Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023 mu karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi mu kagari ka Ninda hari hateraniye abantu basaga ibihumbi 30 bitabiriye umuhango wo Kwita izina abana b’ingagi, barimo abashyitsi bakomeye barangajwe imbere n’umushyitsi mukuru ariwe Nyakubahwa Madamu Jeanette Kagame.
Uyu muhango wo Kwita
Izina ubaye ku nshuro ya 19, witabiriwe n’Abanyacyubahiro barimo abanyarwanda
ndetse n’abanyamahanga baturutse mu ngeri zinyuranye harimo abahanzi, abavanga
imiziki, abakinnyi ba filime, n’abandi by’umwihariko abaturage
baturiye Pariki y’ibirunga iherereye mu Kinigi.
Muri uwo muhango
ngarukamwaka uwari umushyitsi mukuru Nyakubahwa Jeannette Kagame yashimiye
abantu bose bitabiriye umuhango wo Kwita Izina agaruka ku kamaro ingagi
zifitiye igihugu ndetse anasaba buri wese kwita ku ruhare rwe mu kubungabunga
urusobe rw’ibinyabuzima.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, umushyitsi mukuru mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19
Yagize ati: '‘Ibidukikije
ni indorerwamo iduha urugero rwiza rwerekana akaga isi yahura nako mu gihe
tutitaye ku rusobe rw’ibinyabuzima, nk’uko bikwiriye. Nk’abantu, mu mibereho
yacu dukeneye ibidukikije ku buryo bw’umwihariko. Bityo rero dusabwa kubana
neza nabyo kuko ubuzima bwacu ari magirirane.’’
Nyakubahwa Jeannette Kagame yasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima kuko ari ingenzi ku buzima bwa muntu
Nyakubahwa Jeannette Kagame yakomeje avuga ko hari byinshi mu myitwarire n’imibanire ingagi zihuriyeho n’abantu nko kuba nazo zibaho mu muryango, buri muryango ukagira umuyobozi ushinzwe kuwitaho no kuwurinda.
Yongeyeho ko kuba ingagi zifite
uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu nayo ari impamvu ikomeye yo
kubungabunga ubuzima bw’ingagi.
Madamu Jeannette Kagame yacyirwa mu Kinigi
Si abanyarwanda gusa babwirwaga, ahubwo yasabye n’abanyamahanga kurushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kuko bifitiye akamaro kanini ubuzima bwa muntu muri rusange. Ati: '‘Urusobe rw’ibinyabuzima rwabaho rutadufite, ariko twe ntitwabaho rudahari.’’
Jeannette Kagame yavuze
ko u Rwanda rutazigera ruhitamo ubukungu ngo rusige kwita ku bidukikije kandi
ruzakomeza gukora rushyizeho umwete kugira ngo rugere ku ntsinzi y’iterambere n’amahoro
arambye.
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yakozwe ku mutima n'uko abaturage b'i Musanze bacyiriye abashyitsi n'uko bita ku ngagi abasaba kudacogora
Yavuze ko kandi
yishimiye by’umwihariko uko bacyiriwe n’abasanzwe baturiye aho ingagi ziba muri
Pariki y’ibirunga, anagira ubutumwa bwihariye ajyenera abanyamusanze by'umwihariko urubyiruko rwari aho.
Ati: '‘Ntawe bitanezeza
kuba mugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije. Uruhare rwanyu rugaragarira
mbere na mbere mu kubangabunga ibidukikije harimo n’izi ngagi, kwakira neza
abagana ndetse n’abahanga imirimo itandukanye ishingiye ku bukerarugendo kandi
inyungu zitugeraho twese nk’abanyarwanda n’abaturarwanda. Umurimo mukora ni uwo
gushimwa, muri ishema ry’igihugu cyacu ntimuzadohoke’’
Nyakubahwa Jeannette
Kagame yasoje avuga ko ingagi zifite agaciro ku banyarwanda karenze cyane kuba
ari isoko y’ubukerarugendo n’imyidagaduro, ahubwo ari abarinzi b’ibidukikije ‘dukunda.’
Reba hano ijambo ryose rya Madamu Jeannette Kagame mu muhango wo Kwita Izina ku nshuro ya 19
TANGA IGITECYEREZO