Umwe mu banyarwenya ba mbere ku Isi, igihangange muri filime, Kevin Darnell Hart wamenye nka Kevin Hart ntiyabashije kwitabira umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23 bavutse umwaka ushize.
Kevin uri ku rutonde rw’abavuga
rikijyana ku Isi ku rutonde rwasohotse mu 2015, ari ku rutonde rw’abantu 23
bise izina abana b’ingagi mu muhango wabereye muri Kinigi mu Karere ka Musanze,
kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Nzeri 2023.
Uyu mugabo aheruka i
Kigali ku wa 19 Nyakanga 2023 ubwo yari kumwe n’umuryango we mu biruhuko
byasize basuye Ingagi mu Birunga, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali n’ahandi.
Umunyamakuru wa Kiss Fm,
Sandrine Isheja wayoboye umuhango wo Kwita Izina afatanyije na Nkusi Arthur,
yavuze ko Kevin Hart yifuzaga “kubana natwe ariko ntibyamukundiye gusa hari
ubutumwa yohereje ndetse ubwo aheruka hano hari umwana w'ingagi mu bari baravutse
icyo gihe yise 'izina'.”
Mu mashusho yagaragajwe
yafashwe ubwo Kevin Hart yari mu Birunga, avugamo ko yagiriye ibihe byiza mu
birunga ubwo yari kumwe n’umuryango we basuye ingagi.
Kevin yavuze ko ibyo yabonye
bidasanzwe mu buzima bwe. Avuga ko 'Ndi kwiyumvamo u Rwanda ku rwego rwo hejuru’.
Uyu mukinnyi wa filime ukomeye ku Isi yavuze ko bishimishije kubera "ibihe
byiza nagize mu buzima bwanjye.'
Yavuze ko ibihe byiza yagiriye
mu Rwanda byarushijeho kuba byiza binyuze mu Kwita Izina umwana w'ingagi. Uyu
mugabo yavuze ko umwana yahaye izina ari uwo mu muryango wa Muhoza.
Avuga ko izina yahisemo
atari buri wese warihitamo. Ati "Ndabivuga kubera ko ngomba kwita ku
ngagi. Ntabwo ari ingagi ibonetse. Ni ingagi ngomba kumenya.”
Yavuze ko azakomeza
gukurikirana ubuzima bw'uyu mwana w'ingagi yise amazina. Yateye urwenya avuga
ko anakeneye icyemezo cy'amavuko cy'iyi ngagi, ndetse ngo akeneye Email na
nimero za telefoni kugirango azajye akomeza kuvugana n'ayo. Ingagi yayise ‘Gakondo’.
Ni ubwa mbere Kevin Hart
w’imyaka 44 y’amavuko yari ageze mu Rwanda. Izina rye ryatangiye kwiganza cyane mu
itangazamakuru no kuri Televiziyo Mpuzamahanga nyuma y’uko mu 2001, Judd Apatow
amuhisemo mu bakinnyi yifashishije muri ruhererekane rwa filime ‘Undeclared’
yatambukaga kuri Televiziyo.
Kuva icyo gihe
abashoramari muri filime baramubengutse; mu 2002 akina muri Paper Soldiers,
Scary Movie 3 (2003), Soul Plane (2004), In the Mix (2005), Little Fockers
(2010), Think Like a Man (2012), Grudge Match (2013), Ride Along (2014), About
Last Night (2014), Get Hard (2015);
Central Intelligence
(2016), The Secret Life of Pets film franchise (2016–2019), Ride Along 2
(2016), Captain Underpants: The First Epic Movie (2017), the Jumanji film
franchise (2017–), Night School yo mu 2018 n’izindi.
Urugendo rwe rwo gutera
urwenya rwaragutse mu buryo bukomeye aninjiza amafaranga menshi. Mu 2009
yashoye imari ashyira hanze album y’urwenya yise ‘I'm a Grown Little Man’ nyuma
mu 2010 asohora album yise ‘Seriously Funny’, ‘Laugh at My Pain (2011), Let Me
Explain (2013) ndetse na What Now? yo mu 2016).
Mu 2015, ikinyamakuru
Time Magazine cyamushyize ku rutonde rw’abantu 100 bavuga rikijya ku Isi.
Uyu mugabo yabonye izuba
ku wa 6 Nyakanga 1979, avukira mu Mujyi wa Philadelphia. Kuri Nyina witwa Nancy
witabye Imana mu 2007 ndetse na Se witwa Henry Hart.
Se wa Kevin Hart yagiye
afungwa mu bihe bitandukanye biturutse ku kuba yari yarabaswe no gukoresha
ikiyobyabwenge ya Cocaine.
Kevin Hart yigeze kuvuga
ko mbere y’uko atangira umwuga wo gutera urwenya, mu buto bwe yifuzaga kuba
umukinnyi wa Basketball akagera ku rwego rwo gukina muri shampiyona ya Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, N.B.A.
Uyu mugabo anagira
uruhare mu kuyobora ibirori bikomeye. Nko mu 2011 yayoboye itangwa ry’ibihembo
BET Awards, mu 2012 ayobora umuhango wo gutanga ibihembo MTV Video Music
Awards.
Kevin Hart amaze iminsi
atangaje ko ari kugendera mu kagare biri mu mpamvu zatumye
atabasha kugera i Kigali
Kevin Hart yagaragaje amarangamutima yo ku rwego rwo hejuru nyuma yo kwita izina Ingagi
Kevin yavuze ko ingagi yayise ‘Gakondo’ mu kugaragaza muco n'indagangaciro by'abanyarwanda, ari nabyo bishingiyeho umuhango wo kwita izina mu rugendo rw'iterambere
Ubwo yari i Kigali muri
Nyakanga 2023, Kevin Hart yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye
ku Gisozi
TANGA IGITECYEREZO