Bitewe n’imiterere ya filime, amarangamutima y’umuntu aratandukana, ukaba wareba nyinshi kandi zose zikagukora ku mutima, gusa twaguhitiyemo urutondo rwa filime zaciye ibintu.
Dore urutonde rwa filime zakunzwe mu bihe byahise
zikarebwa na benshi zikandika amateka n'ubu zikaba zikirebwa nk'uko byatangajwe na New Vision:
1. Titanic
Filime ya “Titanic” ni filime yakunzwe ku Isi yose
bitewe n’inkuru yayo yagarutse ku rukundo rwa Jack na Rose.Iyi filime yayobowe
na James Cameron mu 1997 Ugushyingo, igaragaza umunezero abantu bari bafite
bagenda mu bwato bishimiye ndetse, yitsa ku rukundo rwa Jack na rose kugeza Jack apfuye n’abandi barenga 1500 bari mu bwato.
Ubwo Jack yabonaga ubuzima bwanze nta mahirwe yo
kurokoka yabwiye Rose ati “Nsezeranya ko uzarokoka,ugakomeza kurwana uko
byagenda kose, nubwo waba udafite ibyiringiro gute, nsezeranya nonaha. Roza nawe
ati “Ndagusezeranya”.
2. My
Left Foot (1989)
Iyi filime yashyizwe ahagaragara kuwa 24 Gashyantare
1989 igaruka ku nkuru y’umugabo wagize “Paralysis” kumugara igice cy’umubiri
ntigikore, akajya akoresha imirimo ye ikirenge cy’ibumoso cyane cyane ashushanya. Iyi
filime yarakunzwe cyane kuko yashishikarizaga abantu kwiyakira kandi bagakora
mu mbaraga zabo nkeya.
3. Psycho (1960):
Iyi filime yakunzwe cyane bitewe n’inkuru yagarukaga
ku munyamabanga wanyereje $400.000, igihe yari mu cyumba cya Hoteli yari acumbitsemo aza gufatwa ndetse ahita yirukanwa.
4. Some
like it Hot (1959)
Iyi filime yaririmo abagabo babiri b’abanyarwenya
biyoberanyaga bakigira nk’abagore ubwo bahigwaga na polisi bagerageza kuyicika. Yayobowe na Billy Wilder
mu 1959.
5. A
Separation (2011)
A separation ni filime yakinwe muri 2011 ikinwa
n'abanya Iran, umuryango wagaragaje urukundo nyakuri nyuma y'uko bahuye n’ikibazo
cyo kurwaza umwana indwara yo gutakaza ubushobozi bw’ubwonko nti bukore neza (Alzheimer), bakimukira
mu kindi gihugu kubwo kwita ku mwana.Iyi filime yagagaje urukundo nyakuri rw’umwana
n’umubyeyi.
6. Au
Hasard Balthazar (1966)
Iyi filime yakinwe n’Abafaransa, igaragaza uburyo
abantu bangaga indogobe bayitoteza, umugore wabaga wenyine wari wanzwe na
rubanda akaza kuyitaho ikamubera inshuti bituma bose bamumenya baramukunda.
7. The
Third Man (1949)
Iyi filime yagaragayemo umugabo w’umunyamerika Holly
Martins washimishijwe no kubona akazi bitewe n’inshuti ye Harry Lime ariko
umunezero we ntiwarambye kuko yaje kumva inkuru mbi ko uwahoze ari inshuti ye
yapfuye bitunguranye amera nk’uhungabanye.
8. The
Shawshank Redemption
Yanditswe na Darabont Frank aranayiyobora mu
1994.Iyi filime yavugaga ku bagabo babiri bafunzwe bazizwa icyaha
batakoze, ariko muri gereza baza kuba inshuti cyane, bakomeza kwizera ko ukuri
bafite n’urukundo ruzabafunguza.
9. City
Night
Iyi filime yanditswe n’icyamamare mu gusetsa Charlie
Chaplin ikinwa muri Mutarama tariki 30 mu mwaka wa 1931 . Uyu
munyarwenya yagaragaye muri iyi filime akusanya amafaranga yose akorera kugira
ngo abashe kugurira indabo umukunzi we.
10. 12 years a Slave
Iyi filime yayobowe na Steve McQueen kuya 31 Mutarama 2014,ikinamo abakinnyi barimo Lupita Nyongo umukinnyi w’umwirabura wakunzwe cyane.
Iyi filime yarebwe na benshi bitewe n’inkuru yayo yavugaga ku bucakara n’amacakubiri yari ashingiye ku ruhu n’ibindi, maze umwana w’imyaka 12 akagirwa umucakara mu mirima, bakagaragaza uburyo yakuze nabi mu gahinda yifuza ubwigenge.
TANGA IGITECYEREZO