RFL
Kigali

Akebo kajya iwa mugarura! Prince Kid yituye Miss Iradukunda Elsa

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/09/2023 15:35
0


Akebo kajya iwa Mugarura, Ineza yiturwa indi, ni imigani y'ikinyarwanda yagufasha gusobanukirwa uburyo Prince Kid yahaye agaciro ibikorwa bya Miss Elsa wemeye kumwitangira agashyira ubuzima bwe mu kaga kandi ntacyo abuze.



Prince Kid yasabye anakwa Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa mu birori byari biryoshye ndetse bishimishije byanasigiye isomo inkumi n'abasore benshi muri iki gihe.

Kumva ko Prince Kid yakoze ubukwe na Miss Iradukunda Elsa nta gitangaza kirimo kuko n'abandi babukora ariko igitangaza kikaba ku byo banyuranyemo mu gihe urukundo rwabo rwari rutari rwabyara ikintu gikomeye. 

Ni iki cyabaye kugira ngo urukundo rwa Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid rusigire isomo ingaragu nyinshi mu Rwanda?

Ishimwe Dieudone uzwi nka Prince Kid ni we muyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yari ishinzwe gutegura Miss Rwanda mu myaka yatambutse aho imbere ye haciye ba nyampinga icyenda barimo Iradukunda Elsa. 

Mu mwaka wa 2019 nibwo hatangiye kuvugwa amakuru ko muri Miss Rwanda harimo ruswa ishingiye ku gitsina aho byavugwaga ko kugira ngo ugire aho ugera bisaba kubumbura ibibero hanyuma bagasigwa amavuta.

Urwego rw'igihugu rushinzwe iperereza RIB, rwatangiye gukora iperereza kuri ayo makuru yavugwaga kugira ngo ubyihishe inyuma aryozwe ibyo byaha akorera abakobwa yitwaje ububasha abafiteho ndetse n'ibyo yabagezaho.

Nyuma y'imyaka itatu RIB itangiye iperereza, nibwo yataye muri yombi umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yateguraya Miss Rwanda ashinjwa ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina yitwaje ububasha afite. 

Icyo gihe abo Prince Kid yavanye ku isuka akaburiza indege, nibo babaye aba mbere mu kumwigarama ndetse no kumushinja ibyaha bitandukanye banatanga ubuhamya.

Nubwo mu Rwanda hari abandi basore benshi bifuzaga Miss Iradukunda Elsa,  yishyize mu kaga ubwo yashakaga uburyo yafunguza Prince Kid wari umaze gutabwa muri yombi kandi ariwe wari waramufashije kugera aho ageze.

Miss Iradukunda Elsa hamwe n'umunyamategeko we batawe muri yombi ku Cyumweru, tariki 8 Gicurasi 2022, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB i Remera. Uyu mukobwa yari akurikirwanyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné ndetse no gukoresha impapuro mpimbano mu gihe umwunganizi we mu mategeko yaziraga kwemeza impapuro mpimbano. 

Haciyeho igihe nibwo Miss Iradukunda Elsa yaje gufungurwa nyuma y'uko ibyaha yari akurikiranyweho byabuze ibimenyetso bifatika byo gushingiraho ahamwa n'icyaha.

Amaze gufungurwa, Elsa yakomeje gukurikiranira hafi urubanza rwa Prince Kid kugeza aho afunguriwe ntabwo yigeze acika intege ahubwo yakomeje kunamba kuri Prince Kid.

Nyuma y'igihe kirekire nibwo mu kuboza Prince kid yafunguwe amaze kugirwa umwere ku byaha yari akurikiranyweho cyo guhohotera abakobwa ariko nyuma y'aho bitungurana kubona ubushinjacyaha bwongera kujuririra uyu mwanzuro Prince Kid asubira kuburana ariko ari hanze.

Iyo Prince Kid ahamwa n'ibyaha yaregwaga yari guhanishwa iki?

Icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato (rape) gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 10-15 hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.

Icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 5-7 , hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 1-2M.

Mu gihe icyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina gihanishwa igihano cy’igifungo kiri hagati ya 1-2, hakiyongeraho n’Ihazabu y’amafaranga ari hagati ya 100,000 -200,000.

Ubwo Prince Kid yafungurwaga, abantu benshi bahise batangira kwibaza icyo Prince Kid agiye kwitura Miss Iradukunda Elsa nyuma yo kumwitangira no gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Nyuma y'uko abantu bari bagifite ingingimira n'ibitekerezo bitandukanye, nibwo abanyarwanda bose bongeye kwemeza no gushimangira ubuhanga bw'abatubanjirije bavuze ko 'Akebo kajya iwa Mugarura kubera ko bitatinze ngo Prince Kid yiture Miss Iradukunda Elsa kubwo ineza yamugiriye.

Iyi nsigamugani "Akebo kajya iwa mugarura" bahuje n'ibikorwa bya Prince Kid isobanuye iki?

Akebo kajya iwa Mugarura ni umugani w'ikinyarwanda baca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico ye myiza. Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine ku ngoma itazwi neza ikirari.

Mugarura uwo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n’ubukire muri byose, imyaka n’amatungo , abantu baza kumucaho inshuro, akabereka ikibo cya mugerwa w’umuhinzi, umuhingiye yahingura akamuha inshuro ‘umuhinzi muri icyo kibo, hanyuma akamushyiriramo n’indi y’ubuntu. Abigenza atyo imyaka myinshi n'uje kumusaba inka nawe akayimuha, ndetse byarimba akamuha n’indi ya kabiri. Byibera aho.

Bukeye inshuti n’abana be baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n’imyaka ye, bati:”Dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara he? uzasigara umeze ute ? ejo uzasanga rubanda rukunnyega nta n’ukureba n’irihumye “.Mugarura akumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza, ntihagire uwumva ururimi rwe bigenda bityo kugeza igihe kirekire.Biba aho biratinda.

Bishyize kera, haza umuntu amugerageresha kumushuka, aramubwira ati ”Mugarura ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira, ariko nubwo tugushima bwose, njyewe ntacyo urampa none nje kugusaba inka eshanu zo kubaga”.

Mugarura aramwemerera amuha inka eshanu arazijyana.Azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora zirakunda ziroroka ziba amashyo atanu, rubanda babibonye batyo, barega Mugarura I Bwami ko yangiza ibintu bye dore ko uwangizaga inka bavugaga ko amara inka z’Umwami.

Ibyo byatumye umwami amugabiza rubanda baramunyaga ariko inka n’ibintu bye ntawabigabanye byatwawe na rubanda rwose rubyigabagabanije.

Nuko i Bwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu ku bintu by’ i Bwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane abura aho aba n’umugore we n’abana be bagumya kuzerera.Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri.

Uwo mugabo amukubise amaso, agira impuhwe ava mu nzu ye ya kambere ayiha Mugarura asigara mu nzu yo mu gikari hanyuma Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda rumenya ko yabonye icumbi hanyuma abo yagiriye neza batangira kujya bagenda ijoro bamushyira ibintu,ubwo kugenda n’ijoro batinyaga i Bwami.

Uwo Mugarura yahaye inshuro ebyiri akaza akamusubiza inshuro ndetse akabigira itetu mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka bamuzanira amafunguro, bamwe mu twibo abandi mu bitebo.

Bigeze aho benshi mu bo yagiriye neza bajya kumuhakirwa i Bwami ngo bamuhe umuriro.i Bwami baremera bamuha inka y’umuriro. 

Mugarura amaze kubona inka y’umuriro rubanda barishima noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu byo kumushimira bamwitura ineza yabagiriye.

Bukeye wa mugabo wazaga kumusaba ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (za zindi yagezaga mu rugo akazorora) yumvishe ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane. 

Arazinduka ajya kwa Mugarura acumbitse aramubwira ati ”Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro za nka wampaye zo kubaga uko ari eshanu narazoroye zabaye amashyo atanu none ngaya amashyo atatu nanjye ndasigharana abiri “.

Mugarura amushimana na rubanda barakomeza barahurura bamuzanira amaturo y’inka n’imyaka, abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo hanyuma yubaka imitiba n’ibigega

Nuko Mugarura asubira kuba umukungu ndetse arusha mbere aratunga, aratunganirwa.Uko rero niko rubanda bamuzanira ibintu bibuka uko yabagiriraga nibyo byiswe “Akebo kajya iwa Mugarura".

Ku wa 02 Werurwe 2023, nibwo Prince Kid yagiye imbere y'amategeko mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo yemeye imbere y'abantu n'amategeko ko yiyemeje kuzabana na Miss Elsa ubuzira herezo.

Nubwo yari agikurikiranwa n'ubutabera, ntabwo Prince Kid yigeze atezuka ku kwitura Elsa yiyemeza kujya kumusaba no gukwa imbere y'abantu.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kane  tariki 31 Kamana  2023. Wabereye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu busitani bwitwa Jalia Garden ugana i Kabuga.

Ni mu birori bitagaragayemo bamwe muri ba nyampinga Prince Kid yahaye ijambo mu Rwanda ndetse no ku Isi aho bya nyampinga 9 baciye imbere ya Prince Kid ari babiri bonyine babashije kwitabira ibirori by'ubukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa. 


Prince Kid yabereye urugero rwiza ingaragu. 


Miss Elsa Iradukunda yagaragaje urugero rwiza rw'urukundo rwa nyarwo mu gihe abantu bavuga ko rwakendereye.


Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa mu birori byari binogeye ijisho. 


Ku wa 02 Werurwe 2023 nibwo Prince Kid yasezeranye imbere y'amategeko na Miss Iradukunda Elsa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND