RFL
Kigali

Knowless yatomoye Clement ku munsi w'isabukuru ye

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:1/09/2023 9:35
1


Nyuma y'imyaka 7 bakoze ubukwe, Knowless yateye imitoma umugabo we Clement ku munsi w'isabukuru ye none ku itariki ya 01 Nzeri agaragaraza ko buri munsi urukundo akunda umugabo we ruhora rwiyongera.



Yifashishije amafoto menshi agaragaraza ibihe byiza bagiranye, Butera Knowless yagize ati "Nkomeza kugukunda cyane uko ibihe bigenda biza. Yewe na nyuma yo kurwana no kurira, nahitamo wowe iteka ryose. Isabukuru nziza mukunzi. Ndagukunda."

Clement nyiri Kina Music yatangiye gukundana na Knowless nyuma y'uko Knowless yari amaze gutandukana n'umuhanzi Safi Madiba kuri ubu usigaye atuye Canada. 

Uretse kuba Clement ari umugabo wa Knowless, ni umujyanama we mu muziki ndetse akaba ari nawe nyiri inzu ya Kina Music ireberera inyungu z'abandi bahanzi barimo Nel Ngabo.

Kugeza ubu, Knowless na Clement bamaze kugira umuryango w'abana batatu mu myaka irindwi bamaze babanye aho umuto muri bo yavutse mu ntangiriro z'uyu mwaka.


Knowless umaze kubyarana na Clement abana batatu, yavuze ko nta kintu na kimwe cyatuma adakunda Clement bamaze imyaka 7 barushinze.


Butera Knowless yatomoye umugabo we Clement ku munsi w'isabukuru ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwihoreye arbert1 year ago
    nibyiza cyane uwukunda wumva ari ntacyamubangamira icyo aricyo cyose ahubwo abadakunda abakunzi babo dore urugero ariko numvango harabakurikira ubutunzi urwo surukundo ndabasyigikiye uwiteka nabakomereze aho mubere abandi urugero murakoze nyagasani yezu kirisito nimuhorane uwiteka abagendi imbere mugende inyuma kandi abe ariwe ubavugira





Inyarwanda BACKGROUND