RFL
Kigali

Mu Rwanda hagiye gutangizwa amarushanwa y’abakinnyi b’imikino y’amashusho 'Video Games'

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:31/08/2023 7:52
0


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangizwa amarushanwa y’abahanga mu gukina imikino yifashisha amashusho izwi nka ‘Video Games’ azatangirwamo ibihembo bitandukanye.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, Kompanyi ya Funky Monkey Arcade yatangaje ko bageze kure imyiteguro yo gutangiza amarushanwa y’abahanga mu gukina imikino yifashisha amashusho izwi nka ‘Video Games’ mu ndimi z’amahanga.

Ubuyobozi bw’iyi kompanyi isanzwe itanga Serivisi zirimo gukodesha umwanya abantu bakiniramo iyi mikino itandukanye, buvuga ko bwateguye aya marushanwa mu rwego rwo kuzamura impano z’abayikina zisa n’izapfukiranwe.

Ubuyobozi bwa Funky Monkey Arcade bwatangarije Itangazamakuru ko aya marushanwa yiswe ‘ eGamers Pro Championship in Rwanda ‘ azatangira tariki 02 Nzeri akageza tariki 29 Nzeri 2023.

Buvuga ko aya marushanwa aganyijemo ibice bitatu birimo tariki 02 Nzeri uzaba ari umunsi wo gutangiza ku mugaragaro, hakazahatana abantu 50 bakina imikino ibiri ariyo ‘Moto Combat’ y’imirwano ndetse na ‘FIFA’ y’umupira w’amaguru.

Ibindi bice birimo tariki 09 Nzeri aho hateganyijwe igikorwa cyo gutumira abahanga mu kuvanga umuziki [Aba-Djs], bagasusurutsa abazaba bahiswemo gukomeza mu kindi cyiciro ndetse hakabaho imikino ya gishuti. Igice cya Gatatu ni tariki 22 Nzeri 2023 aho hazabaho imikino ihanganisha abahanga mu gukina umukino wa ‘Billiards’

Tariki 29 Nzeri 2023 niwo munsi wa nyuma wo gusoza aya marushanwa aho abagera kuri 34 bazahatana mu yindi mikino itandukanye, bagatoranywamo batatu ba mbere bagomba guhembwa ibihembo birimo ibihumbi 250Frw bizahabwa uwa mbere, uwa kabiri azahembwa "Abonema" yo gukina ku buntu kugeza yujuje imikino ihwanye n'ibihumbi 50 Frw ndetse n’impamyabumenyi izahabwa uzaba uwa gatatu.

Shaffy Uwimana Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Funky Monkey Arcade yabwiye InyaRwanda ko aya marushanwa agiye gushyira igorora abanyarwanda cyane cyane urubyiruko rufite ubumenyi buhagije kuri iyi mikino, baburaga uburyo babumurikira rubanda.

Ati “ Aya marushanwa ya Video Games, hanze y’u Rwanda yinjiza amafaranga menshi kandi bitunze abantu benshi cyane. Ni imikino twizera ko izafasha abafite ubumenyi kubugeza kure ndetse no kubibyaza umusaruro mu buryo bwagutse.”

Yavuze ko aya marushanwa azitabirwa kuva ku myaka 16 kuzamura, azabera ku cyicaro cy’iyi kompanyi kiri ahazwi nka Rwandex, Gikondo muri Mundi Center, ku buryo bazafasha no kumurikirwa izindi serivise iyi kompanyi itanga zirimo gukodesha ibyuma byifashisha muri iyi mikino n’ibindi.

Kwiyandikisha muri aya marushanwa biri gukorerwa ku rubuga www.egamers.rw cyangwa ugahamagara nimero igendanwa Tel: 0784674639 ukishyura ibihumbi 5 Frw ndetse ugatanga indi myirondoro irimo nimero ya Telephone na E-Mail. Aya mafaranga azajya mu mushinga wo gufasha abakobwa babyariye mu rugo.


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda, hagiye gutangizwa amarushanwa y’abahanga mu mikino ya ‘Video Games’

Ubusanzwe abifuza gukina iyi mikino itandukanye bishyura 1000 Frw ku minota 15 ndetse n’ibihumbi 2000frw ku minota 15 mu gihe wakoresheje VR

Abitabiriye beretswe uburyo iyi mikino ikinwa

Ubuyobozi bwa ‘Funky Monkey Arcade’ buvuga ko aya marushanwa azitabirwa kuva ku myaka 16 kuzamura

Hari n’indi mikino ya ‘Billiards’ n’indi

Hari ibikoresho bihagije, ndetse binakodeshwa ku babyifuza

KANDA HANO WIYANDIKISHE MURI AYA MARUSHANWA

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza iki gikorwa cya 'Video Games'


AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND