Abakinnyi ba filime bakomeye, Usanase Bahavu Jannet na Ingabire Pascaline wamamaye nka Samantha muri filime, bashyize akadomo ku makimbirane bagiranye yari amaze imyaka itatu, yatumye badacana uwaka, buri umwe akavuga undi uko ashatse mu biganiro yagiye agirana n'itangazamakuru.
Kutumvikana kw'aba bombi kwatangiye kwigaragaza kuva
mu myaka itatu ishize. Ndetse, unyujije amaso ku mbuga zitandukanye cyane cyane
nka Youtube huzuyeho ibiganiro bitandukanye buri umwe agaruka kuri mugenzi we.
Ingabire niwe wakunze kugaragara cyane mu biganiro
abazwa kuri iyi ngingo bitandukanye na Bahavu.
Hari n'ikiganiro Ingabire Pascaline yigeze kugirana na
Isimbi Tv kimaze imyaka ibiri, cyahawe umutwe (Title) ugira iti "Diane
twarashwanye. Nyuma y'ubukwe bwanjye umubano waranze|Samantha noneho ahishuye
icyo bapfuye."
Muri iki kiganiro, Ingabire yavuze ko igihe cyageze
akabona ubushuti bwe na Bahavu bugera ku iherezo.
Ingabire ‘Samantha’ yagowe no gusubiza impamvu yo
gushwana na Bahavu, ariko avuga ko hari ibyazambije umubano w'abo.
Ati "Bibaho ko abantu bashobora kuba inshuti
ntibahuze. Ubushuti bw’abo bukarangira. Ntabwo navuga ngo turangana [...] gusa
ntabwo tukiri inshuti... Bibaho ko abantu bashobora kuba ari inshuti bikagera
aho badahuza...'
Ingabire yumvikanishije gushwana kw'abo kutaturutse ku
kazi ka filime bahuriyemo, ahubwo 'ni kamere zacu zitahuje'.
Yasobanuye ko ubushuti bw'abo bwazambye mbere y'uko
buri wese atangira kwikorera filime ze bwite. Avuga ko batigeze bashwana kubera
ibikorwa bya buri umwe, kandi abagabo b'abo ntibigeze babyivangamo.
Ingabire yumvikanishije ko muri Nyakanga 2020 ari bwo
'ubushuti bwacu bwageze ku iherezo'.
InyaRwanda ifite amakuru avuga ko kuri uyu wa Kabiri
tariki 29 Kanama 2023, ari bwo aba bombi bateye intambwe idasubira inyuma
biyemeza kuzahura umubano w'abo.
Bahavu yari asanzwe akina muri filime 'Inzozi' ya
Ingabire. Akimara kuva muri iyi filime, abantu bibajije uko byagenze ariko
Ingabire asubiza ko byatewe n'uko filime yarangiraga.
Ingabire yavuze ko atitabiriye ibirori byo gusezera
ubukumi 'Bridal Shower' bya Bahavu kubera ko 'nta muntu wantumiye'.
Aba bagore bombi ni abahanga muri filime. Buri umwe
afite filime igezweho kandi ikomeye, nka Pascaline yateguye filime zirimo
'Inzozi' ni mu gihe Bahavu ategura filime zirimo 'Impanga'.
Mu kiganiro yagiranye na Chita Magic ku wa 9 Gicurasi
2021, Bahavu yirinze kuvuga ku mubano we na Ingabire Pascaline asaba ko babahuriza
mu kiganiro, bakabazwa ku mpamvu ubushuti bw'abo bwakonje.
Ati "Ikiganiro twaba turi kumwe nicyo cyaba cyiza
kurushaho." Yavuze ko akiri inshuti na Ingabire 'kuko nziko nta kibi
anyifuriza'.
Mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram,
Bahavu yagaragaje ko itariki ya 29 Kanama 2023 idasanzwe mu buzima bw’abo,
ashima Imana kuko ‘buri gihe umugambi wawe uhora ari mwiza ku buzima bwacu’.
Ati “Uwiteka atubereye maso.’ Yashimye Ingabire Pascaline amusabira umugisha ku
Mana.
Mu gihe cy’imyaka itatu ishize byari bigiye kubona
ifoto aba bombi bari kumwe, ndetse hari abavuga ko batigeze bahura n’umunsi n’umwe
kuva bacana umubano.
Bahavu yiyunze na Ingabire Pascaline nyuma y’imyaka itatu badacana uwaka
Ingabire na Bahavu bakunze kuterura impamvu zashyize umubano w’abo hasi
Bamwe mu bakoresha urubuga rwa Instagram bagaragaje ko
bishimiye kongera kwihuza kw’aba bombi
Bahavu yashimye Imana yongeye kumuhuza n’inshuti ye y’igihe kirekire bahuriye mu ruganda rwa filime
BAHAVU YATANGIYE GUKORA IBIGANIRO BIMUHUZA N'ABATURAGE
REBA HANO KAMWE MU DUCE KA FILIME 'INZOZI' ITEGURWA NA PASCALINE
AMAFOTO: UMUCYO STUDIO
TANGA IGITECYEREZO