Ibyari ubwumvikane byahindutse urubanza hagati y'umupira w'amaguru mu Rwanda na Senegal ku hantu umukino wa nyuma wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika hagati y'ibi bihugu uzabera.
Ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ndetse n'ishyirahamwe ry'umupira
w'amaguru muri Senegal bakomeje kwitaba ba mwana ku gihugu kizakira umukino wa
nyuma wo mu itsinda L, uzahuza u Rwanda na Senegal mu gushaka itike y'igikombe
cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha.
Uyu
mukino wo kwishyura, ugiye kuba usanganira umukino ubanza u Rwanda rwagombaga
kwakira ariko ukabera muri Senegal. Tariki 7 Kamena 2022, nibwo u Rwanda
rwagombaga kwakira Senegal mu mukino wagombaga kubera kuri Sitade mpuzamahanga
y'akarere ka Huye.
Kubera
ikibazo cya Sitade CAF yavuze ko itujuje ibyangombwa, u Rwanda na Senegal
bumvikanye ko u Rwanda ruzakirira Senegal muri Senegal, ariko umukino wo
kwishyura ukabera mu Rwanda mu gihe Sitade ya Huye yaba yarahawe ibyangombwa.
Mu
gihe umukino wo kwishyura wegereje doreko uzaba tariki 9 Nzeri uyu mwaka,
ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal ryabwiye u Rwanda ko
ryabivuyemo.
Senegal iravuga ko igihe umukino uzabera bigoye kuba babona abakinnyi babo bakina hanze, kuko kuza bajya muri Senegal byoroshye kurushya bakajya muri Senegal nyuma bakaza no mu Rwanda
Ishyirahamwe
ry'umupira w'amaguru mu Rwanda rikibona ibyo naryo ryanditse ibaruwa ndende
rimenye Sha CAF ko Senegal iri gukora ibintu bitaribyo.
Muri
iyo baruwa FERWAFA ivuga ko niba Senegal bari bumvikanye ko umukino wo
kwishyura uzabera mu Rwanda mu gihe Sitade izaba yemewe, Senegal yakabaye iza
mu Rwanda kuko Sitade ubu iri ku rwego rwa CAF.
Muri
iyi baruwa ya FERWAFA, ivuga ko bagiranye amasezerano na Senegal kugira ngo
buri gihugu abafana bazabashe kubona uyu mukino n'ikipe yabo.
FERWAFA
ikomeza ivuga ko indi ngingo ikomeye ari uko, umukino wabereye muri Senegal u
Rwanda rwakiriye, rutigeze rwishyuza ifaranga ryo ku kibuga, ndetse buri kimwe
cyose bimenye nk'ikipe iri mu rugo, kandi bakanishyura abasifuzi nk'uko ikipe
iri mu rugo ibigenza.
Ibyo byose rero, FERWAFA irasaba ko umukino wo kwishyura wabera mu Rwanda inzira z'umukino wa mbere uko zagenze n'umukino wo kwishyura zikaba ariko zigenda.
Hari
amakuru ava muri Senegal avuga ko mu gihe u Rwanda rwakomeza gutsimbarara, n'ubundi
basabwa kuza muri Senegal nabo bagakorerwa buri kimwe ndetse bashaka kwishyuza
umukino nabyo bakabihabwa.
Umukino ubanza u Rwanda rwatsinzwe igitego 1-0 mu minota ya nyuma gitsinzwe na Sadio Mane
TANGA IGITECYEREZO