RFL
Kigali

Nyiramana wakinaga muri filime y'uruhererekane "Seburikoko" yitabye Imana

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:2/09/2023 15:13
0


Nyakubyara Chantal uzwi ku izina rya Nyiramana muri iyi Filime, yitabye Imana azize uburwayi.



Umwe mu bakinnyi b'iyi filime bari basanzwe bakinana, yabwiye InyaRwanda ko uyu mubyeyi w'abana babiri yari amaze igihe yivuza indwara. Yagize ati" Yari amaze igihe arwaye, indwara ikaba yari yaragoranye gukira, gusa ariko yajyaga kwa muganga akongera agataha".

Uyu mubyeyi akaba yitabye Imana ku itariki ya 2 Nzeri 2023, ni mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu akaba yazize uburwayi yari amaranye iminsi.

Nyiramana wakinaga muri Filime y'Uruhererekane "Seburikoko", yari umwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi filime, ndetse akaba yari n'ikitegererezo ku bana benshi bashakaga kwinjira mu mwuga wo gukina filime.

Yigeze gutangaza ko we na Seburikoko" [Gratien Niyitegeka" ari inshuti z'akadasohoka kuko baziranye ku bintu byinshi.


Nyiramana yitabye Imana asize abana babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND