RFL
Kigali

Yiyandikishije muri Polisi! Urugendo rwa Nkulikiyinka wiyeguriye ‘Hospitality’ na Sinema wagizwe Umuyobozi wa Giddy Up Biston

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/08/2023 12:55
0


Imyaka irenze ibiri umugabo witwa Nkurikiyinka Charles wamamaye nka Umukonyine muri filime “Umuturanyi” ya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton, itambuka ku muyoboro wa Youtube no kuri Zacu Tv.



Umuturanyi, iri muri filime zafashije abantu kudaheranwa n’ubwigunge cyane cyane mu gihe basohokaga mu bihe by’icyorezo cya Covid-19 cyatwaye ubuzima bw’ibihumbi by’abantu ku Isi.

‘Clapton’ yigeze kubwira InyaRwanda ko ibihe bya Covid-19 byamusigiye gutangira gutekereza kwikorera byisumbuyeho, no kugaragaza impano nshya muri cinema, kandi abona ari mu murongo wo kubigeraho.

Iyi filime yagaragaje impano z’abarimo Nkulikiyinka Charles wamamaye nka Umukonyine, ahanini binyuze mu kwisanisha n’ubuzima bw’abo mu Mutara.

Impano ye ntiyashidikanyijwe, ndetse amashusho mato yagiye ahererekanwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibyo yabaga yakinnye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, ‘Umukonyine’ yavuze ko mu mashuri yisumbuye yize ku kigo kimwe na Clapton biri mu byamufashije kwisanga muri iyi filime.

Ati “Clapton nigannye nawe hafi imyaka itandatu y’amashuri yisumbuye. Twari tuziranye, twari inshuti. Yatangiye filime ‘Umuturanyi’ hashize igihe gito nsoje amasomo ya cinema, burya iyo utangiye ikintu ni bwo ubona icyo ukeneye, birangira rero abonye ko ankeneye.”

Uyu mugabo yumvikanisha ko gukunda gukina filime atari ibintu bya vuba, kuko yabyiyumvisemo cyera. Asobanura ko ari urugendo rurerure, kandi byatumye akora uko ashoboye kugira ngo abashe gushyira itafari ku rugendo rwa cinema mu Rwanda.

Mu rwego rwo kwinjira muri filime mu buryo bw’umwuga, uyu mugabo yagiye kwiga amasomo ya Cinema mu ishuri ‘Kigali Film and Television School’ nyuma ‘mbona amahirwe yo kujya muri filime ‘Umuturanyi’.

Avuga ko byamusabye kwinjirana ubudasa, bituma ahitamo gukina nk'umukonyine’. Kandi avuga ko n’ubwo abantu bamubona nk’umuntu wakuriye cyane i Nyagatare, ariko yageze mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2003.

Nta yindi filime aragaragaramo uretse filime ‘Umuturanyi’, ariko avuga ko hari izindi zizasohoka mu gihe kiri imbere. 

Cinema yagize uruhare mu izamuka rye muri ‘Hospitality’

Nkulikiyinka asobanura ko gutangira gukora muri Hotel na za Restaurant ari ibintu yinjiyemo ‘nk’amahirwe ya nyuma’ nyuma y’uko yari asoje amashuri yisumbuye. Mu mashuri yisumbuye yize Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.

Muri Mata 2014 ni bwo yatangiye urugendo rwa ‘Hospitality’ atangira akorera kuri Century Park&Chinese Restaurant, atangira yakira abantu nyuma agirwa ukurikirana serivisi n’abakozi.

Yari amaze kugira ubumenyi buhagije ariko aho yashakaga akazi hose yasabwaga ‘Certificate’ ishimangira ko afite ubumenyi mu bijyanye na Hoteli na Restaurant.

Muri Nyakanga 2017 yasezeye kuri Century Park yerekeza kuri The Hut [Muri iyo myaka yari Restaurant ikomeye cyane muri Kigali iyobokwa na benshi].

Yahamaze imyaka itanu kuko yasezeye mu 2022 yerekeza muri Uncle’s Restaurant yavuyemo yerekeza muri Giddy Up Bistro kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kanama 2022. Iyi Restaurant iherereye ku Kimihurura mu nyubako imwe n’ahakorera akabyiniro kitwa La Noche.

Nkulikiyinka yabwiye InyaRwanda ko Cinema yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’akazi asanzwe akora, bityo ntiyigeze aburira umwanya igikorwa cyo gufata amashusho ya filime ‘Umuturanyi’ igihe cyose yabaga akenewe.

Ati “Iyo hari igikorwa cyo gufata amashusho ya filime abashinzwe gutegura filime ‘Umuturanyi’ babishyira ku murongo. Namwe murabibona ko ari filime nini cyane, igihe cyo gufata amashusho mu cyumweru, njyewe rero nkora umunsi umwe hanyuma nkatanga ibyo mba nsabwa byose, bizamara igihe runaka, hanyuma nkaza nkasubira mu kazi kanjye.”

Uyu mugabo yumvikanisha ko igihe cyose umuntu amuhaye akazi, akora ibirenze ibyo baba baravuganye, kandi akihuta mu nshingano ze mu rwego rwo kugaragaza impamvu aba yaragasabye. Ati “Mba nshaka ko akazi gakorwa kakarangira.”

Yavuze ko yemeranya n’umutima we ko gukina muri filime byatumye anoza neza akazi ke ko gukora muri Hotel na Restaurant, kandi bimuhuza n’abantu benshi barimo abafana be.

Ati ‘Hospitality ni ‘Business’ ikenera abakiriya. Cinema yanyongereye umubare w’abantu banzi, hanyuma abo mbereka indi paji y’ubuzima bwanjye.”

Nkulikiyinka avuga ko nta banga yihariye yisangije mu buzima ryatumye akomera muri cinema no muri Hospitaliy, uretse kubaha abo yasanze mu kazi, kandi akigira kuri buri umwe.  

Ati “Ndi umuntu wubaha umuntu ufite icyo andusha, kandi nkagerageza gukopera ku bandi. Nkunda kubaza..."

Yavuze ko buri gihe akunda gutega amatwi abamurusha ubumenyi, ku buryo mu gihe gito ibyo bakora aba abasha kubikora.

Uyu mugabo avuga ko abasha gutandukanya ubuzima abantu bamuzimo muri filime, ndetse n’ubuzima bwa buri munsi bw’akazi ko gukora muri Restaurant.

Yakuze yifuza kuba Umusirikare ariko yiyandikishije muri Polisi y’Igihugu

Uyu mugabo yavuze ko muri we yakuze yumva ashaka kuzaba umusirikare ariko inzozi zaje gukendera muri we.

Avuga ko yiyumvagamo kuvamo umusirikare biturutse ku kugurira mu miryango yavuyemo abasirikare ndetse yakundaga kubibona kenshi aho bari batuye.

Nkulikiyinka avuga ko agisoza amashuri yisumbuye byatangiye kumuvamo yumva yakwerekeza mu zindi ngingo z’ubuzima.

Yabanje kwifata mu gusubiza niba yarigeze yiyandikisha mu kwinjira mu Ingabo z’u Rwanda, ariko aza kuvuga ko yiyandikishije muri Polisi y’u Rwanda.

Yavuze ko ‘hari ingingo zagiye zimugonga zirimo n’amashuri yasabwaga’ bituma atabasha gukomeza. 

Ati “Nari niyandikishije. Narenze n’aho bandikira […] Nari niyandikishije muri Polisi y’u Rwanda, n’ibizamini nari narabitsinze…’

Yavuze ko yari yasoje amashuri yisumbuye, ari kwiga muri Kaminuza agiye muri Polisi y’u Rwanda bamubwira ko bitashoboka ko atangira kujya ku ikosi.    

Nkurikiyinka Charles yatangaje ko kwinjira muri ‘Hospitality’ yabifataga nk’amahirwe ya nyuma ku buzima bwe

Nkurikiyinka yavuze ko gukina muri filime ‘Umuturanyi’ byaturutse ku kuba ari inshuti y’igihe kirekire na Clapton 

‘Umukonyine’ yabwiye abakiri bato gukunda kwiga no kwigira ku bandi kuko bifasha mu kazi ka buri munsi 

Nkurikiyinka Charles yagizwe Umuyobozi wa Giddy Up Biston iherereye ku Kimihurura

  

KANDA HANO UREBE KAMWE MU DUCE TWA FILIME ‘UMUTURANYI’ ‘UMUKONYINE’ AKINAMO

">

AMAFOTO: Freddy Rwigema- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND