Vumilia Mfitimana, umuramyi ugezweho mu Badivantiste b'Umunsi wa Karindwi aho atumirwa mu bitaramo hafi ya byose by'abaririmbyi bo muri iri torero, ku nshuro ye ya mbere agiye gukorera igitaramo hanze y'u Rwanda.
Vumilia wize ibijyanye n'uburezi muri Kaminuza ya UTAB, amaze gukora indirimbo 23, iyo akunda kurusha izindi zose ni iyitwa "Nyigisha" (Abenshi bakunze kuyita numpa umugisha Yesu ujye unyibutsa gushima). Indirimbo ye ya mbere yageze hanze mu mwaka wa 2020 yitwa "Izabukuru".
Indirimbo ze zisamirwa hejuru, urugero iyo yise "Nyigisha" imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 850 mu myaka ibiri imaze kuri Youtube. Izindi zakunzwe cyane harimo "Amahoro", "Ibaga nta kinya", "Izabukuru", "Bya bindi", "Uzandinde gupfa kabiri", "Na n'ubu" n'izindi.
Uburyohe bw'indirimbo ze n'ijwi rye rinyura benshi, bituma atumirwa cyane hirya no hino mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, ibintu bigaragaza ko ari ku ibere kuko ari we ugaragara cyane mu bitaramo binyuranye yaba ibibera mu nsengero, mu bigo by'amashuri, mu bukwe n'ahandi.
Kuri ubu ategerejwe i Burundi mu gitaramo yatumiwemo na Dawn Joy Singes choir kizaba tariki 09 Nzeri 2023 ahitwa Sororezo. Cyatumiwemo andi makorali mensh y' i Burundi arimo Angel's Voice Kabingo, Alone Gospel Sehe, Salvation Ngagara, Ebenezer Kamenge, Patmos Kamenge n'ayandi.
Uyu muhanzikazi umaze imyaka 3 mu muziki, akaba atangiye gutumirwa i mahanga, yabwiye inyaRwanda ko "Nabyakiriye neza cyane nabifashe nko kwaguka, nishimira ko ubutumwa ntanga mu ndirimbo bwambutse bukagera mu baturanyi ndetse bakifuza gutarama nanjye. Nabishimiye Imana!".
Vumilia avuga ubutumwa ajyanye i Burundi "ni ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo". Ati "Tuzasangira amakuru meza amenywa n'abagenzi ko Umwami wacu Yesu aje kudutabara vuba cyane! Indirimbo zihumuriza imitima yabo bazitege. Ndizera ko Yesu azatunezeza".
Vumilia akunzwe cyane mu ndirimb "Nyigisha"
Arayoboye mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi
"Ibanga nta kinya", "Nanubu", "Nyigisha", ni zimwe mu ndirimbo wafata nk'ibendera ry'umuziki we
Byakugora kubona igitaramo cyo mu Badive kitatumiwemo Vumilia
Arashima Imana ko ubutumwa bwiza aririmba atangiye no kubugeza i Mahanga
Vumilia ni umuhanzi w'imena uzaririmba mu gitaramo gikomeye kizabera i Burundi
REBA INDIRIMBO "NYIGISHA" YA VUMILIA
REBA INDIRIMBO NSHYA YA VUMILIA
TANGA IGITECYEREZO