RFL
Kigali

NKORE IKI: Mwarimu wanjye akomeje kunsaba ko turyamana, ese mutange ku buyobozi bw'ikigo?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/08/2023 9:20
0


Umukobwa uri mu mashuri ya Kaminuza yagishije inama ku kibazo afite cyo kuba akomeje gusabwa urukundo n’umugabo ubigisha yemeza ko ageze mu zabukuru.



Uyu mukobwa yavuze ko kuva yavuka atari yaryamana n’uwo ariwe wese bityo akaba yumva yatamaza mwarimu, gusa agaragaza ko yabuze amahitamo.

Mu magambo ye yagize ati: ”Mu by’ukuri mungire inama pe, mwarimu unyigisha muri kaminuza (Lecturer) amaze kunsaba ko turyamana inshuro nyinshi, njye nkabibonamo agasuzuguro kuko ni umusaza;

Ntabwo tungana kandi amakuru mfite ni uko abakobwa bose bo muri kaminuza yabanyuzemo abasaba ibyo bintu bamwe bakamutamaza, abandi bakamwemerera akabigira akamenyero.

Mu minsi ishize amaze kutwigisha yanyuze kuri telefone yanjye arampamagara, ambwira amagambo mabi ntavugira hano, nyuma aranyandikira hose akajya ambwira ikintu kimwe ashaka kuntereta.

Namubwiye ko mfite umukunzi arambwira ngo nimureke ibyo dukora ntacyo bitwaye. Mu by’ukuri, kugeza ubu nabuze amahitamo, ese mutange ku buyobozi bw’ikigo nshake aho atuye ari bo mbwira ibi bintu, nkora iki?”.

Mu rwandiko rw’uyu mukobwa yagaragaje ko hari abarezi bo mu mashuri ya kaminuza n’abandi bagira ingeso yo gusagararira abo batazi bitwaje amasomo bigatuma bangiza bamwe mu rubyiruko rutazi ubwenge, abasaba gucika kuri uwo muco ndetse bakamenya kwiyubaha no kubaha umwanya baba barimo nk’abarezi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND