Rayon Sports inganyije na Amagaju FC igitego kimwe kuri kimwe, uba umukino wa kabiri inganyije kwikurikiranya, abafana bataha bimyoza.
Umukino watangijwe n'ikipe ya Rayon
Sports yari mu rugo, gusa nyuma y'amasegonda 40 bahita bawutakaza. Ku munota wa
kabiri, Rayon Sports yabonye koroneri yatewe na Luvumbu ariko ntiyagira icyo
itanga.
Ku munota wa 17, Amagaju FC yahushije
igitego cyari cyabazwe, ku mupira Rukundo yasigaranye n'umunyezamu ashaka
gutsinda igitego ashose cyane, umupira ujya hanze. Ku munota wa 28 Amagaju FC
yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Rukundo Aboudrahmani.
Abakinnyi
11 Rayon Sports yabanje mu kibuga
Hategekimana Bonheur
Didier Mucyo
Elie Ganijuru
Aimable Nsabimana
Rashid Kalisa
Emmanuel Mvuyekure
Hertier Luvumbu
Eric Ngendahimana
Charles Bbaale
Joackiam Ojera
Amakipe yakomeje gukina mu kibuga
hagati, Rayon Sports abakinnyi yabanje mu kibuga, guhuza umukino byagumye
kwanga, ndetse Amagaju FC atangira gutegereza Rayon Sports ngo baze bakine. Igice
cya mbere cyarangiye Rayon Sports irushanwa n'Amagaju FC yari azigamye
igitego.
Abakinnyi
Amagaju FC yabanje mu kibuga
Ndikuriyo Patient
Masudi Narcisse
Dushimirimana Janvier
Tuyishime Emmanuel
Bizimana Hadji
Dusabimana Jean Claude
Rukundo Aboubarahmani
Nkurunziza Seth
Ndizeye Innocent
Ndayishimiye Edouard
Maranda Destin Exauce
Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon
Sports yakoze impinduka, Mucyo Didier ava mu kibuga, hijira Serumogo Ali. Rayon
Sports yagarutse ishaka igitego ku buryo bubi na bwiza, ariko Amagaju FC akomeza
kugarira neza.
Rayon Sports yakomeje gukora impinduka
ishaka igitego, abakinnyi nka Youssef, Tuyisenge Arsene binjira mu kibuga ariko
bikomeza kwanga. Ahagana ku munota wa 65, Amagaju FC yafashe umwanzuro wo
kuryama mu izamu ashaka gutsimbarara ku gitego cyayo, byatumye Rayon Sports
iyicurikiraho ikibuga.
Ntabwo byagarukiye aho, kuko Rayon
Sports yakomeje gukora impinduka, Mugadam wari akinnye umukino we wa mbere
yinjiye mu kibuga ndetse nyuma na Rudasingwa Prince aza gushakisha.
Mu minota micye Rudasingwa Prince
yinjiye, ku munota wa 88 yabonye igitego cyo kwishyura ku mupira yateye
n'umutwe, unyura mu maguru y'umunyezamu w'Amagaju FC. Umusifuzi Mukansaga
yongeyeho iminota 4, itagize icyo itanga, umukino urangira ari igitego kimwe
kuri kimwe.
Nyuma y'imikino 3 ya shampiyona izi
kipe zombi zimaze gukina, ziranganya amanota atanu kuri atanu, kuko zimaze
gutsinda umukino umwe zinganya ibiri.
TANGA IGITECYEREZO