Kubahwa ni igenzi cyane , mu gihe wowe n’uwo mwashakanye mukeneye umubano udasanzwe wuzuyemo kubahana hari ibyo musabwa kwigomwa ndetse mukanagira nyambere hagati yanyu.
Burya buri umwe mu bakundana akwiriye kumenya ko
urukundo rwanyu ariyo Si ye bityo akarushaho kuba umunyakuri, umwizerwa
ndetse n’umuziranenge kugira ngo mugenzi we atabibabariramo cyangwa akagaragara
nk'utubashywe haba kuri we no kuri rubanda.
Kubabaza uwo mwashakanye binyuze mu magambo cyangwa mu
bundi buryo ni cyo kintu kibi kibaho abantu benshi bakora , ingo zabo zikaba
amateka.Muri iyi nkuru turagaruka kuri bimwe mu byo kwirinda kubashaka kubana
akaramata.
1.Kwirinda
guhora ushimangira amakosa y’uwo mwashakanye
Nibyo birashoboka ko afite amakosa ariko ntabwo ari
byiza ko uhora uyagarukaho umunsi ku munsi.Guhora uyagarukaho bituma yiyumva nk’udakunzwe
cyangwa nk’utitaweho bityo akaba yababara cyane bishobora kugeza urugo rwanyu
ku iherezo.
2.Guhora
ugarura ahahise hawe n’abandi batari we
Ibibintu bituma uwo mwashakanye cyangwa uwo mukundana,
ahorana umujinya no gufuha .Urukundo rwawe rwararangiye ,
ahasigaye ni ahawe nawe ndetse biba byiza ko wabyibagirwa burundu kugira ngo
bitavaho bigusenyera inzu umaze kuzuza ariyo rukundo rwawe n’uwo muri kumwe.
3.Kudashyigikira
ibitekerezo bye
Niba murimo gusangira ibitekerezo ku kintu runaka
mushaka gukora.Ni byiza ko mushyigikira ibitekerezo bye kandi ukabishyigikira
neza ku buryo biza no mu myanzuro.Burya iyo umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye
atibonye mu myanzuro y’urugo rwanyu, ntabwo yishima.
4.Kwirinda
amazimwe
Niba uziko ugira amazimwe tangira kuyirinda kuko
ashobora gusenya urugo rwawe vuba na bwangu.
5.Iga kugira
ibanga
Menya ko kugira ibanga ari intwaro ikomeye cyane
hagati y’abashakanye.Umunsi wamennye amabanga mufitanye umenye ko urugo rwanyu
narwo ruzaba rugeze kumusozo.
TANGA IGITECYEREZO