Kigali

Abo Umwami yahaye Amata nibo bamwimye amatwi! Ba Nyampinga 2 batashye ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:31/08/2023 21:08
5


Kuva mu 2014 kugeza mu 2022 hatanzwe Amakamba 9 ku bakobwa babaga bagowe n'ubuzima bagatangira kubaho ubuzima bwo guhora mu ndege. Si bose kuko habagamo n'abifite ariko bakeneye kwimurika ngo bafungurirwe indi miryango yabagejeje ku ntsinzi. Abatashye ubukwe muri bariya ba Nyampinga ni babiri.



Prince Kid yasabye anakwa Nyampinga w'u Rwanda wa 2017, Iradukunda Elsa.

Ni ibirori byari biryoheye ijisho ariko biryoheye iryinyo kuko abatumiwe ntibigeze bacogora kunywa buri kimwe wabaga ushoboye.

Umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku gicamunsi cya none tariki 31 Kamena 2023. Wabereye mu Murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo mu busitani bwitwa Jalia Garden ugana i Kabuga. Ni ahantu hihagazeho kuko inyubako yishyurwa miliyoni 2, 700 Frw. Gutaka iyi sale bihagaze Miliyoni 10,0000 Frw.

Tuve ku biciro twigarukire kuri za nkumi zahinduriwe ubuzima zikaba zitaje gushyingira mugenzi wabo Miss Iradukunda Elsa cyangwa se wenda Prince Kid wabicaje aho benshi baririraga. Abo umwami yahaye Amata bamwimye amatwi. Ni insigamugani ngiye kubanza kubasobanurira kugirango musobanukirwe. 

Insigamigani: Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso

Uyu mugani ngo: “Abo ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso, Abanyarwanda bawuca iyo bashaka kumvisha abandi ko abari ku ibere ry’ubutegetsi ari bo basabwa kubwitangira mbere y’abandi. Wakomotse kuri Ruganzu Bwimba ahagana mu mwaka wa 1300 (1264-1295).

Ku ngoma ya Ruganzu Bwimba; mu Gisaka hatwaraga umwami witwa Kimenyi Musaya. Uyu Kimenyi yari yararaguriwe ko umwana azabyarana n’umukobwa w’umwami w’u Rwanda ari we uzatsinda u Rwanda maze akabumbira hamwe Igisaka n’u Rwanda. Nibwo Kimenyi ashyize nzira aza gusaba umugeni umUmwami w’u Rwanda Nsoro Samukondo ariko asanga na we abahanuzi be baratahuye amayeri ya Kimenyi bamubuza kumuha umugeni. Samukondo yumviye abahanuzi be ndetse no mu murage yahaye uwamusimbuye ku ngoma ari we Ruganzu Bwimba, harimo no kutazigera ashyingira mushiki we Robwa mu Gisaka, ndetse anamusobanurira ibyago byateza u Rwanda.

Kimenyi amaze gutsemberwa n’umwami w’u Rwanda ko atazabona umugeni, yigiriye inama yo kunyura ku mugabekazi Nyakanga nyina wa Robwa na Ruganzu Bwimba, ndetse ananyura muri Nkurukumbi wari musaza w’Umugabekazi. Nyakanga na Nkurukumbi bemeye gushyingira Kimenyi Robwa mbere y’uko ajya kurongorwa yari yabanje kumvikana na Ruganzu ko nagera mu Gisaka agasama inda azabimumenyesha bagashaka umutabazi w’umucengeri.


Koko rero Robwa amaze gusama, yahise atuma kuri Ruganzu ngo bashake umutabazi. Abo basabye bose ko bajya yo barimo nyirarume Nkurukumbi barabyanze, bituma Ruganzu yigirayo. Nubwo umugabekazi yagerageje kumubuza ndetse agatambika umweko we mu nzira dore ko cyaziraga ko umuhungu yarenga umweko wa nyina; ntibyabujije Ruganzu gukomeza agatabara. Umugabekazi byamuriye mu nda yohereza Nkurukumbi wari wabyanze ngo agende abe ari we utabara maze Ruganzu aramuhakanira ati: “Ab’ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso”. Ubwo yari amubwiye ko nta mutabazi usubira inyuma kandi ko bigaragara ko ari Abanyiginya bene Ingoma bagomba kuyitabarira bakamena amaraso yabo; aho kuba Abasinga dore ko bari banabigaragajemo ubugwari!

Ubwo Nkurukumbi abwira Ruganzu ko agarukiye ingoma akaba yemeye kuba ari we uba umutabazi maze Ruganzu akisubirira yo. Icyo gihe Nkurukumbi yari asanze Ruganzu ahitwa i Nkungu na Munyaga ku giti cy’umuguruka. Kuva ubwo kugeza ubu bahita ku “Muguruka wa Nkurumbi”. Ni naho Ruganzu yaje kugwa kuko ari ho yatangirije intambara maze aza kwicwa n’Abanyagisaka apfa nk’umutabazi w’umucengeri. Ruganzu Bwimba rero akaba ari we mwami wenyine mu bami b’u Rwanda wabaye umutabazi w’ umucengeri.

Icyo gikorwa cy’umwami wemeye kumena amaraso abo kwa nyina babyangiriye; ni cyo cyabaye inkomoko y’umugani uvuga ngo: “ab’Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso”. Ab’Ingoma yahaye amata ni bo isaba amaraso : Bene ubutegetsi ni bo bagomba kuburwanaho byaba ngombwa bakaba ari na bo babupfira mbere y’abandi.

Mu bukwe bwa Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa

Hakabaye hitezwe ko ba Nyampinga guhera mu 2014 ubwo Miss Akiwacu Colombe mu 2015 Miss Kundwa Doriane, miss Rwanda 2016 miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Elsa umugore we, miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yitabiriye, miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yaje gushyigikira abageni, Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie utahabonetse, miss Rwanda 2021 Ingabire Grace utahageze na Miss Nshuti Divine Muheto wa 2022 utahakandagiye. 

Muri ba Nyampinga 9 habonetse babiri na Miss Iradukunda Elsa bashyingiranywe.

Ntibisanzwe ko umuntu agira uruhare mu buzima bwa muntu ngo nakenera abantu ababure aribyo iyi nkuru ishingiyeho kuko byari gusa neza iyo baza bose kumushyigikira. Mu bisonga habonetse abarimo Teta Ndenga Nicole, Umuratwa Anitha

Miss Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana utegerejwe ku Itariki 01 Nzeri 2023 mu Intare Arena I Rusororo saa Kumi ku Cyicaro cy'umuryango FPR Inkotanyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tyishime florence1 year ago
    Amahirwe Masa m zabyare nwororoke
  • Kadobo 1 year ago
    Abisi nuko ntawuneza rubanda
  • Emmanuel Maniraguha 1 year ago
    Ndabasuhuje ariko uyumusore wakoye ubundi nimwenende ko agarukwaho kenhsi!!!!!
  • Isingizwe Arlene1 year ago
    Ubundi se urinda uvuga ko abo Prince Kid yahaye amata aribo bamwimye amashyi, hari uwo Prince Kid yahaye ikamba kubw'impuhwe amufitiye?. Bariya bakobwa bose barabiharaniye kandi na Kid yarabifitemo inyungu ntabwo ari impuhwe za Kid zatumye baba aba miss.
  • Ntawuhigimana Samson1 year ago
    Imanibashyigikire



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND