Kigali

APR FC itangiye shampiyona yerekera Police FC uko bigenda - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:28/08/2023 17:54
0


Igitego cya Shaiboub ku munota wa 40 ni cyo cyatandukanyije amakipe abiri ashingiye ku nzego z'umutekano, ariyo APR FC na Police FC.



Wari umukino usoza umunsi wa kabiri wa shampiyona, wakinwe kuri uyu wa Kabiri, aho ikipe ya APR FC yari ikinnye umukino wayo wa mbere nyuma yaho ufungura shampiyona wari ubaye ikirarane.  APR FC yashakaga kwihorera kuko muri Mata uyu mwaka Police FC yari yayitsinze ibitego 2-1.

Uko umukino wagenze

90+4" Umukino urarangiye.

90+3" Abapolisi bose bari baje gushyigikira ikipe yabo, baritahiye.

90+2" Mugisha Didier ahushije igitego kubera ifemba, nyuma yo kugera mu rubuga rw'amahina, ariko aho kuraza umuzamu, ashotana ingufu umupira urarenga.

90" Umusifuzi yongereyeho iminota 4 y'inyongera.

APR FC yatangiye kwizera amanota atatu nyuma yaho ikipe bahanganye kugera imbera y'izamu bigoye cyane.

70" Victory MBaoma ahushije igitego abantu barumirwa. Azamukanye umupira wenyine, yinjira mu rubuga rw'amahina, atera ishoti rikubita umunyezamu, umupira uruhukira mu rwambariro.

68" Kufura yari iteye ubwoba ya APR FC, itewe nabi na Omborenga, umupira ujya hejuru y'izamu.

APR FC ikoze impinduka, Nshuti Innocent na Kwitonda Alain bavuye mu kibuga, Mbaoma na Bemol binjira mu kibuga.

66" Kufura ya APR FC iri ahantu hakomeye cyane. Kuva Police FC yakora impinduka, irimo gukina neza ariko uburyo bw'igitego bukaba bwanze.

58" Abakinnyi ba Police FC batangiye gukina neza, Abedi, Zidane bahererekanyije neza umupira, ugera kuri Akuki uhise ushota mu izamu ariko umusifuzi avuga ko n'ubwo atsinze igitego ariko yaraririye.

Igitego cya Shaiboub ubwo yarekuraga ishoti rikomeye cyane, umuzamu Rukundo atari bugire icyo akora

Abakinnyi ba APR FC bishimira igitego batsinze

45" Igice cya kabiri kiratangiye. Police FC ikoze impinduka Hakizimana, Chukuma na Shami bavuye mu kibuga hinjira Paccy, Mugenzi Bienvenue na Akuki.

Ibi bivuze ko Nsabimana Eric agiye gukina inyuma iburyo, Paccy akine nka nimero 6, Mugisha Didier akine aciye mu mpande.

Abayobozi b'amakipe kuri uyu mukino, ni nabo bari bayoboye aya makipe ubwo aheruka guhura muri Mata uyu mwaka

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

45+5" Igice cya mbere kirarabgiye, amakipe akaba agiye kuruhuka, APR FC ifite igitego kimwe ku busa bwa Police FC.

45" Umusifuzi yongeyeho iminota 5. Abafana ba Police FC babaye nk'abakubiswe n'umuriro, ubu nta n'umwe ukinyeganyega.

40" Igitego cya APR FC

Shaiboub ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, atsinze igitego ku mupira atereye mu kibuga hagati acunze umunyezamu Rukundo wari uhagaze nabi yisanga umupira wamwinjiranye.

Tubibutsa ko undi mukino wabaye kare ku isaha ya saa 15:00 pm, wabereye i Huye, ikipe ya Amagaju FC, yatsinze Etincelles FC ibitego 2-0.

31" Koroneri ya Police FC itewe na Savio, ariko ntiyagira icyo itanga, kuko abakinnyi ba Police FC bahise bakorera ikosa ku munyezamu wa APR FC.

Amakipe yatangiye gukinira mu kibuga hagati, ubona ko buri kipe yabuze uburyo bwiza bw'umupira ufunguye ku buryo byabyara igitego.

Kwinjira ku mukino nk'uyu bisaba kwizindura kugira ngo wirinde umuvundo



Police FC yamanuye abafana benshi cyane

15" Abafana bakubise baruzura by'umwihariko mu gice kidatwikiriye, Police FC yazanye abafana b'Abapolisi bagera ku bihumbi 3 bari gufana badahagarara

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibuga

Rukundo Onésime

Shami

Rutanga Eric

Kwitonda Ally

Ndizeye Samuel

Bigirimana Abedi

Nsabimana Eric

Nshuti Savio

Muhadjiri Hakizimana

Mugisha Didier

Chukwuma Odilli

12" APR FC ihushije igitego cya cyabazwe ku mupira uturutse iburyo bw'ikibuga, utewe na Nshuti Innocent, usanga Omborenga ariko ateretseho umutwe umupira ujya muri Koroneri. Abafana ba APR FC bari bahagurutse biteze igitego ariko biranga.

Ba myugariro ba Police FC batangiranye parapara, ubona ko bafite igihunga kiri hejuru, gishobora kubyara ibibazo nibatikosora.

05" Police FC nayo igeze imbere y'izamu ku gashoti gato gatewe na Hakizimana Muhadjiri, umupira ugwa mu biganza by'umunyezamu wa APR FC.

04" APR FC ibonye uburyo bwa mbere bw'umupira ugana mu izamu, ku mupira utewe na Ishimwe ashaka ba rutahizamu, ariko umupira urarenga.

APR FC yambaye imyenda igizwe n'amabara yayo, amakabutura y'umukara n'imipira y'umukara irimo utubara tw'umweru.

18:10" Umukino uratangiye. Reka twongere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda.com muri mu bice bitandukanye by'Isi, tugiye kubana mu minota igera kuri 90 ku mukino ukomeye uri guhuza APR FC na Police FC.

18:05" APR FC nk'ikipe yakiriye yabuze ibyuma by'indangururamajwi, kuko ikigaragara hari ubutumwa bwendaga gutangwa bujyanye na #GerayoAmahoro, ariko biranze

18:00" Iminota y'umukino igeze ari bwo amakipe ari kwinjira mu kibuga.

17:50 Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga

Ndizila Pavelh

Omborenga Fitina

Buregeya Prince

Banga Salomon

Ishimwe Christian

Taddeo Lwanga

Niyibizi Ramadhan

Shaiboub Ali Abdairahman

Kwitonda Alain

Mugisha Gilbert

Nshuti Innocent

APR FC yakoze impinduka mu bakinnyi b'imbere aho bahisemo gukoresha abakinnyi b'abanyarwanda barimo Nshuti Innocent, Mugisha na Bacca.

Ni umukino utangira ku isaha ya saa 18:00 PM, kuri sitade ya Kigali Pele Stadium aya makipe yombi yari amaze imyaka isaga 10 akoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, ariko kuri ubu akaba agiye kumanuka mu kibuga afite abakinnyi baturuka mu bice bitandukanye by'Isi.

Umukino ufungura shampiyona, Police FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-0, mu gihe APR FC yagombaga gukina na Marine FC ariko umukino urasubikwa kubera umukino mpuzamahanga yari ifite.

Umukino uheruka guhuza aya makipe muri shampiyona, wabaye tariki 22 Mata 2023, mu mukino w'umunsi wa 24 wa shampiyona, Police FC itsinda APR FC ibitego 2-1 ndetse ukaba umukino wa nyuma APR FC iheruka gutsindwa muri shampiyona.

Mu mikino 27 iheruka guhuza aya makipe, Police FC yatsinzemo imikino 2, itsindwa 12 indi isigaye barangaya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND