U Buhinde ni kimwe mu bihugu byamamaye mu gukina filime z’urukundo, ndetse n’izindi z'ubutumwa butandukanye, ndetse zimwe ziracyarangaza abantu kubera uburyohe bwazo.
Filime zikirebwa na benshi zanditse amateka bitewe
no kuzamura amarangamutima y’abantu:
1. Anand
film
Anand ni filime yababaje abantu benshi, yavugaga
umuntu warwaye indwara idakira, nyuma yiyemeza kubaho yishimye mu iminsi ye
ya nyuma kugeza atabarutse. Muganga
wamukurikiranaga abonye ubugwaneza buri mu murwayi, yahise amwandikaho igitabo
kivuga inkuru ye.
2. Masoom
Ni filime yayobowe na Shekhar Kapur hakinamo
ibyamamare nka Nasseruddin Shah, Shaban Azmi, Jugal, Hansraj n’abandi. Yari ifite inkuru igaruka ku muryango wari wishimye cyane ubanye neza, ukaza
gusenyuka bitewe n’ikosa ry’umuntu umwe.
3. Sholay
Inkuru y’iyi filime ivuka ku musore wiciwe umuryango
we, hanyuma umukuru wa Polisi agategeka ko bahiga abagize uruhare muri ubwo
bwicanyi bagahanwa. Ni filime yababaje abantu benshi bituma yamamara irebwa na
benshi.
4. Dilwale Dulhania
Le Jayenge
Iyi filime y’urukundo igaruka ku mubano wa Raj wahuye
na Simran mu Burayi, bakaza guhura ntibahite bakundana, nyuma yo kugaruka mu Buhinde bagakundana urukundo rwashituye buri wese warebye iyi filime.
5. Bombay
Inkuru ibabaje yo muri iyi filime, yavugaga ku
rukundo rwabaye hagati y’umugabo w’umu Hindu n’umugore w’umusiramu, bakaza
gutorokera mu cyaro cya Mumbai bakabyarana abana babiri, ariko bakaza
gutandukana kubera kunanirwa guhuza mu myemerere. Byari bibabaje gusenya
urukundo rwabo bitewe n’amadini kandi bafite n’abana.
6. Mothe
India
Iyi filime yagaragaje ubutwari bw’umugore wakubiswe
n’ubukene afite abana b’abahungu arera wenyine, ariko akomeza kwihangana arwana
no kubitaho adatakaje umuco wa kibyeyi. Yibutsa igitsinagore
ko ari abanyembaraga.
7. Dev.D
Iyi ni imwe muri filime zifite inyigisho zo
gukebura urubyiruko, bakareka gufata imyanzuro yangiza ahazaza habo. Hakinamo
umusore wagize agahinda gakomeye nyuma yo gutandukana n’umukunzi we wo mu
bwana, akishora mu biyobyabwenge, n’umukobwa nawe akishora mu buraya, bose
bakangiza icyizere cy’imiryango yabo.
8. Solo
Iyi filime yakunzwe n’imbaga bitewe n’umusore
wamenyekanye nka “Rohit” akunda umwana wo mu bakire kandi akomoka mu muryango
ukennye, bikababaza se w’umukobwa.
9. Damini Film
Muri iyi filime, nyuma yo gufatwa ku ngufu mu rugo rwe, uwitwa Damini arwanira kubona ubutabera, bikanga, agakomeza guharanira kugaragaza ukuri ku byamubayeho kugeza abonye umwunganizi umufasha akabubona.
Agaragara yishimye kandi agafatwa nk’intwari. Iyi filime yigisha abantu kutarambirwa
kugeza babonye ibyiza bifuza.
TANGA IGITECYEREZO