RFL
Kigali

Adele arifuza kubyarana n'umukunzi we Rich Paul

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/08/2023 10:24
0


Umuhanzikazi w'icyamamare, Adele, yakomoje ku kuba urukundo rwe na Rich Paul bamaranye imyaka 2 n'igice rwashinze imizi ndetse avuga ko yifuza ko babyarana mu gihe cya vuba.



Umwongerezakazi Adele Laurie Adkins, ni umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wubatse izina ku rwego mpuzamahanga, kubera ibihangano bye n'ijwi rye rinyura benshi. Uyu muhanzikazi uherutse kwimukira mu nzu imwe n'umukunzi we Rich Paul, bamaranye imyaka 2 n'igice mu munyenga w'urukundo, kuri ubu yavuze ko yifuza ko babyarana mu gihe cya vuba.

Ibi yabivugiye mu gitarami cye ubwo yarari ku rubyiniro. Adele ukunze kuganira n'abafana be bitabiriye igitaramo cye, yabonye umugore utwite wazanye n'umugabo we maze ababaza uko biteguye kwibaruka ndetse ababaza niba baramaze guhitamo amazina y'umwana. Ntibyatinze uyu mugore nawe amubaza niba ajya atekereza kwibaruka undi mwana.

Adele yavuze ko yifuza kubyarana n'umukunzi we Rich Paul mu gihe cya vuba

Adele w'imyaka 35 y'amavuko yahise asubiza ati: ''Yego nanjye ndifuza kubyara. Maze igihe mbitekerezaho kuko sinkishidikanye ku mubano wanjye na Paul. Nari naririnze guhita byara gusa ubu aho urukundo rwacu rwageze ntacyatubuza kubyarana. Ndifuza kumubyarira kuko nziko nawe abyifuza. Imana iramutse impaye umukobwa namwita Lauren nubwo nziko Paul ataryemera''.

Hollywood Life yatangaje ko iyi ari inshuro ya kabiri Adele yavugaga yifuza kubyarana n'umukunzi we Rich Paul w'imyaka 34. Inshuro ya mbere yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Oprah Winfrey mu 2022 ari naho yatangarije ko Rich Paul yamufashije mu gutunganya album aheruka gusohora yise '30'.

Adele na Rick Paul bamaranye imyaka 2 n'igice mu munyenga w'urukundo

Umuhanzikazi Adele asanzwe afite umwana w'umuhungu w'imyaka 10 yabyaranye n'umugabo we wa mbere witwa Simon Konecki barushinze mu 2018 bagahana gatanya mu 2021. Rich Paul nawe afite umwana w'umukobwa w'imyaka 7 yabyaranye n'umugore baherutse gutandukana. Aba bombi bakundanye bari bamaze guhana gatanya kubo bari barashakanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND