Rev. Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church yabwiye Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] na Miss Iradukunda Elsa basezeranye kubana akaramata,'kuzarenga ibyabatandukanya, ahubwo bakubakira ku rukundo bakundanye n'isezerano bahanye'.
Uyu mukozi w'Imana yahamije isezerano ry’aba bombi ku
mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023 mu muhango wabereye mu
busitani bwa Intare Conference Arena.
Rev. Alain Numva yavuze ko buri wese afite kamere ye
n'uko yumva ibintu, bityo buri wese akwiriye kubirenga ahubwo agaharanira kurwubaka na mugenzi we.
Yisunze imibanire yo ha mbere, Rev. Alain Numa yavuze
ko ababyeyi 'bacu' batigeza basenya ingo cyangwa ngo bagaragare babunga amarira
mu maso, kuko buri umwe yabagaho ubuzima bwitangira mugenzi we, kandi
agashimangira urukundo.
Rev. Alain Numa yavuze ko 'kurambana ni ukwihaganirana'.
Ati "Nta kindi cyarengaho aho ngaho."
Yavuze ko muri uku kwihanganira, kimwe mu bintu azi neza
bazahura nabyo 'ni abantu' bakora ibishoboka bagamije gutanya abakundana.
Rev. Alain yabwiye Prince Kid na Miss Elsa ko
'ubasekera wese si uko ari umujama (inshuti)’. Ati "Useka wese si uko ari
umubyeyi wawe. Useka wese si uko agukunda. Useka wese si uko akwifuriza
ibyiza."
Pasiteri Alain yavuze ko hari igihe abageni bajya mu kwezi kwa
buki (Honey Moon),' hagashira igihe umugore ataragaragaza ko yasamye inda.
Avuga ko mu miryango imwe n'imwe, usanga hari umubyeyi
wifata nk'aho ari mukuru ku buryo atangira kubaza umukazana icyabuze ngo
atwite, cyangwa se ugasanga aragenda abaza abandi icyo umuhungu wabo abura ngo
atangira kwagura umuryango.
Rev. Numa usanzwe ari Umukozi muri sosiyete y’Itumanaho ya
MTN ati "Ukwezi kwa Gatanu akagaruka, agakandakanda nkukanda umukene ati ariko
rero uzarebe neza."
Yabwiye Prince Kid na Miss Elsa ko kurushinga bitavuze ko bahita babyara abana. Kandi ko buri gihe iyo abageni barushinze, Satani nawe aba ari hafi aho anyura mu bantu babahozaho igitutu.
Yavuze ko Imana ari yo yahuje aba bombi, kandi ko umugambi
wayo ari mwiza kuri bo. Uyu mukozi w'Imana yabwiye Prince Kid na Miss Elsa
guhora bategereje amasezerano y'Imana no kuyakira mu rugo rwabo.
Yabasabye kujya basengera hamwe buri munsi. Ati "Dushobozwa
byose na Kristu uduha imbaraga".
Yisunze ijambo riboneka Itangiriro 2:24 hagira hati
"Ni cyo gituma umuntu azasiga se na nyina, akabana n'umugore we akaramata,
bombi bakaba umubiri umwe”, Rev. Alain yabwiye abo mu miryango yombi guha
umwanya Prince Kid na Miss Elsa bakubaka neza urugo rwabo rugakomera.
Ati "Babyeyi murajya he? Ko ijambo ritubwira ngo
yasize Se na Nyina ajya guhura n'umugore we."
Yisunze kandi ijambo riboneka mu Gutegeka kwa kabiri
24:5 hagira hati “Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe
umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore."
Rev. Alain yavuze ati "None azanezeza umugore we
abo kwa Nyina wabo, ab'i Gikongoro bose bamanutse, abo twabanye [...] Mubahe
agahenge, bakundane, baryoshye, ahasigaye bazaduha uburenganzira."
Rev. Alain Numa kandi yisunze icyanditswe kiboneka mu
Abefeso 5: 22 hagira hati "Abagore bagandukire abagabo babo nk’uko bagandukira
Umwami," abwira Miss Elsa kuzubaha Prince Kid mu buzima bwe bwose, kandi
bikaba uko no kuri Prince Kid.
Yabwiye Prince Kid ko muri Afurika gukunda umugore
abantu benshi babyitiranyije. Avuga ko atari ukumuha ibyo kurya no kunywa, kumutembereza,
ahubwo bisaba guhora umwibutsa ko 'umukunda'.
Yanabwiye Prince Kid gutega amatwi Miss Elsa kuko 'abagore bagira amakuru'. Ati "Ushobora kuburara rimwe kabiri cyangwa gatatu kubera ko utamwumva."
Kuganduka 'kubaha', ni ikintu gikomeye cyane
muri Bibliya. Na mbere y'aho icyaha cyinjira mu isi, hariho ihame ry'ubuyobozi
(1 Timoteyo 2:13). Adamu yaremwe mbere, Eva akurikiraho ngo amubere 'umufasha'
(Soma mu Intangiriro 2:18-20).
Kuganduka ni igikorwa kiva mu busabane burimo
urukundo. Iyo umugabo akunda umugore we nk’uko Kristo yakunze itorero (Abefeso
5:25-33), kuba umugore yamugandukira ni ibintu byizana.
Ijambo ryo mu Kigereki rikoreshwa muri Bibiliya risobanura
'kuganduka' ni 'Hupotasso'. Rikoreshwa havugwa guhora wubaha Imana, ubuyobozi
ndetse n'umugabo.
Rev. Alain yavuze ko muri ibi bihe Isi igezemo, umugabo akora imirimo yose mu rugo, kandi 'ntibimubuza kuba umutware w'urugo'. Yavuze ko aho hari ubwumvikane mu rugo, Satani atsindwa urugo rukaganzamo Imana.
Rev. Alain Numa wo mu Itorero Shiloh Prayer Mountain Church yasabye Prince Kid na Miss Elsa guhora basengera hamwe, kandi asaba imiryango kubaha umwanya bakubaka urugo rwabo neza
Miss Iradukunda Elsa
yasabwe guhora agakundira umugabo we, kandi Prince Kid akamufasha muri buri kimwe
kuko bitamubuza kuba umutware w’urugo
Prince Kid na Miss Elsa babwiwe kudashyirwaho igitutu n’imiryango, ahubwo bakumvira ijwi ry’Imana
Prince Kid na Miss Elsa
basezeraniye mu busitani buherereye mu Intare Conference Arena
TANGA IGITECYEREZO