RFL
Kigali

Imyitwarire idakwiriye kuranga abashakanye hagamijwe kubahana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:29/08/2023 8:32
0


Kubahwa ni igenzi cyane , mu gihe wowe n’uwo mwashakanye mukeneye umubano udasanzwe wuzuyemo kubahana hari ibyo musabwa kwigomwa ndetse mukanagira nyambere hagati yanyu.



Burya buri umwe mu bakundana akwiriye kumenya ko urukundo rwanyu ariyo Si ye bityo  akarushaho kuba umunyakuri, umwizerwa ndetse n’umuziranenge kugira ngo mugenzi we atabibabariramo cyangwa akagaragara nk'utubashywe haba kuri we no kuri rubanda.

Kubabaza uwo mwashakanye binyuze mu magambo cyangwa mu bundi buryo ni cyo kintu kibi kibaho abantu benshi bakora , ingo zabo zikaba amateka.Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu byo kwirinda kubashaka kubana akaramata.

1.Kwirinda guhora ushimangira amakosa y’uwo mwashakanye

Nibyo birashoboka ko afite amakosa ariko ntabwo ari byiza ko uhora uyagarukaho umunsi ku munsi.Guhora uyagarukaho bituma yiyumva nk’udakunzwe cyangwa nk’utitaweho bityo akaba yababara cyane bishobora kugeza urugo rwanyu ku iherezo.

2.Guhora ugarura ahahise hawe n’abandi batari we

Ibibintu bituma uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana, ahorana umujinya no gufuha .Urukundo rwawe rwararangiye , ahasigaye ni ahawe nawe ndetse biba byiza ko  wabyibagirwa burundu kugira ngo bitavaho bigusenyera inzu umaze kuzuza ariyo rukundo rwawe n’uwo muri kumwe.

3.Kudashyigikira ibitekerezo bye

Niba murimo gusangira ibitekerezo ku kintu runaka mushaka gukora.Ni byiza ko mushyigikira ibitekerezo bye kandi ukabishyigikira neza ku buryo biza no mu myanzuro.Burya iyo umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye atibonye mu myanzuro y’urugo rwanyu, ntabwo yishima.

4.Kwirinda amazimwe

Niba uziko ugira amazimwe tangira kuyirinda kuko ashobora gusenya urugo rwawe vuba na bwangu.

5.Iga kugira ibanga

Menya ko kugira ibanga ari intwaro ikomeye cyane hagati y’abashakanye.Umunsi wamennye amabanga mufitanye umenye ko urugo rwanyu narwo ruzaba rugeze kumusozo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND