Hamaze kumenyekana abahanzi bazasusurutsa abazitabiriye umuhango wo kwita amazina abana b'ingagi.
Mu gihe hari kubura amasaha abarirwa ku ntoki kugira ngo habe umuhango ngarukamwaka wo kwita izina abana b'ingagi 23 uzaba kuri uyu wa 5 mu gitondo ku itariki ya 1 Nzeri 2023, abahanzi b'intoranywa bazaririmba muri uyu muhango bamaze kumenyekana, ukaba ari umuhango uzaba ubaye ku nshuro yawo ya 19 ukazabera mu karere ka Musanze mu Kinigi.
Bimaze kumenyerwa ko uyu muhango uhuruza amahanga, bose baba bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka cyo kwita izina abana b'ingagi mu miryango10 y'ingagi, ukaba witabirwa n'abantu b'ingeri z'itandukanye harimo ibyamamare yaba mu muziki, Cinema, Umupira n'ahandi, ndetse n'abantu bafite ijambo rikomeye ku isi
Ibi birori rero biba birimo n'abahanzi batandukanye nk'uko byanabaye mu myaka yatambutse baba basusurutsa abantu baba babyitabiriye birumvikana kugira ngo umuhango urusheho kumera neza.
1. Bwiza
Bwiza nk'umwe mu bakobwa bahagaze neza mu muziki mu Rwanda no mu karere, akaba ari no mu bahanzi bari guhatana mu bihembo bya Trace Awards bikomeye muri Africa no ku isi, azasusurutsa abantu bazitabira umuhango wo kwita amazina abana b'ingagi.
Bwiza kandi anafite indirimbo nshya yise "Carry Me" kugeza ubu iri gukundwa n'abatari bake.
Bwiza uri mu bahanzikazi batanga icyizere mu muziki azasusurutsa abazitabira ibirori byo kwita izina bizaba kuwa Gatanu
2. Bull Dogg
Umuraperi Bull Dogg, umaze igihe kitari gito mu muziki nyaRwanda nawe ari mu bazitabira uyu muhango wo kwita izina abana b'ingagi ndetse anabasusurutse.
Bulldogg ni umwe mu bahanzi b'ubukombe mu muziki nyaRwanda kuko ari mu bawutangiye kera bagikorera mu itsinda rya Tuff Gangs, kugeza n'aho abandi bose basa nk'abasinziriyemo ariko we agakomeza akawunambaho ndetse agerageza kugendana n'ibigezweho.
Bull Dogg umwe mu baraperi bahagaze neza nawe azasusurutsa abantu kuwa 5
3. Ariel Wayz
Ariel Wayz kugeza kuri ubu nawe ari mu bahanzikazi bafite ibendera ry'umuziki wo mu Rwanda bahagaze neza mu muziki nyaRwanda ndetse benshi bakaba batanashidikanya ku buhanga bwe, abandi bakaba batanatinya kuvuga ko ari gutanga icyizere gikomeye mu muziki we cyane ko nawe kugeza kuri ubu ari mu bahatanye mu bihembo bikomeye bya Trace Awards.
Ariel Wayz nawe yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bazasusurutsa abazitabira umuhango wo Kwita Izina aho isi yose izaba ihanze amaso mu karere ka Musanze.
Ariel Wayz uhagaze neza mu muziki nawe azasusurutsa abantu kuwa 5
4. Riderman
Riderman ni umuhanzi nyarwanda uririmba mu injyana ya Hip Hop akaba n'umwanditsi w'indirimbo n'imivugo wabigize umwuga. Abantu benshi ntibatinya kuvuga ko uyu muhanzi ari umuraperi w'ibihe byose mu Rwanda bitewe n'ibigwi afite mu muziki Nyarwanda.
Riderman wibitseho igikombe gikomeye mu mateka ya Muzika yo mu Rwanda akaba ari PGGSS ubwo yabaga ku nshuro yayo ya 3 mu mwaka wa 2013, nawe ari mu bahanzi bazasusurutsa abazaba bitabiriye uyu muhango wo Kwita Izina.
Riderman ufatwa nk'umuraperi w'ibihe byose nawe azaririmba kuwa 5
5. Danny Vumbi
Semivumbi Daniel yamenyekanye ku izina rya Danny Vumbi mu muziki nyarwanda akaba ari umwanditsi ndetse n'umuhanzi w'indirimbo wakunzwe n'abatari bake hano mu Rwanda kuri ubu ndetse no mu myaka yatambutse.
Gukundwa kwe biterwa n'imiririmbire ye itangaje ndetse inakurura benshi. Benshi bakunda indirimbo ze kuko ziba zirimo ubutumwa butandukanye gusa ariko buririmbwe mu buryo bwo gusetsa, aribyo bikurura abantu kuzumva bakwanga bakunda.
Uyu muhanzi nawe kuri ubu akaba yahawe umwanya w'abahanzi bazaririmbira abazitabira umuhango wo kwita izina.
Danny Vumbi wari ukumbuwe nawe azigaragaza kuwa Gatanu
6. Senderi Hit
Eric Senderi Nzaramba ni umuhanzi nyarwanda uririmba injyana ya Afro Beat, wamenyekanye cyane ku mazina ya "Eric Senderi" cyangwa "Senderi Hit". Uyu muhanzi akaba ari umwe mu bakunze kwifashishwa mu bitaramo birimo gahunda za Leta n'ibindi bitaramo.
Imyaka amaze mu muziki, Senderi yayiherekesheje kwiyita amazina ajyanishije n’ibikorwa yagiye ageraho mu bihe bitandukanye. Ababyibuka neza ni abakurikiranye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, baribuka amazina adasanzwe nka ‘Ingwe y’umujyi’, Chris Brown w’i Kigali, Kamujyi n’ayandi.
Yaciye ibintu muri iri rushanwa! Yagiye yisanisha na buri Karere iri rushanwa ryagezemo, akizeza abakunzi be kuryegukana n’ibindi byatunguraga abantu. Uyu muhanzi waranzwe n’udushya tunyuranye mu muziki, ni umwe mu bamaze igihe kinini mu muziki kandi watanze ibyishimo mu nguni zinyuranye z’ubuzima.
Senderi Hit nk'umuhanzi w'udushya dutandukanye, nawe azasusurutsa abazitabira uyu muhango wo kwita izina.
Senderi nawe azaba ashyushya umunsi wo kuwa Gatanu
7. The Bless
Twizerimana Christian, uzwi ku izina rya The Bless mu muziki nyaRwanda ni imwe mu mpano zavumbuwe n’inzu itunganya umuziki ya Top 5 Sai. Akaba ari umuhanzi wamamaye cyane mu Karere ka Musanze ho mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda ari naho ibi birori bizabera, akaba ari naho akomoka.
Uyu nawe yahawe umwanya mu bahanzi bazasusurutsa abantu bazitabira uyu muhango wo kwita izina.
The Bless nawe azasusurutsa abazitabira ibi birori
8. May Lo
Umuhanzi May Lo nawe azaba ahabwa umwanya akaririmbira abazaba bitabiriye umuhango wo kwita izina uzaba ku munsi wo ku wa 5. Uyu muhanzi akaba ari umwanditsi n'umuhanzi w'indirimbo, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo ye yahuriyemo n'umuraperi Bull Dogg bise "Inyenyeri".
May Lo ari mu bahanzi bazaririmba kuri uyu wa 5
9. Zawadi
Zawazi ni umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba azwi ku izina rya Zawadi Mwiza. Ni umuhanzikazi ukunzwe n'abatari bake bitewe n'indirimbo ze benshi bavuga ko ari isana mitima ndetse zikaba zinabajyana mu mwuka ndetse no mu gakiza. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Twarahuye, Warakoze n'izindi.
Uyu muhanzikazi nawe azaba aririmba ari na ko ashyira mu mwuka abazitabira uyu muhango wo kwita izina.
Aba nibo bahanzi bazwi bategerejwe mu gususurutsa abantu bazaba bari mu Kinigi mu karere ka Musanze mu gikorwa cyo kwita izina abana b'ingagi, giteganijwe kuri uyu wa Gatanu mu gitondo ku itariki ya 1 Nzeri 2023.
Zawadi Mwiza ari mu bazaririmba mu birori byo kwita izina
TANGA IGITECYEREZO