Apotre Yongwe usanzwe akorera ivugabutumwa ku mbuga nkoranyambaga akanakora ibiganiro bisetsa bikanashimisha benshi, yahamije ko ari ubuyobe bukomeye kwiruka gusa mu by’Imana ugasiga inyuma iterambere ryawe, anashimangira ko yemera abashumba bafite ibikorwa bifatika bagezeho.
Apotre Yongwe
umenyerewe mu ivugabutumwa akorera ku mbuga nkoranyambaga aganira na InyaRwanda
yatangiye yihanangiriza umusobanuzi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Rocky
ku ngingo y’amaturo aherutse kuvugaho, amubwira kwita ku kazi ke ibyo mu
rusengero akabireka kuko ntabyo azi.
Aho yagize ati ''Uwo
Rocky uvuga ibyo iby’Imana ntabwo abizi azi ibyo mu muhanda n’ibya filime. Ubusanzwe
ni umuhanga rwose ariko ibyo mu rusengero ntabyo azi asengera he se? Aravuga
iby’amaturo uriya aratura? Rocky, ubwami wakorera ugakena ugasa nabi
sinkabukorere. Njye ubwami nkorera bukwambika neza bukakugaburira neza
bugahindura ubuzima bwawe.’’
Yongwe yanaboneyeho
avuga ko abapasiteri bigisha ko iby’Isi ntacyo bimaze abantu bakwiye gushaka
ijuru gusa bayobye kuko Roho nzima itura mu mubiri muzima anitangaho urugero
avuga ko yigisha abakristo gusa neza, bakarya neza kandi bakabaho neza.
Yifashishije ijambo
James Kabarebe yavuze mu minsi ishize ati '' ‘‘Igihugu cyacu nta Peterori nta Diyama, umutungo w’igihugu ni abanyarwanda bazi gukora.’’
Yongwe kandi yagiriye
inama urubyiruko rushaka kwivana mu bukene ababwira gukura amaboko mu mufuka
bagakora bagahera ku kazi gaciriritse nyuma kakazabahesha akeza kandi ntibacike
intege ngo baryamye batabonye intsinzi.
Apotre Yongwe yabwiye abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora bakirinda inyigisho z'ubuyobe zibabwira gushaka ijuru gusa
Apotre Yongwe yahakanye
ko nta mushumba afatiraho icyitegererezo kuko ntawe ukora nk’ibyo akora ahubwo
abahamagarira kuza kumwigiraho, anashimangira ko yemera abapasiteri bafite
ibikorwa bifatika bagezeho barimo Apotre Masasu, Bishop Rugagi, Apotre Dr Gitwaza,
Bishop Dr Masengo
Ati ‘‘Nemera abashumba
biyemera, nkemera abashumba bakoze ibintu binini bafite ibifatika nka bimwe
Apotre Mignone yakoze ejobundi. Njye sinemera abapasiteri bashonje birirwa
bancecekesha’’.
Yavuze ko ashyira
imbere ituro kugira ngo yubake insengero abone uko abwiriza ubutumwa, avuga ko
yasonzeye mu murimo w’Imana bihagije adakeneye gupfa nka Razaro (wo muri
Bibiliya) imbwa zimurigata mu birenge. Aho yavuze ko we azasohoza ubutumwa nka
Salomo akabaga intama n’inkoko ndetse akubakira imfubyi n’abapfakazi.
Apotre Yongwe unafite Televiziyo ye yitwa Yongwe TV yatangaje ko ari hafi kubaka inzu ndende aho yise
muri ‘Kigali y’Abarokore’ yemeza ko mbere yo kubaka ihema ry’Imana agomba kubanza
akubaka irye nk’uko Imana yabwiye abisiraheli ngo ‘nimubanze mwubake amahema
yanyu, numurangiza mwubake ihema ryanjye hagati muri mwe.’
Yongwe yavuze ko Bibiliya itagomba kubura ahubwo abanyarwanda bakwiye gukora batikoresheje bakishakamo igisubizo kirambye
Ati ‘‘Bibiliya igiye
kuva ku 15,000 Frw ikagera ku 75,000 Frw murumva tudakwiye gukura amaboko mu mifuka?
Ubu rero biradusaba gushyira amafaranga mu muryango wa Bibiliya. Dufite abakristu
b’abaherwe twakwishingira inganda muri Afurika zicapa Bibiliya tukihesha
agaciro nk’uko Perezida ahora abidushishikariza.’’
Apotre Yongwe yabwiye abamucecekesha ubu aje aje ndetse agiye kuvuga kurushaho, avuga ko Imana imusubije ubuto yaba umusirikare ariko yatinda kubona inyenyeri agahita avamo.
Yongwe yavuze ko ubuzima bwamwigishije kutirara.
">Reba ikiganiro kirambuye Inyarwanda yagiranye na Apotre Yongwe
TANGA IGITECYEREZO