agahigo nyuma y'uko rigeze ku musozo, risohoka muri ‘Magazine’
yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Magazine, ubundi ni
ikinyamakuru ariko kiba gisohoka bitari buri munsi, ahubwo mu bihe runaka kandi
kibanda ku bintu bimwe muri ibyo harimo n’imideli.
Muri Gashyantare 2023 ni
bwo hashyizwe akadomo ku nshuro ya mbere y'iri rushanwa ryari rimaze amezi agera kuri atatu
ritangiye mu birori byabereye kuri Olympic Hotel Kimironko.
Ababashije kuryegukana barimo Kenson Munyana, Laura Sarah, Diane Ngabonziza, Amelia Mwiza, Rwemerakurinda Mac Alan na Nshogoza Jean.
Abakobwa 20 batsindiye gukomeza mu cyiciro kibanziriza icya nyuma
Amazina y'abakobwa bazavamo batatu bazaserukira u Rwanda
Abagize Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu guhitamo abakobwa 20 bakomeje
TANGA IGITECYEREZO