Imyaka irenze ibiri umugabo witwa Nkurikiyinka Charles wamamaye nka Umukonyine muri filime “Umuturanyi” ya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton, itambuka ku muyoboro wa Youtube no kuri Zacu Tv.
Umuturanyi, iri muri filime zafashije abantu
kudaheranwa n’ubwigunge cyane cyane mu gihe basohokaga mu bihe by’icyorezo cya
Covid-19 cyatwaye ubuzima bw’ibihumbi by’abantu ku Isi.
‘Clapton’ yigeze kubwira InyaRwanda ko ibihe bya
Covid-19 byamusigiye gutangira gutekereza kwikorera byisumbuyeho, no kugaragaza
impano nshya muri cinema, kandi abona ari mu murongo wo kubigeraho.
Iyi filime yagaragaje impano z’abarimo Nkulikiyinka
Charles wamamaye nka Umukonyine, ahanini binyuze mu kwisanisha n’ubuzima bw’abo mu Mutara.
Impano ye ntiyashidikanyijwe, ndetse amashusho mato
yagiye ahererekanwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyo yabaga
yakinnye.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, ‘Umukonyine’
yavuze ko mu mashuri yisumbuye yize ku kigo kimwe na Clapton biri mu
byamufashije kwisanga muri iyi filime.
Ati “Clapton nigannye nawe hafi imyaka itandatu y’amashuri
yisumbuye. Twari tuziranye, twari inshuti. Yatangiye filime ‘Umuturanyi’
hashize igihe gito nsoje amasomo ya cinema, burya iyo utangiye ikintu ni bwo
ubona icyo ukeneye, birangira rero abonye ko ankeneye.”
Uyu mugabo yumvikanisha ko gukunda gukina filime atari
ibintu bya vuba, kuko yabyiyumvisemo cyera. Asobanura ko ari urugendo rurerure,
kandi byatumye akora uko ashoboye kugira ngo abashe gushyira itafari ku rugendo
rwa cinema mu Rwanda.
Mu rwego rwo kwinjira muri filime mu buryo bw’umwuga,
uyu mugabo yagiye kwiga amasomo ya Cinema mu ishuri ‘Kigali Film and Television
School’ nyuma ‘mbona amahirwe yo kujya muri filime ‘Umuturanyi’.
Avuga ko byamusabye kwinjirana ubudasa, bituma ahitamo
gukina nk'umukonyine’. Kandi avuga ko n’ubwo abantu bamubona nk’umuntu wakuriye
cyane i Nyagatare, ariko yageze mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2003.
Nta yindi filime aragaragaramo uretse filime ‘Umuturanyi’, ariko avuga ko hari izindi zizasohoka mu gihe kiri imbere.
Cinema
yagize uruhare mu izamuka rye muri ‘Hospitality’
Nkulikiyinka asobanura ko gutangira gukora muri Hotel
na za Restaurant ari ibintu yinjiyemo ‘nk’amahirwe ya nyuma’ nyuma y’uko yari
asoje amashuri yisumbuye. Mu mashuri yisumbuye yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi
bw’Isi.
Muri Mata 2014 ni bwo yatangiye urugendo rwa ‘Hospitality’
atangira akorera kuri Century Park&Chinese Restaurant, atangira yakira abantu
nyuma agirwa ukurikirana serivisi n’abakozi.
Yari amaze kugira ubumenyi buhagije ariko aho
yashakaga akazi hose yasabwaga ‘Certificate’ ishimangira ko afite ubumenyi mu
bijyanye na Hoteli na Restaurant.
Muri Nyakanga 2017 yasezeye kuri Century Park yerekeza
kuri The Hut [Muri iyo myaka yari Restaurant ikomeye cyane muri Kigali iyobokwa
na benshi].
Yahamaze imyaka itanu kuko yasezeye mu 2022 yerekeza
muri Uncle’s Restaurant yavuyemo yerekeza muri Giddy Up Bistro kuva kuri uyu wa
Kabiri tariki 29 Kanama 2022. Iyi Restaurant iherereye ku Kimihurura mu nyubako
imwe n’ahakorera akabyiniro kitwa La Noche.
Nkulikiyinka yabwiye InyaRwanda ko Cinema yagize
uruhare rukomeye mu iterambere ry’akazi asanzwe akora, bityo ntiyigeze aburira
umwanya igikorwa cyo gufata amashusho ya filime ‘Umuturanyi’ igihe cyose yabaga
akenewe.
Ati “Iyo hari igikorwa cyo gufata amashusho ya filime
abashinzwe gutegura filime ‘Umuturanyi’ babishyira ku murongo. Namwe murabibona
ko ari filime nini cyane, igihe cyo gufata amashusho mu cyumweru, njyewe rero
nkora umunsi umwe hanyuma nkatanga ibyo mba nsabwa byose, bizamara igihe runaka,
hanyuma nkaza nkasubira mu kazi kanjye.”
Uyu mugabo yumvikanisha ko igihe cyose umuntu amuhaye
akazi, akora ibirenze ibyo baba baravuganye, kandi akihuta mu nshingano ze mu
rwego rwo kugaragaza impamvu aba yaragasabye. Ati “Mba nshaka ko akazi gakorwa
kakarangira.”
Yavuze ko yemeranya n’umutima we ko gukina muri filime
byatumye anoza neza akazi ke ko gukora muri Hotel na Restaurant, kandi bimuhuza
n’abantu benshi barimo abafana be.
Ati ‘Hospitality ni ‘Business’ ikenera abakiriya. Cinema
yanyongereye umubare w’abantu banzi, hanyuma abo mbereka indi paji y’ubuzima
bwanjye.”
Nkulikiyinka avuga ko nta banga yihariye yisangije mu buzima ryatumye akomera muri cinema no muri Hospitaliy, uretse kubaha abo yasanze mu kazi, kandi akigira kuri buri umwe.
Ati “Ndi umuntu wubaha umuntu ufite icyo andusha, kandi nkagerageza
gukopera ku bandi. Nkunda kubaza..."
Yavuze ko buri gihe akunda gutega amatwi abamurusha
ubumenyi, ku buryo mu gihe gito ibyo bakora aba abasha kubikora.
Uyu mugabo avuga ko abasha gutandukanya ubuzima abantu
bamuzimo muri filime, ndetse n’ubuzima bwa buri munsi bw’akazi ko gukora muri
Restaurant.
Yakuze
yifuza kuba Umusirikare ariko yiyandikishije muri Polisi y’Igihugu
Uyu mugabo yavuze ko muri we yakuze yumva ashaka
kuzaba umusirikare ariko inzozi zaje gukendera muri we.
Avuga ko yiyumvagamo kuvamo umusirikare biturutse ku
kugurira mu miryango yavuyemo abasirikare ndetse yakundaga kubibona kenshi aho
bari batuye.
Nkulikiyinka avuga ko agisoza amashuri yisumbuye
byatangiye kumuvamo yumva yakwerekeza mu zindi ngingo z’ubuzima.
Yabanje kwifata mu gusubiza niba yarigeze yiyandikisha
mu kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda, ariko aza kuvuga ko yiyandikishije muri
Polisi y’u Rwanda.
Yavuze ko ‘hari ingingo zagiye zimugonga zirimo n’amashuri yasabwaga’ bituma atabasha gukomeza.
Ati “Nari
niyandikishije. Narenze n’aho bandikira […] Nari niyandikishije muri Polisi y’u
Rwanda, n’ibizamini nari narabitsinze…’
Yavuze ko yari yasoje amashuri yisumbuye, ari kwiga muri Kaminuza agiye muri Polisi y’u Rwanda bamubwira ko bitashoboka ko atangira kujya ku ikosi.
Nkurikiyinka Charles yatangaje ko kwinjira muri ‘Hospitality’ yabifataga nk’amahirwe
ya nyuma ku buzima bwe
Nkurikiyinka yavuze ko gukina muri filime ‘Umuturanyi’ byaturutse ku kuba ari inshuti y’igihe kirekire na Clapton
‘Umukonyine’ yabwiye abakiri bato gukunda kwiga no kwigira ku bandi kuko bifasha mu kazi ka buri munsi
Nkurikiyinka Charles yagizwe Umuyobozi wa Giddy Up
Biston iherereye ku Kimihurura
KANDA HANO UREBE KAMWE MU DUCE TWA FILIME ‘UMUTURANYI’ ‘UMUKONYINE’ AKINAMO
AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO