Umwe mu bahanzi bakiri bato baje mu buryo butunguranye akaza ku mazina ya Josskid, anyuze mu itsinda Family Gang yatangaje ko nta guhagarara na cyane ko ari we gusa usigaye muri Hip Hop yo mu Karere ka Rubavu.
Uyu muhanzi
ufite uburyo yandika indirimbo ze agashingira ku nkuru mpamo z’ababa mu buzima
bugoye, yagaragaje ko azahora ari ijwi rya rubanda, ashyira hanze Extended
Play (EP) y’indirimbo 4, ayita ‘Nyiribambe’.
Josskid yari aherutse guhurira mu ndirimbo na Shaffy Ace, Bexx RHB na Omar bayita ‘Overseas’. Mbere
yaho, yari yakoze iyitwa ‘Imanara’, "Ishaza" n’iyo yise ‘No
Love’ yafatanyije na Sano Roger, bikomeza kumushyira imbere y’abandi bahanzi by’umwihariko
abaraperi.
Josskid
ntabwo yigeze ashyira impano hasi nk’uko byakozwe na bakuru be yasanze muri
muzika ya Rubavu by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop , dore ko abarimo Shafty
Ntwali baheruka gushyira hanze indirimbo mu mwaka 3 ishize.
Josskid, agaruka kuri Ep yashyize hanze, yavuze ko yashakaga kugaragaza ko mu byo muntu akora byose, Imana ariyo ihamubera bityo ko agomba kuyubaha.
Yavuze ko
kandi izi ndirimbo zaturutse mu nganzo yari amazemo iminsi adasohoka arimo
kwegeranya ibitekerezo bimubanye byinshi abikubira mucyo yise Ep.
Ati:” Ep
yitwa ‘Nyiribambe’ rero ni rimwe mu
mazina y’Imana nakoresheje mu buryo bwo kumvisha cyane ko ibyo dukora byose ari yo
ihatubera. Inkomoko ya Ep ni inganzo nari maranye iminsi bijyana n’uko nari maze
igihe ntasohora indirimbo bintera gutegura Extended Play binyuze mu ndirimbo 4 kandi
zifite umwihariko mu kubara inkuru cyane mu njyana ya ‘Old School’".
"Nari maze
igihe nkora mu njyana zigezweho nkomeza gusabwa cyane gukora kuri ‘Old School’ yabuze cyane ku isoko bintera gukora iyi ‘Ep kandi
indirimbo ziyigize zose nzikora muriyo njyana. Iyi Ep yanjye ishingiye mu
gushima Imana, mu kubara inkuru zishingiye cyane mu guha abantu icyizere cy’ubuzima
no kwihangana”.
Josskid yagaragaje ko mu bikorwa ateganya imbere harimo gukora amashusho y’izi ndirimbo
no guharanira kuba hafi y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda yirinda kubura. Uyu
muhanzi kandi yatangaje ko urukundo afitiye umuziki no guhumuriza abari mu bibazo ari byo bituma awugumamo ubutazapfa kuwuvamo.
Yasabye Abanyarwanda bakunda umuziki Nyarwanda by’umwihariko injyana ya Old
School, kumutega amatwi bakamufasha no kumvisha abandi ubutumwa bukubiye muri
izi ndirimbo.
UMVA HANO KAMIKAZI YA JOSSKID IRI KURI EP YE YISE NYIRIBAMBE
UMVA HANO 'NYIRIBAMBE' INDIRIMBO YITIRIYE EP YE
UMVA HANO SINA PRESHA YA IRI KURI EP YE
UMVA HANO INDIRIMBO YISE STORY YA BIZI IRI KURI EP YE
TANGA IGITECYEREZO