RFL
Kigali

Niwe usigaye muri Hip Hop ya Rubavu! Nyuma yo gusohora EP Josskid yagize icyo asaba abanyarwanda

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:2/09/2023 20:39
0


Umwe mu bahanzi bakiri bato baje mu buryo butunguranye akaza ku mazina ya Josskid, anyuze mu itsinda Family Gang yatangaje ko nta guhagarara na cyane ko ari we gusa usigaye muri Hip Hop yo mu Karere ka Rubavu.



Uyu muhanzi ufite uburyo yandika indirimbo ze agashingira ku nkuru mpamo z’ababa mu buzima bugoye, yagaragaje ko azahora ari ijwi rya rubanda, ashyira hanze Extended Play (EP) y’indirimbo 4, ayita ‘Nyiribambe’.

Josskid yari aherutse guhurira mu ndirimbo na Shaffy Ace, Bexx RHB na Omar bayita ‘Overseas’. Mbere yaho, yari yakoze iyitwa ‘Imanara’, "Ishaza" n’iyo yise ‘No Love’ yafatanyije na Sano Roger, bikomeza kumushyira imbere y’abandi bahanzi by’umwihariko abaraperi.

Josskid ntabwo yigeze ashyira impano hasi nk’uko byakozwe na bakuru be yasanze muri muzika ya Rubavu by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop , dore ko abarimo Shafty Ntwali baheruka gushyira hanze indirimbo mu mwaka 3 ishize.

Josskid, agaruka kuri Ep yashyize hanze, yavuze ko yashakaga kugaragaza ko mu byo muntu akora byose, Imana ariyo ihamubera bityo ko agomba kuyubaha.

Yavuze ko kandi izi ndirimbo zaturutse mu nganzo yari amazemo iminsi adasohoka arimo kwegeranya ibitekerezo bimubanye byinshi abikubira mucyo yise Ep.

Ati:” Ep yitwa ‘Nyiribambe’ rero ni rimwe mu mazina y’Imana nakoresheje mu buryo bwo kumvisha cyane ko ibyo dukora byose ari yo ihatubera. Inkomoko ya Ep ni inganzo nari maranye iminsi bijyana n’uko nari maze igihe ntasohora indirimbo bintera gutegura Extended Play binyuze mu ndirimbo 4 kandi zifite umwihariko mu kubara inkuru cyane mu njyana ya ‘Old School’".

"Nari maze igihe nkora mu njyana zigezweho nkomeza gusabwa cyane gukora kuri ‘Old School’ yabuze cyane ku isoko bintera gukora iyi ‘Ep kandi indirimbo ziyigize zose nzikora muriyo njyana. Iyi Ep yanjye ishingiye mu gushima Imana, mu kubara inkuru zishingiye cyane mu guha abantu icyizere cy’ubuzima no kwihangana”.

Josskid yagaragaje ko mu bikorwa ateganya imbere harimo gukora amashusho y’izi ndirimbo no guharanira kuba hafi y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda yirinda kubura. Uyu muhanzi kandi yatangaje ko urukundo afitiye umuziki no guhumuriza abari mu bibazo ari byo bituma awugumamo ubutazapfa kuwuvamo.

Yasabye Abanyarwanda bakunda umuziki Nyarwanda by’umwihariko injyana ya Old School, kumutega amatwi bakamufasha no kumvisha abandi ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo.

UMVA HANO KAMIKAZI YA JOSSKID IRI KURI EP YE YISE NYIRIBAMBE


UMVA HANO 'NYIRIBAMBE' INDIRIMBO YITIRIYE EP YE


UMVA HANO SINA PRESHA YA IRI KURI EP YE


UMVA HANO INDIRIMBO YISE STORY YA BIZI IRI KURI EP YE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND