Kigali

Abashyitsi bitabiriye igiterane "2023 Africa Ignite Connection" bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/09/2023 22:06
0


Mbere y'uko basoza igiterane cyateguwe n'Itorero rya Foursquare Gospel Church of Rwanda/ City Light Church cyiswe "2023 Africa Ignite Connection Conference", abakozi b'Imana bagitumiwemo, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Ku munsi wa 6 w’igiterane, kuri uyu wa 02 Nzeri, abashyitsi batandukanye bitabiriye "2023 Africa Ignite Connection Conference" basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, bunamira inzirakarengane z'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki giterane cy'iminsi 7 cyatangiye tariki 28 Kanama 2023, kikaba gisozwa kuri ki cyumweru tariki 03 Nzeri 2023. Kitabiriwe n'abakozi b’Imana bavuye mu bihugu bitandukanye, bahawe ikaze na Dr Bishop Fidele Masengo uyobora iri torero n'umufasha we Pastor Solange Masengo. 

Abo bakozi b'Imana ni Bishop Dr Aloys Rutivi uyobora House of Transformation ryo muri Kenya, ariko rifite amashami hirya no hino ku isi, akaba yarazanye n’itsinda ry’abantu 40 barimo n’abaramyi baturutse mu gihugu cya Kenya. 

Pastor Daniel Mgogo wo mu gihugu cya Tanzania, Bishop John Kamanzi umwe mu ba Bishop babarizwa mu itorero rya Foursquare ishami rya Uganda, Apostle Constant Damba w'i Kinshasa, Pastor Christine Gatabazi wo mu Rwanda, ni bamwe mu bacyitabiriye.

Cyatumiwemo kandi Abaramyi b'amazina akomeye mu Rwanda nka James&Daniella, Pastor Ben&Chance, Josh Ishimwe, na Rose Muhando wo muri Tanzania. Giteguwe mu gihe, abanyafurika bashishikajwe no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane wa Africa.

Iki giterane cyateguwe mu cyumweru cya nyuma cyo gusoza amasengesho y’Iminsi 40 kitabiriwe n’abashyitsi batandukanye bava Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Russia, Kenya, Ugadanda, Tanzania, Zambia, Zimbabwe n'ahandi.

Iki giterane kigambiriye kwatsa Itabaza mu ngeri zose z’Ubuzima; Abayobozi, Abashumba, Business, Umuryango, Urubyiruko ndetse n’Ubuzima.

Bishop John Kamanzi, Umushumba wa Foursquare Uganda yibukije abashumba ko badakwiye kuba abizerwa mu itorero ngo bibagirwe kwita k’iterambere ry’umuryango.

Yifashishije 2 Abami 4:1-7, (Elisa akiza umupfakazi umwenda yari arimo), yibukije abashumba ndetse n’Abakristu muri rusange ko bidakwiye ko bakena, kuko kuva Imana irema umuntu yamuhaye inshingano zo gukora (Itangiriro 2:15).

Mu buhamya bwe yatanze urugero ko akorera Imana nk’umushumba uyoboye amatorero ya Foursquare Uganda ariko kandi akaba anakora ubucuruzi bityo n’abamukomokaho bakaba bishimira gukorera Imana kuko batabibona nkokubura ubwenge.

Yavuze ko inzira imwe yoroshye kuvugamo ubutumwa ari ukubwiriza ubutumwa bwiza udakennye kuko bikurinda kubugoreko kuko ino minsi abashumba benshi bagoretse ubutumwa Bwiza kubera kwishakira indamu bityo bakabesha abantu bagambiriye kubiba.

Bishop Dr. Fidele Masengo Uyobora amatorero ya Foursquare Gospel Church mu Rwanda nawe yibukije abashumba ko kugira umurimo bakora ubyara inyungu bitabuza umuntu gukora umurimo w’imana kuko burigihe Imana iha umugisha imirimo y’amaboko yacu. (Gutegeka kwa kabiri 28:1-14).

Itorero rya Fourquare Gospel Church rimaze imyaka isaga 18 rikorera mu Rwanda, kugeza ubu rikaba rifite amatorero arenga 30 akorera hirya no hino mu Rwanda ndetse by’umwihariko FGR ikaba yaratangije City Light Church muri Kenya Kitengera mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa.


Mbere y'uko bava mu Rwanda, abakozi b'Imana bo mu bihugu bitandukanye basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali


Abashyitsi bitabiriye igiterane cya Fousquare Gospel Church basobanuriwe amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo

Bishop Dr Fidele Masengo Umushumba Mukuru wa Foursquare Gospel Church mu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND