Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sibomana Emmanuel [Emmy Vox] yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nathalie Justine, ni nyuma y’amasaha macye ashize akoze igitaramo gikomeye yahurijemo abaramyi b’amazina azwi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, uyu musore yakoze igitaramo cye yise “Amateka Live
Concert” cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali, gihuza amagana y’abakristu begeranye n’Imana.
Ni ubwa mbere yari akoze
igitaramo cye bwite nyuma y’imyaka ibiri ishize ari mu muziki w’indirimbo ziha
ikuzo. Yifatanyije na Alex Dusabe, Israel Mbonyi, True Promises Ministries,
Bosco Nshuti na Christian Irimbere.
Yateguye iki gitaramo ari
no mu myiteguro y’ubukwe bwe buzaba ku wa 4 Ugushyingo 2023.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Emmy Vox yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo rwitamuriye
na Nathalie Justine, kandi igihe kirageze cyo kubana nk’umugabo n’umugore.
Ati “Ndatekereza imyaka
ibiri ishize. Naramukunze cyane kandi mbona ari cyo gihe cyo kubana nawe.”
Uyu mukobwa ‘Nathalie
Justine’ kuri konti ye ya Instagram afiteho ifoto imuranga ari kumwe na Emmy
Vox.
Aba bombi bagiye gukora
ubukwe nyuma y’uko muri Mutarama 2023 bahanye isezerano ryo gusezerana imbere y’amategeko
ya Repubulika y’u Rwanda.
‘Amateka' yitiriye
igitaramo cye yakoze kuri uyu wa Gatanu ni imwe mu ndirimbo ze amaze gushyira
hanze mu gihe cy'imyaka ibiri ishize ari mu muziki w'indirimbo ziha ikuzo
Imana.
Yigeze kubwira InyaRwanda
ko iyi ndirimbo ayifiteho urwibutso biri mu byatumye ayitirira igitaramo cye
cya mbere, akanayitirira album ye ya mbere.
Uyu musore avuga ko iyi
ndirimbo Imana yayimushyize ku mutima nyuma y'uburwayi bwamuheranye igihe
kinini.
Yavuze ati "Ni
indirimbo Imana yampaye ndi mu bihe bidasanzwe by'uburwayi mfata ibihe
by'amasengesho. Imana irambwira ngo 'Ni Imana ihindura amateka, abantu
bagahindura amagambo."
Emmy Vox avuga ko iyi
ndirimbo ayifata nka nimero ya mbere mu bihangano bye, ashingiye ku bihe
yanyuranyemo n'Imana n'uburyo yaje gushibukamo igihangano cyiza.
Uyu musore aherutse
gusohora indirimbo ‘Narabohowe’ yakoranye na Adrien Misigaro, ‘Umusaraba’,
‘Ntabe ari njye’ n’izindi. Emmy Vox kandi agaragara asubiramo indirimbo
z’abahanzi batandukanye.
Impano y’uyu musore
yatangiye gutangarirwa ubwo yasubiragamo neza indirimbo y’umuhanzi Alpha
Rwirangira, wahise atangaza ko yiteguye kumushyigikira mu muziki we.
Emmy Vox yatangaje ko
agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Nathalie Justine
Emmy yavuze ko imyaka ibiri yari ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa igejeje kurushinga
Muri Mutarama 2023, Emmy Vox n’umukunzi we Nathalie basezeranye imbere y’amategeko
Kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023, Emmy Vox yakoze igitaramo cye cya mbere-Aha yaririmbanaga n'umubyeyi we
Nathalie Justine, umukunzi w'umuramyi Emmy Vox bagiye kurushinga
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMATEKA' YA EMMY VOX
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Emmy Vox
TANGA IGITECYEREZO